BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU
Nta ho najyaga ntitwaje imbunda
-
IGIHE YAVUKIYE: 1958
-
IGIHUGU: U BUTALIYANI
-
KERA: YARI UMUNYARUGOMO
IBYAMBAYEHO:
Navukiye mu nkengero z’umugi wa Roma kandi ni ho nakuriye. Ako gace kari gatuwe n’abakene kandi ubuzima bwaho ntibwari bworoshye. Sinigeze menya mama wambyaye, kandi sinari mbanye neza na data. Kubera ko mu gace twabagamo ubuzima bwari bwifashe nabi, kugira ngo mbeho byansabaga guhatana.
Natangiye kwiba ntarageza no ku myaka icumi. Maze kugira imyaka 12 navuye mu rugo, kandi bwari ubwa mbere mpavuye. Ni kenshi papa yazaga kumvana ku biro by’abapolisi bamfashe, akansubiza mu rugo. Nahoranaga uburakari, amahane n’intonganya. Maze kugira imyaka 14, navuye iwacu burundu. Natangiye gukoresha ibiyobyabwenge no kwibera mu muhanda. Kubera ko ntagiraga aho ndyama, nafunguraga imodoka z’abandi nkararamo kugeza mu gitondo. Nyuma yaho nashakishaga ahari robine ngakaraba mu maso.
Naje kuba ibandi kabuhariwe nkajya niba nkoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose, haba kwambura abantu udushakoshi cyangwa kwiba mu mazu akomeye. Natangiye kuvugwa nabi, nyuma yaho nifatanya n’agatsiko k’amabandi kari kazwi cyane, katumye nzamuka nkagera ku rwego rwo kwiba muri banki. Kubera ko nari umugome, natangiye kuba rutinywa muri ako gatsiko. Nta ho najyaga ntitwaje imbunda, ku buryo n’iyo nabaga ndyamye yabaga iri ku musego. Imibereho yanjye yarangwaga n’urugomo, gukoresha ibiyobyabwenge, kwiba, imvugo itameshe n’ubwiyandarike. Abapolisi bahoraga banshakisha. Bamfashe incuro zitandukanye, kandi namaze imyaka mfungwa nkongera ngafungurwa.
UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:
Igihe kimwe ubwo nari maze gufungurwa, nagiye gusura mama wacu. Icyakora sinari nzi ko we n’abana be babiri babaye Abahamya ba Yehova. Bansabye ko twajyana mu materaniro y’Abahamya. Nagize amatsiko maze niyemeza kujyana na bo. Tugeze ku Nzu y’Ubwami, nasabye ko banyicaza hafi y’umuryango kugira ngo nshobore kugenzura abinjira n’abasohoka, kandi icyo gihe nari nitwaje imbunda.
Ayo materaniro yahinduye imibereho yanjye. Ndibuka ko nagize ngo nageze mu yindi si. Bansuhuzanyaga urugwiro n’akanyamuneza kandi bamwenyura. Na n’ubu ndacyibuka ukuntu wabonaga abo Bahamya ari abantu beza kandi b’inyangamugayo. Kandi koko, nasanze isi barimo ihabanye cyane n’iyo nabagamo.
Abahamya batangiye kunyigisha Bibiliya. Uko nagendaga niga Bibiliya ni ko nagendaga mbona ko ngomba guhindura burundu imibereho yanjye. Nazirikanye inama yo mu Migani 13:20, hagira hati “ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge, ariko ugirana imishyikirano n’abapfapfa bizamugwa nabi.” Naje kubona ko nagombaga guca ukubiri na ka gatsiko k’amabandi. Icyakora nubwo byangoye, Yehova yaramfashije mbigeraho.
Bwari ubwa mbere mu buzima bwanjye menya kwifata, sinkore ibinjemo byose
Nanone natangiye kwiyezaho imyanda y’umubiri. Naretse itabi n’ibiyobyabwenge, ariko byansabye gushyiraho imihati myinshi. Nogoshesheje imisatsi miremire cyane nari mfite, amaherena nyakuraho, kandi ndeka gukoresha imvugo itameshe. Bwari ubwa mbere mu buzima bwanjye menya kwifata, sinkore ibinjemo byose.
Kubera ko mu buzima bwanjye ntigeze nkunda gusoma no kwiga, kumara umwanya nerekeje ibitekerezo hamwe mu gihe nabaga niga Bibiliya, byarangoraga cyane. Icyakora nashyizeho umwete, ngenda ndushaho gukunda Yehova maze numva muri jye hari ikintu gitangiye guhinduka; umutimanama watangiye kumbuza amahwemo. Nakundaga kumva niyanze, nkibaza niba Yehova azambabarira ibibi byose nari narakoze. Muri icyo gihe, nahumurizwaga cyane no gusoma inkuru ivuga uko Yehova yababariye Umwami Dawidi igihe yakoraga ibyaha bikomeye.—2 Samweli 11:1–12:13.
Ikindi kintu cyangoye ni ukumenyesha abandi imyizerere yanjye, mbwiriza ku nzu n’inzu (Matayo 28:19, 20). Natinyaga ko nazahura n’umuntu nagiriye nabi cyangwa uwo nahemukiye. Ariko uko iminsi yagiye ihita, ubwo bwoba bwarashize. Natangiye kubonera ibyishimo nyakuri mu murimo wo gufasha abandi kumenya ibyerekeye Data wo mu ijuru uhebuje, kandi ugira imbabazi nyinshi.
UKO BYANGIRIYE AKAMARO:
Kumenya Yehova byarandokoye. Abenshi muri bagenzi banjye barapfuye abandi barafungwa, ariko jye ndishimye kandi mfite ibyiringiro by’igihe kizaza. Nitoje kwicisha bugufi, kumvira no kwirinda umujinya w’umuranduranzuzi, kandi ibyo bituma mbana amahoro n’abandi. Ubu mbanye neza n’umugore wanjye mwiza cyane Carmen, kandi twishimira gufasha abandi kumenya Bibiliya.
Nari nibagiwe kubabwira ko nsigaye nkora akazi kiyubashye, kandi hari igihe ngakorera muri banki! Ariko aho kwiba muri izo banki, nzikoramo isuku!