Igitabo cya mbere cy’Abami 17:1-24
17 Nuko Eliya*+ w’i Tishubi wari utuye i Gileyadi+ abwira umwami Ahabu ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova, Imana y’ukuri ya Isirayeli nkorera,* ko mu myaka igiye gukurikiraho nta kime kizatonda kandi nta mvura izagwa kugeza igihe nzabitegekera.”+
2 Yehova aramubwira ati:
3 “Va hano ugende ugana mu burasirazuba, wihishe mu Kibaya cya Keriti kiri mu burasirazuba bwa Yorodani.
4 Uzajye unywa amazi yo ku kagezi kari muri icyo kibaya kandi nzategeka ibikona bijye bikuzanirayo ibyokurya.”+
5 Ahita ahaguruka aragenda nk’uko Yehova yabimubwiye, ajya kuba mu Kibaya cya Keriti kiri mu burasirazuba bwa Yorodani.
6 Ibikona byamuzaniraga umugati n’inyama buri gitondo na buri mugoroba, akanywa n’amazi y’ako kagezi.+
7 Ariko hashize igihe ako kagezi karakama,+ kuko nta mvura yagwaga mu gihugu.
8 Nuko Yehova abwira Eliya ati:
9 “Haguruka ujye i Sarefati y’i Sidoni utureyo. Nuhagera, nzategeka umugore w’umupfakazi ajye aguha ibyokurya.”+
10 Arahaguruka ajya i Sarefati yinjira mu marembo y’umujyi, ahasanga umugore w’umupfakazi arimo gutoragura inkwi. Aramuhamagara aramubwira ati: “Ndakwinginze, nzanira amazi yo kunywa mu gikombe.”+
11 Agiye kuyamuzanira, Eliya aramuhamagara aramubwira ati: “Ndakwinginze unzanire n’akagati.”
12 Aramusubiza ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova Imana yawe ko nta mugati mfite, uretse agafu kakuzura ikiganza gasigaye mu kibindi n’utuvuta duke cyane dusigaye mu kabindi.+ Naje gutoragura udukwi kugira ngo nsubire mu rugo ndebe icyo nateka, njye n’umuhungu wanjye tukirye, ubundi twipfire.”
13 Eliya aramubwira ati: “Wihangayika. Genda ukore ibyo uvuze. Ubanze unkorere akagati muri ibyo bihari, ukanzanire hanyuma ubone kwitekera akawe n’umwana wawe.
14 Kuko Yehova Imana ya Isirayeli avuze ati: ‘ikibindi ntikizashiramo ifu kandi akabindi ntikazashiramo amavuta kugeza umunsi Yehova azagushiriza imvura mu gihugu.’”+
15 Nuko aragenda akora ibyo Eliya amubwiye. Eliya n’uwo mugore n’abo mu rugo rwe bamara iminsi myinshi batabura ibyokurya.+
16 Ikibindi nticyashiramo ifu n’akabindi ntikashiramo amavuta, nk’uko Yehova yabivuze akoresheje Eliya.
17 Nyuma yaho, umwana w’uwo mugore nyiri urugo ararwara cyane araremba maze arapfa.*+
18 Uwo mugore abwira Eliya ati: “Wa muntu w’Imana y’ukuri we, uranziza iki?* Waje kumpanira amakosa nakoze no kwica umwana wanjye?”+
19 Ariko Eliya aramubwira ati: “Mpa uwo mwana wawe!” Nuko aramuterura amuzamukana mu cyumba cyo hejuru yabagamo, amuryamisha ku buriri bwe.+
20 Eliya atakambira Yehova ati: “Yehova Mana yanjye,+ ese uyu mupfakazi wancumbikiye na we umuteje ibyago utuma umwana we apfa?”
21 Nuko yunama hejuru* y’uwo mwana inshuro eshatu, atakambira Yehova ati: “Yehova Mana yanjye, ndakwinginze, uyu mwana musubize ubuzima.”*
22 Yehova yumva ibyo Eliya amusabye,+ asubiza uwo mwana ubuzima.*+
23 Eliya afata uwo mwana amuvana mu cyumba cyo hejuru, aramumanukana amusubiza mama we maze aramubwira ati: “Dore umwana wawe ni muzima.”+
24 Uwo mugore ahita abwira Eliya ati: “Ubu noneho nemeye rwose ko uri umuntu w’Imana+ kandi ko ijambo rya Yehova uvuga ari ukuri.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Bisobanura ngo: “Imana yanjye ni Yehova.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mpagaze imbere.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ashiramo umwuka.”
^ Cyangwa “turapfa iki?”
^ Cyangwa “yubarara.”
^ Cyangwa “ubugingo.”
^ Cyangwa “ubugingo.”