INGINGO YO KU GIFUBIKO
Kuki twagombye gusenga?
Ushobora kwibaza uti “niba Imana izi byose, hakubiyemo ibyo ntekereza n’ibyo nkeneye, kuki nagombye kuyisenga?” Icyo kibazo cyawe gifite ishingiro rwose. Wa mugani se, Yesu ntiyavuze ati “Imana izi ibyo mukeneye na mbere y’uko mugira icyo muyisaba” (Matayo 6:8)? Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera na we yagaragaje ko ibyo ari ukuri igihe yavugaga ati “niyo ururimi rwanjye rutaravuga ijambo, Yehova, uba warimenye ryose uko ryakabaye” (Zaburi 139:4). None se kuki twagombye gusenga Imana? Kugira ngo tubone igisubizo cy’icyo kibazo, reka tubanze dusuzume icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’amasengesho y’abagaragu b’Imana. *
“Mwegere Imana na yo izabegera.”—Yakobo 4:8
ISENGESHO RITUMA TWEGERA IMANA
Nubwo Bibiliya ivuga ko Yehova * Imana azi byose, inagaragaza ko adashishikazwa gusa no kubika amakuru yose abonye y’abagaragu be (Zaburi 139:6; Abaroma 11:33). Ubushobozi bwe butagira umupaka bwo gufata mu mutwe, si nk’ubwa orudinateri ipfa kubika amakuru y’abantu gusa. Ahubwo Imana ishishikazwa cyane no kumenya ibitekerezo byacu byimbitse, kuko yifuza ko tuyegera (Zaburi 139:23, 24; Yakobo 4:8). Ni yo mpamvu Yesu yateye abigishwa be inkunga yo gusenga Imana, nubwo iba izi neza ibintu by’ibanze bakeneye (Matayo 6:6-8). Uko tuzagenda turushaho kuganira n’Umuremyi wacu tumugezaho ibitekerezo byacu, ni ko tuzagenda turushaho kumwegera.
Rimwe na rimwe, dushobora kutamenya neza ibyo twasaba Imana mu isengesho. Iyo bigenze bityo, Imana iba ishobora kuduha ibyo dukeneye nubwo twaba tutabivuze, kubera ko ifite ubushobozi bwo kureba kure, ikamenya neza uko tumerewe n’impamvu duhangayitse (Abaroma 8:26, 27; Abefeso 3:20). Iyo tubonye ko twasenze Imana ikadusubiza, nubwo yadusubiza mu buryo butagaragara, twumva turushijeho kuyegera.
ESE IMANA ISUBIZA AMASENGESHO YOSE?
Bibiliya itwizeza ko Imana Ishoborabyose isubiza amasengesho y’abagaragu bayo b’indahemuka. Ariko inagaragaza impamvu hari amasengesho Imana itumva. Urugero, igihe urugomo rwari rwogeye muri Isirayeli ya kera, Imana yasabye umuhanuzi wayo Yesaya kubwira abantu ati “nubwo muvuga amasengesho menshi sinyumva, kuko ibiganza byanyu byuzuye amaraso” (Yesaya 1:15). Biragaragara rero ko Imana idashobora kumva amasengesho y’abantu basuzugura amategeko yayo, cyangwa abayisenga bafite intego zidakwiriye.—Imigani 28:9; Yakobo 4:3.
Ku rundi ruhande, Bibiliya igira iti ‘iratwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka’ (1 Yohana 5:14). Ariko se ibyo bishatse kuvuga ko Imana iha abagaragu bayo ikintu cyose basabye mu isengesho? Si ko biri byanze bikunze. Reka dufate urugero rw’intumwa Pawulo winginze Imana incuro eshatu zose, ayisaba kumukiza “ihwa ryo mu mubiri” (2 Abakorinto 12:7, 8). Pawulo ashobora kuba yari amaze igihe kirekire arwaye amaso, kandi bigomba kuba byaramubabazaga cyane. Yari yarahawe impano yo gukiza indwara kandi hari n’umuntu yigeze kuzura. Nyamara yakomeje guhangana n’iyo ndwara (Ibyakozwe 19:11, 12; 20:9, 10). Nubwo Imana yashubije amasengesho ya Pawulo mu buryo atifuzaga, yagaragaje ko yishimiye uko yamushubije.—2 Abakorinto 12:9, 10.
“Iki ni cyo cyizere dufite imbere yayo: ni uko itwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka.”—1 Yohana 5:14
Ni iby’ukuri ko hari abantu bavugwa muri Bibiliya basenze, Imana igasubiza amasengesho yabo mu buryo bw’igitangaza (2 Abami 20:1-7). Ariko no mu bihe bya Bibiliya, ni incuro nke cyane Imana yasubizaga amasengesho mu buryo bw’igitangaza. Hari abagaragu b’Imana babuzwaga amahwemo n’uko amasengesho yabo yasaga n’aho adashubijwe. Umwami Dawidi yabajije Imana ati “Yehova, uzanyibagirwa ugeze ryari? Ese uzanyibagirwa iteka ryose” (Zaburi 13:1)? Ariko igihe uwo mugabo wari indahemuka yibukaga ukuntu Yehova yari yagiye amurokora kenshi, yongeye kwiringira Imana. Muri iryo sengesho, Dawidi yunzemo ati “jyeweho niringira ineza yawe yuje urukundo” (Zaburi 13:5). Kimwe na Dawidi, bishobora kuba ngombwa ko abagaragu b’Imana bo muri iki gihe bakomeza gusenga kenshi, kugeza igihe Imana ishubirije amasengesho yabo.—Abaroma 12:12.
UKO IMANA ISUBIZA AMASENGESHO
Imana iduha ibyo dukeneye by’ukuri.
Ababyeyi bita ku bana babo si ko buri gihe babaha ibyo babasabye no mu gihe babibasabiye. Imana na yo ishobora kudasubiza amasengesho yacu nk’uko twabyifuzaga cyangwa mu gihe twari tubyiteze. Ariko dushobora kwiringira ko kimwe n’umubyeyi wuje urukundo, Umuremyi wacu azaduha ibintu dukeneye by’ukuri mu gihe gikwiriye no mu buryo bukwiriye.—Luka 11:11-13.
Imana ishobora kugusubiza mu buryo utazi.
Ariko se byagenda bite dusenze Imana tuyisaba kudukemurira ikibazo tumaranye igihe kirekire? Ese twakwihutira kuvuga ko itashubije amasengesho yacu, mu gihe itadushubije mu buryo bw’igitangaza? Aho kubigenza dutyo, byaba byiza dusuzumye niba itaraduhumurije mu bundi buryo tutazi. Urugero, incuti yacu ishobora kuba yarakoze uko ishoboye kugira ngo idufashe mu gihe twari tubikeneye (Imigani 17:17). Ese aho Yehova ntiyaba ari we wakoresheje iyo ncuti ikaza kudufasha? Nanone kandi, Imana ishobora gusubiza amasengesho binyuze kuri Bibiliya. Dushobora gusangamo inama zirangwa n’ubwenge zadufasha guhangana n’ikibazo cy’ingorabahizi dufite.—2 Timoteyo 3:16, 17.
Aho kugira ngo Imana ikurireho abagaragu bayo ibibazo bya bwite bafite, akenshi ibaha imbaraga bakeneye zibafasha guhangana na byo (2 Abakorinto 4:7). Urugero, igihe Yesu yasabaga Se kumuvaniraho ikigeragezo yatinyaga ko cyashyira umugayo ku izina ry’Imana, Yehova yoherereje uwo Mwana we umumarayika wo kumukomeza (Luka 22:42, 43). Mu buryo nk’ubwo, Imana ishobora gukoresha incuti yacu kugira ngo itubwire ijambo ritera inkunga mu gihe tubikeneye (Imigani 12:25). Kubera ko icyo gisubizo kiba kitagaragara, twagombye kugira ubushishozi kugira ngo dutahure ko Imana yashubije amasengesho yacu.
Hari amasengesho Imana isubiza mu gihe yagennye.
Bibiliya ivuga ko Imana Ishoborabyose yita ku bantu bicisha bugufi “mu gihe gikwiriye” (1 Petero 5:6). Ku bw’ibyo, mu gihe twumva ko Yehova Imana asa n’aho atinze gusubiza amasengesho tumutura tubivanye ku mutima, ntitwagombye kumva ko atatwitayeho. Ahubwo kubera ko Umuremyi wacu wuje urukundo azi byinshi birenze kure ibyo tuzi, asuzuma ibyo tumusaba ashingiye ku byo abona ko byatugirira akamaro.
“Mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo izabashyire hejuru mu gihe gikwiriye.”—1 Petero 5:6
Dufate urugero: reka tuvuge ko ufite umwana w’umuhungu maze akagusaba kumugurira igare. Ese wahita urimugurira? Uramutse ubonye ko atarakura, ushobora kuba uretse kurimugurira. Ariko amaherezo ushobora kuzarimugurira, igihe uzaba umaze kubona ko ryamugirira akamaro koko. Mu buryo nk’ubwo, iyo dukomeje gusenga Imana na yo ishobora ‘kuduha ibyo umutima wacu wifuza.’—Zaburi 37:4.
IRINGIRE KO YEHOVA YUMVA AMASENGESHO
Bibiliya itera Abakristo b’ukuri inkunga yo kwiringira ko isengesho rifite akamaro. Hari abashobora kuvuga ko “nta wapfa kubyemeza.” Ni iby’ukuri ko iyo duhuye n’ibibazo bikomeye cyangwa ibikorwa by’akarengane, tuba twumva ko Imana yahita idusubiza. Icyakora, byaba byiza twibutse icyo Yesu yigishije ku birebana no gusenga ubudacogora.
Yesu yatanze urugero rw’umupfakazi w’umukene wahoraga ajya kureba umucamanza mubi kugira ngo amurenganure (Luka 18:1-3). Nubwo uwo mucamanza yabanje kwanga kumufasha, amaherezo yaravuze ati “nzamurenganura kugira ngo atazakomeza kuza, akarinda amaramo umwuka” (Luka 18:4, 5). Dukurikije umwandiko w’umwimerere, uwo mucamanza yitaye kuri uwo mupfakazi kugira ngo “atamukubita munsi y’ijisho” mu buryo bw’ikigereranyo, cyangwa “atamuteza rubanda.” * Ese niba umucamanza mubi afasha umupfakazi w’umukene bitewe no gutinya rubanda, Imana yacu itwitaho ntizarushaho kurenganura ‘abayitakira ku manywa na nijoro’? Yesu yavuze ko Imana ‘izabarenganura bidatinze.’—Luka 18:6-8.
“Mukomeze gusaba muzahabwa.”—Luka 11:9
Nubwo rimwe na rimwe dushobora kurambirwa gusenga Imana tuyisaba kutwitaho no kudufasha, ntitwagombye gucogora. Iyo dusenga ubudacogora, tuba tugaragaza koko ko twifuza ko Imana idufasha mu mibereho yacu. Nanone tumenya ko Yehova asubiza amasengesho yacu, bigatuma turushaho kumwegera. Koko rero, dushobora kwiringira ko Yehova azasubiza amasengesho akwiriye tumutura, mu gihe cyose dusenze dufite ukwizera.—Luka 11:9.
^ par. 3 Niba twifuza ko Imana yumva amasengesho yacu, tugomba kubanza gukora ibyo idusaba tubivanye ku mutima. Nitubigenza dutyo, dushobora kuzibonera ko izasubiza amasengesho yacu nk’uko turi buze kubibona muri iyi ngingo. Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 17 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
^ par. 5 Bibiliya igaragaza ko izina ry’Imana ari Yehova.
^ par. 22 Mu bihe bya Bibiliya, Imana yabaga yiteze ko abacamanza bo muri Isirayeli bita ku mfubyi n’abapfakazi mu buryo bwihariye.—Gutegeka kwa Kabiri 1:16, 17; 24:17; Zaburi 68:5.