Igitabo cya kabiri cya Samweli 13:1-39
13 Abusalomu umuhungu wa Dawidi yari afite mushiki we mwiza cyane witwaga Tamari.+ Nuko umuhungu wa Dawidi witwaga Amunoni+ aramukunda.
2 Amunoni abura amahoro, ararwara bitewe na mushiki we Tamari. Icyakora Amunoni yabonaga ko kugira icyo atwara Tamari bitamworohera kuko yari isugi.
3 Amunoni yari afite incuti yitwaga Yehonadabu.+ Yari umuhungu wa Shimeya,+ wavukanaga na Dawidi. Yehonadabu yari umunyamayeri cyane.
4 Abaza Amunoni ati: “Ko uri umwana w’umwami, kuki muri iyi minsi uhora ubabaye? Mbwira impamvu.” Amunoni aramusubiza ati: “Nakunze Tamari mushiki+ wa Abusalomu umuvandimwe wanjye.”
5 Yehonadabu aramubwira ati: “Genda uryame, wigire nk’umuntu urwaye. Papa wawe naza kukureba umubwire uti: ‘ndakwinginze reka mushiki wanjye Tamari aze angaburire. Naza akantekera ibyokurya by’umurwayi,* akabingaburira ndi bushobore kurya.’”
6 Nuko Amunoni araryama, yigira nk’urwaye maze umwami aza kumureba. Amunoni abwira umwami ati: “Ndakwinginze reka mushiki wanjye Tamari aze akorere utugati* tubiri imbere yanjye, hanyuma angaburire.”
7 Dawidi atuma kuri Tamari mu rugo ngo bamubwire bati: “Jya kwa musaza wawe Amunoni, umutekere.”*
8 Tamari ajya kwa musaza we Amunoni, asanga aryamye. Afata ifu arayiponda, akorera utugati imbere ya Amunoni, aratumutekera.
9 Hanyuma Tamari aterura ipanu maze aratumuha. Ariko Amunoni yanga kurya, aravuga ati: “Musohore abantu bose!” Nuko abantu bose barasohoka.
10 Amunoni abwira Tamari ati: “Ibyo biryo* binzanire mu cyumba maze ubingaburire.” Tamari afata twa tugati yari yakoze, adushyira musaza we Amunoni mu cyumba.
11 Amwegereye ngo atumuhe arye, Amunoni ahita amufata. Aramubwira ati: “Ngwino turyamane mushiki wanjye.”
12 Icyakora Tamari aramubwira ati: “Oya musaza wanjye! Winkoza isoni. Ibintu nk’ibyo nta ho byabaye muri Isirayeli.+ Wikora amahano nk’ayo!+
13 Urumva nabaho nte n’icyo kimwaro? Kandi nawe waba wisebeje cyane muri Isirayeli! Ndakwinginze, genda ubibwire umwami kuko atazakunyima.”
14 Ariko yanga kumwumva, ahubwo amurusha imbaraga, amufata ku ngufu, amukoza isoni.
15 Kuva icyo gihe Amunoni yanga Tamari cyane. Urwango yamwanze rwarutaga urukundo yari yaramukunze. Nuko Amunoni aramubwira ati: “Haguruka! Genda va hano!”
16 Tamari aramubwira ati: “Oya musaza wanjye! Kunyirukana ni byo bibi cyane kuruta ibyo wankoreye!” Ariko Amunoni yanga kumwumva.
17 Amunoni ahamagara umusore wamukoreraga, aramubwira ati: “Irukana uyu muntu, sinongere kumubona! Nurangiza ukinge!”
18 (Tamari yari yambaye ikanzu nziza cyane,* abakobwa b’umwami bakiri amasugi bambaraga.) Wa musore aramusohora, arangije amukingiranira hanze.
19 Tamari yitera ivu ku mutwe+ kandi aca ya kanzu nziza yari yambaye, yikorera amaboko agenda arira inzira yose.
20 Musaza we Abusalomu+ aramubaza ati: “Amunoni musaza wawe ni we ugukoreye ibi? Icecekere mushiki wanjye, ntugire uwo ubibwira. Erega ni musaza wawe.+ Ntukomeze kubitekerezaho.” Nuko Tamari akomeza kwibera kwa musaza we Abusalomu, yigunze.
21 Umwami Dawidi abimenye, ararakara cyane.+ Ariko yanga kubabaza Amunoni umuhungu we, kuko yamukundaga cyane bitewe n’uko yari imfura ye.
22 Abusalomu ntiyongera kuvugana na Amunoni, cyaba ikibi cyangwa icyiza. Abusalomu yanga+ Amunoni cyane kubera ko yakojeje isoni mushiki we Tamari.+
23 Nyuma y’imyaka ibiri yuzuye, igihe abogosha ubwoya bw’intama za Abusalomu bari i Bayali-hasori, hafi ya Efurayimu,+ Abusalomu yatumiye abahungu b’umwami bose.+
24 Abusalomu asanga umwami aramubwira ati: “Njye umugaragu wawe ndimo kogoshesha ubwoya bw’intama zanjye. None mwami, ndakwinginze uzane n’abagaragu bawe tujyane.”
25 Ariko umwami abwira Abusalomu ati: “Oya mwana wa, reka twe kugenda twese tutakubera umutwaro.” Nubwo yakomeje kumwinginga, umwami yanze ko bajyana, ariko amuha umugisha.
26 Hanyuma Abusalomu aravuga ati: “Niba wowe utaje, ndakwinginze ureke umuvandimwe wanjye Amunoni aze tujyane.”+ Umwami aramubaza ati: “Kuki se ushaka ko mujyana?”
27 Ariko Abusalomu aramwinginga cyane, maze umwami yohereza Amunoni n’abahungu b’umwami bose barajyana.
28 Abusalomu ategeka abagaragu be ati: “Mwitegereze nimubona Amunoni yanezerewe, divayi yamugezemo, nkababwira nti: ‘nimwice Amunoni,’ muhite mumwica ntimutinye. Ni njye uri bube mbibategetse. Mukomere kandi mube intwari.”
29 Abagaragu ba Abusalomu bakorera Amunoni ibyo Abusalomu yari yabategetse. Nuko abandi bahungu b’umwami bose barahaguruka buri wese yurira inyumbu* ye barahunga.
30 Bakiri mu nzira, umuntu abwira Dawidi ati: “Abusalomu yishe abahungu b’umwami bose nta n’umwe warokotse.”
31 Umwami abyumvise arahaguruka aca imyenda yari yambaye aryama hasi. Abagaragu be bose bari bamuhagaze iruhande, na bo baca imyenda bari bambaye.
32 Ariko Yehonadabu+ umuhungu wa Shimeya+ umuvandimwe wa Dawidi, aravuga ati: “Databuja, ntutekereze ko abahungu bawe bose bishwe. Amunoni ni we wenyine wapfuye.+ Abusalomu ni we wabitegetse,+ kuko yari yarabyiyemeje uhereye igihe Amunoni yakozaga isoni mushiki we+ Tamari.+
33 None mwami, ntiwemere* iyo nkuru ivuga ko abana bawe bose bapfuye. Amunoni ni we wenyine wapfuye.”
34 Hagati aho Abusalomu yarahunze.+ Nyuma yaho, umwe mu barinzi b’umujyi arebye abona abantu benshi baje baturutse mu muhanda wari mu ruhande rw’umusozi.
35 Nuko Yehonadabu+ abwira umwami ati: “Dore abana bawe baraje! Ibyo nakubwiye ni ukuri.”
36 Akimara kuvuga ayo magambo, abahungu b’umwami binjira barira cyane. Umwami n’abagaragu be bose na bo bararira cyane.
37 Ariko Abusalomu we ahungira kwa Talumayi+ umuhungu wa Amihudi, umwami w’i Geshuri. Dawidi amara iminsi myinshi aririra umwana we.
38 Aho Abusalomu yahungiye i Geshuri,+ yahamaze imyaka itatu.
39 Nuko Umwami Dawidi akumbura Abusalomu, kuko yari amaze gushira agahinda yatewe n’urupfu rwa Amunoni.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “umugati wo guhumuriza umurwayi.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “utugati dufite ishusho y’umutima.”
^ Cyangwa “umukorere umugati wo guhumuriza umurwayi.”
^ Cyangwa “umugati wo guhumuriza umurwayi.”
^ Cyangwa “iriho imitako.”
^ Ni itungo rivuka ku ifarashi n’indogobe.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntushyire ku mutima.”