Ese wari ubizi?
Kuki iyo bicaga abagizi ba nabi babavunaga amaguru?
Inkuru ivugwa mu Mavanjiri igaragaza ko igihe Yesu n’abagizi ba nabi babiri bicwaga, “Abayahudi basabye Pilato ko babavuna amaguru bakabamanura.”—Yohana 19:31.
Abayahudi bari bafite itegeko ryavugaga ko umurambo w’umugizi wa nabi wishwe amanitswe ku giti, utagombaga ‘kurara kuri icyo giti’ (Gutegeka kwa Kabiri 21:22, 23). Uko bigaragara, iryo tegeko ni na ryo bakurikizaga iyo habaga hari abantu bishwe n’Abaroma bakamanikwa ku giti. Muri icyo gihe, kuvuna amaguru yabo byatumaga bapfa vuba, maze bakabahamba Isabato itaratangira, kuko yatangiraga izuba rirenze.
Abenshi mu bantu babaga bakatiwe urwo gupfa, iyo bajyaga kubica babamanikaga ku giti bakabatera imisumari igahinguranya ibirenge n’ibiganza. Iyo beguraga icyo giti kugira ngo bagishinge, umubiri w’uwo muntu wasigaraga unagana ufashwe n’iyo misumari, bigatuma ababara bikabije. Kugira ngo ahumeke, yasaga n’uwishingikiriza ku musumari umwe cyangwa myinshi yabaga iteye mu birenge bye. Ariko iyo babaga bamuvunnye amaguru, ibyo ntiyashoboraga kubikora. Icyakurikiragaho rero ni ugupfa yishwe no kubura umwuka cyangwa kubura amaraso.
Imihumetso yakoreshwaga ite mu mirwano ya kera?
Umuhumetso ni wo Dawidi yakoresheje yica igihangange cyitwaga Goliyati. Uko bigaragara, Dawidi yitoje gukoresha iyo ntwaro igihe yari umwungeri ukiri muto.—1 Samweli 17:40-50.
Hari amashusho agaragaza ko umuhumetso wakoreshwaga muri Egiputa no muri Ashuri mu bihe bya Bibiliya. Iyo ntwaro yabaga igizwe n’uruhago rw’uruhu cyangwa umwenda, kuri urwo ruhago bagashyiraho imigozi ibiri. Uwakoreshaga uwo muhumetso yashyiraga muri urwo ruhago ibuye ryiburungushuye kandi risennye. Ryabaga rifite umurambararo wa santimetero ziri hagati ya 5 na 7,5, ripima garama nka 250. Nyuma yaho yawuzunguzaga hejuru ye maze akarekura umugozi umwe, iryo buye na ryo rigasohoka rivuza ubuhuha n’imbaraga nyinshi, rigahamya intego nta guhusha!
Abashakashatsi bavumbuye mu matongo yo mu Burasirazuba bwo Hagati amabuye menshi y’umuhumetso yakoreshwaga mu mirwano ya kera. Abahanga mu gukoresha umuhumetso mu mirwano bashobora kuba bararekuraga ibuye, rikagenda rifite umuvuduko w’ibirometero biri hagati ya 160 na 240 mu isaha. Intiti ntizemeranya ku birebana n’igitekerezo kivuga ko umuhumetso wagiraga ubushobozi nk’ubw’umuheto. Icyakora icyo twakwemeza tudashidikanya, ni uko ugomba kuba wari intwaro yica.—Abacamanza 20:16.