Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO

Ese abantu bazangiza isi burundu?

Ese abantu bazangiza isi burundu?

“Ab’igihe kimwe baragenda hakaza ab’ikindi gihe, ariko isi ihoraho iteka ryose.”—UMWAMI SALOMO, MU KINYEJANA CYA 11 M.Y. *

Uwo mwanditsi wa Bibiliya wo mu bihe bya kera, yagaragaje ko igihe gito umuntu abaho gihabanye cyane n’icyo isi imara, kuko yo ihoraho iteka. Kandi koko mu gihe cy’imyaka ibihumbi ishize, abantu bo mu bihe bitandukanye bagiye bapfa hakavuka abandi, ariko umubumbe w’isi uracyariho, kandi uracyafite ibikenewe kugira ngo ibinyabuzima biwubeho.

Hari abavuga ko kuva Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarangira, ibintu byagiye bihinduka cyane kandi bigahinduka mu buryo bwihuse. Mu gihe cy’imyaka mirongo irindwi gusa cyangwa irengaho gato, abantu bageze ku iterambere ritangaje mu bijyanye n’uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu, itumanaho n’irindi koranabuhanga, ibyo byose bikaba byaratumye ubukungu bwiyongera mu buryo butangaje. Ubu abantu benshi bafite imibereho myiza umuntu atatekerezaga ko bashobora kugira. Hagati aho, umubare w’abatuye isi wikubye incuro zigera hafi kuri eshatu.

Icyakora ibyo byose ntibyabuze kugira ingaruka. Abantu barimo barangiza isi cyane, ku buryo igenda itakaza ubushobozi bwo kubeshaho ibinyabuzima. Koko rero, hari abahanga mu bya siyansi bavuga ko mu myaka ibarirwa mu magana ishize, abantu bagiye bakora ibikorwa byangiza isi mu buryo bukabije.

Bibiliya yahanuye ko hari igihe abantu bari ‘kuzarimbura isi’ (Ibyahishuwe 11:18). Hari abibaza niba icyo gihe atari cyo turimo. Ese bazakomeza kuyirimbura cyangwa kuyangiza kugeza ryari? None se amazi yarenze inkombe? Ese abantu bazakomeza kwangiza isi kugeza irundutse?

ESE AMAZI YARENZE INKOMBE?

Ese isi izagera ubwo yangirika cyane ku buryo nta garuriro? Hari abahanga mu bya siyansi bavuga ko kumenya urugero ikirere kizangirikamo bitoroshye. Ibyo bituma bahangayikishwa n’uko twaba twegereje igihe ikirere gishobora kuzahinduka mu buryo butunguranye kandi butari bwitezwe, bigateza akaga gakomeye.

Urugero, reka dusuzume ibirebana n’urubura rutwikiriye agace k’uburengerazuba bwa Antaragitika. Hari abemeza ko ubushyuhe nibukomeza kwiyongera ku isi, urwo rubura ruzagera aho rugashonga burundu. Impamvu bashingiraho, ni uko ubusanzwe iyo izuba rirashe ku rubura, ruhita rusubizayo imirase yaryo. Ariko iyo urubura rushonze rukagabanuka, amazi y’inyanja ari munsi yarwo asigara adafite ikiyatwikiriye, kandi yo adafite ubushobozi bungana n’ubw’urubura bwo gusubizayo imirase. Amazi yijimye y’inyanja akurura ubushyuhe bwinshi, bigatuma rwa rubura ruyatwikiriye rurushaho gushonga. Ibyo bishobora gutuma rukomeza gushonga ubudahagarara, maze amazi y’inyanja akiyongera akarenga inkombe, ibyo bikaba bishobora gutuma abantu babarirwa muri za miriyoni amagana bibasirwa n’ibiza.

UMUTUNGO KAMERE UKORESHWA BIRENZE URUGERO

Hagiye hafatwa ingamba zitandukanye zigamije gukemura ibibazo byibasira umubumbe wacu muri iki gihe. Zimwe muri izo ngamba zikubiye mu mugambi umaze igihe kirekire wiswe “iterambere rirambye.” Iyo mvugo yumvikanisha iterambere mu by’ubukungu n’imibereho y’abaturage, ariko nta kwangiza ibidukikije. Uwo mugambi wageze ku ki?

Ikibabaje ni uko ibikorwa byo kwangiza isi bigenda birushaho kwiyongera. Abantu bakomeje gukoresha umutungo kamere w’isi mu buryo burenze kure ubushobozi bwayo. Ese hari icyakorwa? Hari umuhanga mu by’ibidukikije wivugiye ati “mu rugero runaka, ntituzi icyo twakora ngo twite kuri uyu mubumbe uko bikwiriye.” Ibyo bihuje neza n’ibyo Bibiliya ivuga igira iti “ntibiri mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze.”—Yeremiya 10:23.

Ku rundi ruhande, Bibiliya itwizeza ko Imana yo Muremyi wacu itazemerera abantu gukomeza kwangiza isi kugeza irundutse. Muri Zaburi 115:16 hagira hati “isi [Imana] yayihaye abantu.” Koko rero, umubumbe wacu ni “impano nziza” ituruka kuri Data wo mu ijuru (Yakobo 1:17). Ese Imana yaduha impano tuzakoresha mu gihe gito, nyuma yaho ikangirika? Birumvikana ko bitashoboka. Uko ni na ko bimeze ku isi Imana yaduhaye.

UMUGAMBI UMUREMYI AFITIYE ISI

Igitabo cya Bibiliya cy’Intangiriro kivuga mu magambo arambuye uko Imana yaremye isi ibyitondeye. Mu mizo ya mbere, isi “ntiyari ifite ishusho kandi yariho ubusa; umwijima wari hejuru y’imuhengeri.” Icyakora icyo gitabo kigaragaza neza ko ku isi hari n’“amazi,” ari yo soko y’ubuzima (Intangiriro 1:2). Nyuma yaho Imana yaravuze iti “habeho umucyo” (Intangiriro 1:3). Birumvikana ko icyo gihe imirase y’izuba yambukiranyije ikirere, maze umucyo ugatangira kugaragara ku isi ku ncuro ya mbere. Haje kubaho inyanja n’ubutaka bwumutse (Intangiriro 1:9, 10). Hakurikiyeho ‘ibyatsi, ibimera byera imbuto n’ibiti byera imbuto’ (Intangiriro 1:12). Ibyo byatumye haboneka ibintu by’ingenzi bituma ibinyabuzima bikomeza kubaho, urugero nka fotosenteze. None se igihe Imana yateguraga isi mu buryo buhambaye bigeze aho, yari ifite uwuhe mugambi?

Umuhanuzi wa kera witwa Yesaya yavuze ibyerekeye Yehova Imana agira ati ‘we waremye isi akayihanga, we wayishimangiye akayikomeza, utarayiremeye ubusa ahubwo akaba yarayiremeye guturwamo’ (Yesaya 45:18). Biragaragara ko Imana yari ifite umugambi w’uko isi iturwa n’abantu iteka ryose.

Ikibabaje ni uko abantu bakoresheje nabi iyo mpano nziza Imana yabahaye, bikageza ubwo bayangije. Icyakora umugambi Umuremyi yari afite ntiwahindutse. Hari umugabo wa kera wagize ati “Imana si umuntu ngo ivuge ibinyoma, kandi si n’umwana w’umuntu ngo yicuze. Mbese ibyo yavuze ntizabikora” (Kubara 23:19)? Koko rero, aho kugira ngo Imana yemere ko isi irimburwa, igihe cyo ‘kurimbura abarimbura isi’ kirageze, ndetse kiri bugufi.—Ibyahishuwe 11:18.

TUZATURA KU ISI ITEKA RYOSE

Mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi kizwi cyane, yaravuze ati “hahirwa abitonda, kuko bazaragwa isi” (Matayo 5:5). Nyuma yaho muri icyo Kibwiriza, Yesu yagaragaje uburyo Imana izakoresha kugira ngo ihagarike abantu badakomeza kurimbura isi. Yasabye abigishwa kujya basenga bagira bati “ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.” Ni koko, Ubwami bw’Imana cyangwa ubutegetsi bwayo buzasohoza umugambi ifitiye isi.—Matayo 6:10.

Imana yavuze ibirebana n’ukuntu Ubwami bwayo buzahindura ibintu mu buryo butangaje, igira iti “dore ibintu byose ndabigira bishya” (Ibyahishuwe 21:5). Ese ibyo bisobanura ko Imana izasimbuza iyi si indi nshya? Oya, kuko uyu mubumbe wacu ubwawo atari wo ufite ikibazo. Ahubwo Imana izarimbura abangiza cyangwa ‘abarimbura isi,’ bagereranywa n’isi y’abantu n’ubutegetsi bwayo byo muri iki gihe. Bizasimburwa n’“ijuru rishya n’isi nshya,” ni ukuvuga Ubwami bw’Imana buzaba butegekera mu ijuru, butegeka umuryango mushya w’abantu ku isi.—Ibyahishuwe 21:1.

Kugira ngo Imana isane ibyo abantu bangije, izasubiza isi umutungo kamere yatakaje. Umwanditsi wa Zaburi yarahumekewe maze avuga icyo Imana izakora, agira ati “witaye ku isi kugira ngo uyihe uburumbuke; warayikungahaje cyane.” Iyi si izagira ikirere cyiza, kandi ikiruta byose, izahabwa umugisha n’Imana ihinduke paradizo, maze itange umusaruro uhagije w’ibiribwa.—Zaburi 65:9-13.

Pyarelal wari umunyamabanga wa Mohandas Gandhi, yavuze ko uwo muyobozi wo mu rwego rw’idini w’Umuhindi yagize ati “isi ifite umutungo uhagije ku buryo buri wese yabona ibyo akeneye; ariko ntiyabona ibihagije abanyamururumba bose.” Kugira ngo Ubwami bw’Imana bukemure ibibazo byugarije isi bubihereye mu mizi, buzahindura imitima y’abantu. Umuhanuzi Yesaya yahanuye ko igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, abantu ‘batazangiza’ isi cyangwa ngo ‘bayirimbure’ kandi ko na bo ubwabo ‘batazarimburana’ (Yesaya 11:9). Koko rero, muri iki gihe abantu babarirwa muri za miriyoni b’ingeri zose barimo barigishwa amahame y’Imana yo mu rwego rwo hejuru. Bigishwa gukunda Imana na bagenzi babo, kugira umutima ushimira, kwita ku bidukikije, kubungabunga umutungo kamere no kubaho mu buryo buhuje n’umugambi Umuremyi afitiye isi n’abantu. Barategurirwa kuzaba mu isi izaba yahindutse paradizo.—Umubwiriza 12:13; Matayo 22:37-39; Abakolosayi 3:15.

Iyi si ni iy’agaciro kenshi cyane ku buryo itarimbuka burundu

Inkuru yo mu Ntangiriro ivuga iby’irema isozwa n’amagambo agira ati “Imana ireba ibyo yaremye byose ibona ko ari byiza cyane” (Intangiriro 1:31). Koko rero, iyi si ni iy’agaciro kenshi cyane ku buryo itarimbuka burundu. Duhumurizwa no kumenya ko Umuremyi wacu wuje urukundo Yehova Imana, ari we uzikemurira ikibazo umubumbe wacu ufite. Yatanze isezerano rigira riti “abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose” (Zaburi 37:29). Twifuza ko waba muri abo ‘bakiranutsi’ bazatura ku isi iteka ryose.

^ par. 3 Byavuye muri Bibiliya, mu Mubwiriza 1:4.