Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igitabo cya Ezekiyeli

Ibice

Ibivugwamo

  • 1

    • Ibyo Imana yeretse Ezekiyeli ari i Babuloni (1-3)

    • Yerekwa igare rya Yehova ryo mu ijuru (4-28)

      • Umuyaga ukaze, igicu n’umuriro (4)

      • Ibiremwa bine (5-14)

      • Inziga enye (15-21)

      • Ikintu kigari kibengerana nk’urubura (22-24)

      • Intebe y’ubwami ya Yehova (25-28)

  • 2

    • Ezekiyeli ahabwa inshingano yo kuba umuhanuzi (1-10)

      • “Nubwo bakumva cyangwa bakanga kumva” (5)

      • Yerekwa umuzingo w’indirimbo z’agahinda (9, 10)

  • 3

    • Ezekiyeli asabwa kurya umuzingo Imana yamuhaye (1-15)

    • Ezekiyeli asabwa kuba umurinzi (16-27)

      • Kutita ku bintu byatumye bagibwaho n’umwenda w’amaraso (18-21)

  • 4

    • Yerekana uko Yerusalemu yari kugotwa (1-17)

      • Amara iminsi 390 n’indi 40 yikoreye icyaha cy’Abisirayeli (4-7)

  • 5

    • Yerekana uko Yerusalemu yari gutsindwa (1-17)

      • Umuhanuzi yogosha umusatsi akawugabanyamo ibice bitatu (1-4)

      • Yerusalemu yakoze ibibi kuruta amahanga ayikikije (7-9)

      • Abigometse bahabwa ibihano bitatu bitandukanye (12)

  • 6

    • Ibyago bizagera ku misozi yo muri Isirayeli (1-14)

      • Ibigirwamana biteye iseseme bizacishwa bugufi (4-6)

      • “Muzamenya ko ndi Yehova” (7)

  • 7

    • Iherezo riraje (1-27)

      • Ibyago bidasanzwe (5)

      • Amafaranga ajugunywa mu mihanda (19)

      • Urusengero ruzahumanywa (22)

  • 8

    • Ezekiyeli ajyanwa i Yerusalemu mu iyerekwa (1-4)

    • Ibintu bibi cyane yabonye mu rusengero (5-18)

      • Abagore baririra Tamuzi (14)

      • Abagabo basenga izuba (16)

  • 9

    • Abagabo batandatu bashinzwe kwica n’umugabo ufite wino (1-11)

      • Urubanza ruzatangirira mu rusengero (6)

  • 10

    • Amakara yaka yavuye hagati y’inziga (1-8)

    • Imiterere y’abakerubi n’iy’inziga (9-17)

    • Ikuzo ry’Imana riva mu rusengero (18-22)

  • 11

    • Abatware babi bacirwa urubanza (1-13)

      • Umujyi ugereranywa n’inkono (3-12)

    • Isezerano ry’uko bazagarurwa (14-21)

      • Bashyirwamo “umwuka mushya” (19)

    • Ikuzo ry’Imana riva muri Yerusalemu (22, 23)

    • Ezekiyeli asubira mu gihugu cy’Abakaludaya mu iyerekwa (24, 25)

  • 12

    • Akora ibintu byerekana uko abantu bari guhunga (1-20)

      • Ibyo bari guhungana (1-7)

      • Umutware azagenda bumaze kwira (8-16)

      • Barya umugati bahangayitse bakanywa n’amazi bafite ubwoba (17-20)

    • Imana ivuguruza umuhanuzi w’ibinyoma (21-28)

      • “Nta kintu na kimwe mu byo mvuga kizongera gutinda” (28)

  • 13

    • Ibyago byahanuriwe abahanuzi b’ibinyoma (1-16)

      • Inkuta zisize ingwa y’umweru zari kugwa (10-12)

    • Ibyago byahanuriwe abahanuzi b’ibinyoma (17-23)

  • 14

    • Abasenga ibigirwamana bacirwa urubanza (1-11)

    • Ntibari kurokoka urubanza rwaciriwe Yerusalemu (12-23)

      • Umukiranutsi Nowa, Daniyeli na Yobu (14, 20)

  • 15

    • Yerusalemu ni igiti cy’umuzabibu kidafite akamaro (1-8)

  • 16

    • Urukundo Imana ikunda Yerusalemu (1-63)

      • Yerusalemu imeze nk’umwana watawe (1-7)

      • Imana yambika Yerusalemu ibintu by’umurimbo kandi igashyingiranwa na yo (8-14)

      • Yabaye umuhemu (15-34)

      • Yarahanwe kuko yabaye umusambanyi (35-43)

      • Yagereranyijwe na Samariya na Sodomu (44-58)

      • Imana yibutse isezerano ryayo (59-63)

  • 17

    • Igisakuzo cy’ibisiga bibiri n’umuzabibu (1-21)

    • Ishami rito rihinduka igiti kinini cy’isederi (22-24)

  • 18

    • Buri wese azabazwa ibyaha bye (1-32)

      • Ubugingo bukora icyaha buzapfa (4)

      • Umwana ntazahanirwa icyaha cya papa we (19, 20)

      • Ntiyishimira ko umuntu mubi apfa (23)

      • Kureka gukora ibyaha bituma umuntu abaho (27, 28)

  • 19

    • Indirimbo y’agahinda yaririmbiwe abatware ba Isirayeli (1-14)

  • 20

    • Kwigomeka kwa Isirayeli (1-32)

    • Abisirayeli basezeranywa ko bazagaruka mu gihugu cyabo (33-44)

    • Ibyago byahanuriwe amajyepfo (45-49)

  • 21

    • Inkota y’Imana y’urubanza iratyaye (1-17)

    • Umwami wa Babuloni atera Yerusalemu (18-24)

    • Umutware mubi wa Isirayeli yari gukurwaho (25-27)

      • Kuramo ikamba (26)

      • “Kugeza igihe urifitiye uburenganzira azazira” (27)

    • Inkota yibasira Abamoni (28-32)

  • 22

    • Yerusalemu, umujyi uvusha amaraso (1-16)

    • Isirayeli imeze nk’ibisigazwa biva mu mabuye y’agaciro (17-22)

    • Abayobozi n’abaturage ba Isirayeli baciriwe urubanza (23-31)

  • 23

    • Abakobwa babiri bavukana b’abahemu (1-49)

      • Ohola na Ashuri (5-10)

      • Oholiba na Babuloni na Egiputa (11-35)

      • Abakobwa babiri bavukana bahanwa (36-49)

  • 24

    • Yerusalemu imeze nk’inkono ifite umugese (1-14)

    • Umugore wa Ezekiyeli apfa bikaba ikimenyetso (15-27)

  • 25

    • Ibyago byahanuriwe Amoni (1-7)

    • Ibyago byahanuriwe Mowabu (8-11)

    • Ibyago byahanuriwe Edomu (12-14)

    • Ibyago byahanuriwe u Bufilisitiya (15-17)

  • 26

    • Ibyago byahanuriwe Tiro (1-21)

      • “Imbuga banikaho inshundura” (5, 14)

      • Amabuye n’ubutaka bijugunywa mu mazi (12)

  • 27

    • Indirimbo y’agahinda yaririmbiwe ubwato bw’i Tiro bwarohamye (1-36)

  • 28

    • Ibyago byahanuriwe umwami wa Tiro (1-10)

      • “Ndi imana” (2, 9)

    • Indirimbo y’agahinda yaririmbiwe umwami w’i Tiro (11-19)

      • ‘Wari muri Edeni’ (13)

      • “Umukerubi natoranyije, ushinzwe kurinda” (14)

      • “Wari inyangamugayo” (15)

    • Ibyago byahanuriwe Sidoni (20-24)

    • Abisirayeli bari gusubira mu gihugu cyabo (25, 26)

  • 29

    • Ibyago byahanuriwe Farawo (1-16)

    • Egiputa yagombaga guhabwa Babuloni nk’igihembo (17-21)

  • 30

    • Ibyago byahanuriwe Egiputa (1-19)

      • Ubuhanuzi buvuga igitero cya Nebukadinezari (10)

    • Farawo abura imbaraga (20-26)

  • 31

    • Kugwa kwa Egiputa; igiti cy’isederi kirekire cyane (1-18)

  • 32

    • Indirimbo y’agahinda yaririmbiwe Farawo na Egiputa (1-16)

    • Egiputa yari guhambwa hamwe n’abatarakebwe (17-32)

  • 33

    • Inshingano z’umurinzi (1-20)

    • Inkuru zivuga ibyo kugwa kwa Yerusalemu (21, 22)

    • Ubutumwa ku bari batuye mu matongo y’i Yerusalemu (23-29)

    • Abantu ntibari kwitabira ubutumwa (30-33)

      • Ezekiyeli yari ameze nk’umuntu uririmba “indirimbo nziza y’urukundo” (32)

      • “Muri bo hari umuhanuzi” (33)

  • 34

    • Ibyago byahanuriwe abungeri ba Isirayeli (1-10)

    • Yehova yita ku ntama ze (11-31)

      • “Umugaragu wanjye Dawidi” azaba umwungeri wazo (23)

      • “Isezerano ry’amahoro” (25)

  • 35

    • Ibyago byahanuriwe imisozi ya Seyiri (1-15)

  • 36

    • Ibyahanuriwe imisozi ya Isirayeli (1-15)

    • Abisirayeli bazasubira mu gihugu cyabo (16-38)

      • “Nzeza izina ryanjye rikomeye” (23)

      • “Nk’ubusitani bwa Edeni” (35)

  • 37

    • Yerekwa ikibaya kirimo amagufwa yumye (1-14)

    • Inkoni ebyiri zari kuba inkoni imwe (15-28)

      • Ubwoko bumwe bwari kuyoborwa n’umwami umwe (22)

      • Isezerano ry’amahoro rihoraho (26)

  • 38

    • Igitero Gogi azagaba ku Bisirayeli (1-16)

    • Yehova asuka uburakari bwe kuri Gogi (17-23)

      • ‘Amahanga azamenya ko ndi Yehova’ (23)

  • 39

    • Kurimbuka kwa Gogi n’ingabo ze (1-10)

    • Ahambwa mu Kibaya cya Hamoni-Gogi (11-20)

    • Abisirayeli bazagaruka mu gihugu cyabo (21-29)

      • Abisirayeli basukwaho umwuka w’Imana (29)

  • 40

    • Ezekiyeli ajyanwa muri Isirayeli mu iyerekwa (1, 2)

    • Ezekiyeli abona urusengero mu iyerekwa (3, 4)

    • Imbuga n’amarembo (5-47)

      • Irembo ry’inyuma ryo mu ruhande rw’iburasirazuba (6-16)

      • Urugo rw’inyuma; andi marembo (17-26)

      • Urugo rw’imbere n’amarembo (27-37)

      • Ibyumba byakorerwagamo imirimo yo mu rusengero (38-46)

      • Igicaniro (47)

    • Ibaraza ry’urusengero (48, 49)

  • 41

    • Ahera n’Ahera Cyane h’urusengero (1-4)

    • Urukuta n’ibyumba byo mu mpande (5-11)

    • Inzu yo mu burengerazuba (12)

    • Inzu zipimwa (13-15a)

    • Imbere mu rusengero (15b-26)

  • 42

    • Ibyumba byo kuriramo (1-14)

    • Impande enye z’urusengero zipimwa (15-20)

  • 43

    • Ikuzo rya Yehova ryuzura urusengero (1-12)

    • Igicaniro (13-27)

  • 44

    • Irembo ry’iburasirazuba ryagombaga guhora rifunze (1-3)

    • Amategeko agenga abanyamahanga (4-9)

    • Amategeko agenga Abalewi n’abatambyi (10-31)

  • 45

    • Umugabane wera n’umujyi (1-6)

    • Umugabane w’umutware (7, 8)

    • Abatware bagombaga kuba inyangamugayo (9-12)

    • Amaturo y’abaturage n’iry’umutware (13-25)

  • 46

    • Ibitambo n’igihe byatambirwaga (1-15)

    • Umurage uvuye mu mutungo w’umutware (16-18)

    • Aho gutekera ibitambo (19-24)

  • 47

    • Umugezi utemba uva mu rusengero (1-12)

      • Amazi agenda aba menshi (2-5)

      • Amazi yo mu Nyanja y’Umunyu akira (8-10)

      • Ibishanga ntibyakize (11)

      • Ibiti byera imbuto ziribwa kandi bigakiza (12)

    • Imipaka y’igihugu (13-23)

  • 48

    • Bagabanya igihugu (1-29)

    • Amarembo 12 y’umujyi (30-35)

      • Umujyi witwa “Yehova Arahari” (35)