Ibaruwa yandikiwe Abaroma 12:1-21
12 Nuko rero bavandimwe, kubera ko Imana yabagaragarije impuhwe, ndabinginze ngo mutange imibiri yanyu+ ibe nk’igitambo kizima, cyera+ kandi cyemerwa n’Imana. Nanone mujye mukoresha ubushobozi bwanyu bwo gutekereza mu gihe muyikorera umurimo wera.+
2 Nimureke kwigana abantu bo muri iyi si. Ahubwo muhinduke, muhindure imitekerereze rwose,+ kugira ngo ubwanyu mwigenzurire mumenye neza+ ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye.
3 Nshingiye ku neza ihebuje* Imana yangiriye, ndasaba buri wese muri mwe, ko atagomba kwitekerezaho mu buryo burenze urugero.+ Ahubwo buri wese ajye agaragaza ko afite imitekerereze myiza ihuje n’ukwizera Imana yamuhaye.+
4 Urugero, umubiri ugira ingingo nyinshi,+ ariko ingingo zawo zose ntizikore ibintu bimwe.
5 Mu buryo nk’ubwo, nubwo turi benshi, natwe turi umubiri umwe kandi twunze ubumwe na Kristo. Icyakora buri wese yunganira mugenzi we nk’uko ingingo z’umubiri zunganirana.+
6 Twese dufite impano zitandukanye bitewe n’ineza ihebuje Imana yatugaragarije.+ Ubwo rero, niba twarahawe impano yo guhanura, tujye duhanura dukurikije ukwizera dufite.
7 Niba dufite impano yo gufasha abandi, tujye dukora uko dushoboye tubafashe. Niba dufite impano yo kwigisha, tujye twigisha neza.+
8 Nanone niba dufite impano yo gutera abandi inkunga,+ tujye dukomeza tubatere inkunga. Niba dufite impano yo gutanga, tujye dutanga tubigiranye ubuntu.+ Niba dufite inshingano yo kuyobora, tujye tubikora tubishyizeho umutima.+ Kandi niba tugira impuhwe, tujye dukomeza tuzigaragaze tunezerewe.+
9 Mujye mugaragaza urukundo ruzira uburyarya.+ Mujye mwanga cyane ibibi,+ ahubwo muhatanire gukora ibyiza.
10 Mujye mugaragarizanya urukundo rwa kivandimwe, kandi mwite ku bandi mubikuye ku mutima. Nanone mujye muharanira kubaha abandi.*+
11 Ntimukabe abanebwe mu byo mukora.+ Ahubwo mujye muba abanyamwete.+ Mujye mureka umwuka wera ubongerere imbaraga. Nanone, mujye mukorera Yehova* n’umutima wanyu wose.+
12 Mujye mushimishwa cyane n’ibyiringiro mufite, mwihanganire ibibazo+ kandi musenge ubudacogora.+
13 Mujye mufasha abagaragu b’Imana mukurikije ibyo bakeneye,+ mugire n’umuco wo kwakira abashyitsi.+
14 Mukomeze gusabira umugisha ababatoteza.+ Mujye mubasabira umugisha aho kubifuriza ibibi.+
15 Mujye mwishimana n’abishimye kandi mubabarane n’abababaye.
16 Mujye muhangayikira abandi nk’uko namwe muhangayikishwa n’ibibazo byanyu. Ntimukishyire hejuru,* ahubwo mujye mwiyoroshya.+ Nanone ntimukibwire ko murusha abandi ubwenge.+
17 Nihagira umuntu ubakorera ibintu bibi, ntimukabimwishyure.*+ Mujye mukora ibintu byiza ku buryo ababibona bose babona ko ari byiza.
18 Niba bishoboka ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose.+
19 Bavandimwe nkunda, ntimukishyure abantu ibibi babakoreye. Ahubwo mujye mureka Imana ibe ari yo igaragariza umujinya uwakoze nabi,+ kuko handitswe ngo: “Yehova aravuze ati: ‘ni njye uhana abantu kandi nkabishyura ibibi bakoze.’”+
20 Ahubwo “umwanzi wawe nasonza ujye umuha ibyokurya, nagira inyota umuhe icyo kunywa. Nubigenza utyo, bishobora kumukora ku mutima bigatuma ahinduka akaba umuntu mwiza.”*+
21 Ntimukemere ko ikibi kibatsinda. Ahubwo mujye mukomeza kurwanya ikibi mukora ibikorwa byiza.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
^ Cyangwa “mujye mufata iya mbere mwubahe abandi.”
^ Reba Umugereka wa A5.
^ Cyangwa “ntimugahoze ibitekerezo ku bintu bihanitse.”
^ Cyangwa “ntimukiture umuntu wese inabi yabagiriye.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nubigenza utyo uzaba umurunze amakara yaka ku mutwe.”