Ibaruwa ya kabiri ya Petero 3:1-18
3 Bavandimwe nkunda, iyi ni ibaruwa ya kabiri mbandikiye. Muri iyi baruwa, kimwe no mu ya mbere, ndashaka kubibutsa ibyo mwize nkabafasha gukoresha neza ubushobozi bwanyu bwo gutekereza.+
2 Mujye mwibuka amagambo yavuzwe kera n’abahanuzi hamwe n’itegeko Umwami wacu yatanze binyuze ku ntumwa zabatumweho.
3 Mbere na mbere, mumenye ko mu minsi y’imperuka hazaza abantu banenga ibintu byiza kandi bagakora ibintu bibi bihuje n’irari ryabo.+
4 Bazaba bavuga bati: “Uko kuhaba kwe kwasezeranyijwe kuri he?+ Dore uhereye igihe ba sogokuruza bapfiriye, ibintu byakomeje kumera nk’uko byahoze kuva isi yaremwa.”+
5 Bazaba biyibagiza ko ijuru ryabayeho kuva kera, kandi ko ubutaka bwabayeho buvanywe mu mazi, bukaba bukikijwe na yo. Ibyo byose byabayeho binyuze ku ijambo Imana yavuze.+
6 Ibyo ni byo byatumye isi y’icyo gihe irimburwa, igihe yarengerwaga n’amazi.+
7 Ariko iryo jambo ni ryo nanone ryatumye ijuru n’isi biriho ubu bibikirwa umuriro, kandi bikaba bitegereje umunsi w’urubanza no kurimbuka kw’abatubaha Imana.+
8 Ariko bavandimwe nkunda, muzirikane ko umunsi umwe kuri Yehova* ari nk’imyaka igihumbi, n’imyaka igihumbi ikaba ari nk’umunsi umwe.+
9 Yehova ntatinza isezerano rye+ nk’uko bamwe babitekereza, ahubwo arabihanganira kubera ko adashaka ko hagira n’umwe urimburwa, ahubwo ashaka ko bose bihana.+
10 Ariko umunsi wa Yehova+ uzaza nk’umujura.+ Kuri uwo munsi, ijuru rizakurwaho+ habeho urusaku rwinshi cyane, ibintu biri mu ijuru no mu isi bishyuhe cyane bishonge, kandi isi n’ibintu biyiriho bizashya.+
11 Kubera ko ibyo bintu byose bizashonga bityo, mujye mutekereza uko mukwiriye kuba abantu bafite imyifatire irangwa n’ibikorwa byera n’ibyo kwiyegurira Imana.
12 Nanone mujye muhora mutekereza* ukuhaba k’umunsi wa Yehova.+ Kuri uwo munsi ijuru rizashya rishireho,+ kandi ibintu byo mu ijuru n’ibyo ku isi bizashyuha cyane bishonge.
13 Ariko nk’uko isezerano rye riri, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya,+ aho abantu bose bazaba bakora ibikorwa bikiranuka.+
14 Ubwo rero bavandimwe nkunda, ubwo mutegereje ibyo, mukore uko mushoboye kose kugira ngo amaherezo muzasangwe mu mahoro,+ mutariho umugayo kandi mutagira inenge.
15 Ikindi kandi, muzirikane ko kwihangana k’Umwami wacu guhesha agakiza, nk’uko umuvandimwe wacu dukunda Pawulo na we yabibandikiye akurikije ubwenge yahawe.+
16 Ibyo yabivuzeho mu mabaruwa ye yose. Icyakora hari bimwe bivugwamo bigoye gusobanukirwa, ibyo abantu badasobanukiwe* n’abahuzagurika bagoreka, nk’uko bagenza n’ibindi Byanditswe byose, bakikururira kurimbuka.
17 Ariko mwebwe bavandimwe nkunda, ubwo mumenye ibyo hakiri kare, mwirinde kugira ngo mutayoba mukajyana na bo, muyobejwe n’ibinyoma by’abantu basuzugura amategeko, bityo ntimukomeze gushikama.+
18 Ahubwo mukomeze kugaragarizwa ineza ihebuje,* kandi murusheho kumenya Umwami n’Umukiza wacu Yesu Kristo. Nahabwe icyubahiro ubu n’iteka ryose. Amen.*
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Umugereka wa A5.
^ Cyangwa “mujye mutegerezanya amatsiko.”
^ Cyangwa “abantu batigishijwe.”
^ Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
^ Cyangwa “bibe bityo.”