Gutegeka kwa Kabiri 1:1-46
1 Aya ni yo magambo Mose yabwiriye Abisirayeli bose mu butayu* bwo hafi ya Yorodani, mu bibaya* byo mu butayu biteganye n’i Sufu, hagati y’i Parani, i Tofeli, i Labani, i Haseroti n’i Dizahabu.
2 Uvuye i Horebu ukagera i Kadeshi-baruneya,+ unyuze mu nzira yerekeza ku Musozi wa Seyiri, hari urugendo rw’iminsi 11.
3 Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 40,+ ni bwo Mose yabwiye Abisirayeli ibyo Yehova yari yamutegetse kubabwira byose.
4 Icyo gihe yari amaze gutsinda Sihoni+ umwami w’Abamori wari utuye i Heshiboni, no gutsinda Ogi+ umwami w’i Bashani wari utuye muri Ashitaroti, amutsindiye muri Edureyi.+
5 Nuko bari mu gihugu cy’i Mowabu, hafi ya Yorodani, Mose atangira gusobanura Amategeko+ ati:
6 “Yehova Imana yacu yatubwiriye kuri Horebu ati: ‘igihe mumaze muri aka karere k’imisozi miremire kirahagije.+
7 Nimujye mu karere k’imisozi miremire y’Abamori,+ mujye no mu turere tuhakikije twose: Muri Araba,+ mu karere k’imisozi miremire, muri Shefela, i Negebu no mu karere kari ku nkombe z’inyanja.+ Mujye mu gihugu cy’Abanyakanani, mugende mugere no muri Libani*+ no ku ruzi runini rwa Ufurate.+
8 Dore iki gihugu ndakibahaye. Nimugende mwigarurire igihugu Yehova yarahiye ko azaha ba sogokuruza banyu ari bo Aburahamu, Isaka+ na Yakobo,+ akagiha n’ababakomokaho.’+
9 “Icyo gihe narababwiye nti: ‘inshingano yo kubayobora sinayishobora njyenyine.+
10 Yehova Imana yanyu yatumye muba benshi, none dore munganya ubwinshi n’inyenyeri zo mu kirere.+
11 Yehova Imana ya ba sogokuruza azabagire benshi cyane,+ mwikube inshuro 1.000, kandi azabahe umugisha nk’uko yabibasezeranyije.+
12 Nashobora nte kubayobora njyenyine, nkihanganira ibibazo byanyu byose, nkanihanganira intonganya zanyu?+
13 Nimutoranye mu miryango yanyu abantu b’abanyabwenge, bazi gushishoza kandi b’inararibonye, mbagire abayobozi banyu.’+
14 Mwaranshubije muti: ‘ibyo udusabye gukora ni byiza.’
15 Maze mfata abakuru b’imiryango yanyu, abagabo b’abanyambaraga kandi b’inararibonye, mbagira abayobozi b’imiryango yanyu. Bamwe bayobora abantu 1.000, abandi bayobora abantu 100, abandi bayobora abantu 50, abandi bayobora abantu 10 naho abandi baba abayobozi bungirije.+
16 “Icyo gihe nategetse abacamanza banyu nti: ‘nimujya kuburanisha abavandimwe banyu, mujye muca imanza zitabera+ igihe muburanisha Umwisirayeli n’umuvandimwe we, n’igihe muburanisha Umwisirayeli n’umunyamahanga.+
17 Ntimukagire uwo murenganya mu rubanza.+ Mujye mutega amatwi uworoheje nk’uko mutega amatwi ukomeye.+ Ntimuzagire umuntu mutinya+ kuko urubanza ari urw’Imana.+ Urubanza rubakomereye mujye murunzanira.’+
18 Icyo gihe nabategetse ibintu byose mugomba gukora.
19 “Twavuye i Horebu tunyura muri bwa butayu bunini buteye ubwoba+ namwe mwiboneye, duca mu nzira igana mu karere k’imisozi miremire y’Abamori,+ nk’uko Yehova Imana yacu yari yaradutegetse, hanyuma tugera i Kadeshi-baruneya.+
20 Icyo gihe narababwiye nti: ‘ubu mugeze mu karere k’imisozi miremire y’Abamori, ari ko karere Yehova Imana yacu agiye kuduha.
21 Dore Yehova Imana yanyu abahaye iki gihugu. Nimuzamuke mucyigarurire nk’uko Yehova Imana ya ba sogokuruza banyu yabibabwiye.+ Ntimutinye ngo muhahamuke.’
22 “Ariko mwese mwaraje murambwira muti: ‘reka twohereze abantu batubanzirize, bagende batugenzurire icyo gihugu, maze bagaruke batubwire inzira tuzanyuramo tugitera, batubwire n’imijyi tuzahita tugeraho.’+
23 Ibyo narabishimye, ntoranya muri mwe abagabo 12, ni ukuvuga umugabo umwe muri buri muryango.+
24 Barahagurutse bajya mu karere k’imisozi miremire,+ bagera mu Kibaya cya Eshikoli, baneka* icyo gihugu.
25 Basoromye ku mbuto zo muri icyo gihugu barazituzanira, batuzanira n’inkuru igira iti: ‘igihugu Yehova Imana yacu agiye kuduha, ni igihugu cyiza.’+
26 Ariko mwanze kuzamuka, maze ntimwumvira itegeko rya Yehova Imana yanyu.+
27 Mwakomeje kwitotombera mu mahema yanyu muvuga muti: ‘Yehova aratwanga, ni cyo cyatumye adukura mu gihugu cya Egiputa kugira ngo adutererane maze Abamori batwice batumareho.
28 Turazamuka tujya he? Abavandimwe bacu baduteye ubwoba bwinshi*+ baratubwira bati: “twahabonye abantu barebare kandi banini kuturusha n’imijyi minini ifite inkuta ndende cyane zigera ku ijuru.+ Twahabonye n’abakomoka kuri Anaki.”’+
29 “Narababwiye nti: ‘ntibabatere ubwoba cyangwa ngo babahahamure.+
30 Yehova Imana yanyu azabagenda imbere, abarwanirire+ nk’uko mwabonye abarwanirira muri Egiputa.+
31 Yehova Imana yanyu azabitaho nk’uko yabitayeho muri mu butayu. Mwe ubwanyu mwiboneye ukuntu yabitayeho mu nzira yose mwanyuzemo kugeza aho mugereye hano, nk’uko papa w’umwana amwitaho.’
32 Nyamara nubwo nababwiye ayo magambo, ntimwizeye Yehova Imana yanyu+
33 wabagendaga imbere ashakisha aho mwashinga amahema. Nijoro yabagendaga imbere mu nkingi y’umuriro, naho ku manywa akabagenda imbere mu nkingi y’igicu, kugira ngo mubone inzira mukwiriye kunyuramo.+
34 “Muri icyo gihe cyose Yehova yumvaga amagambo muvuga. Yararakaye cyane, ararahira ati:+
35 ‘nta n’umwe muri aba bantu babi b’iki gihe uzabona igihugu cyiza narahiriye kuzaha ba sogokuruza banyu,+
36 keretse Kalebu umuhungu wa Yefune. We n’abana be nzabaha igihugu yagiye kuneka, kubera ko yumviye Yehova n’umutima we wose.*+
37 (Nanjye Yehova yarandakariye bitewe namwe, aravuga ati: ‘Nawe ntuzakijyamo.+
38 Umugaragu wawe+ Yosuwa, ari we muhungu wa Nuni, ni we uzakijyamo.’+ Mukomeze*+ kuko ari we uzatuma Isirayeli ihabwa icyo gihugu.)
39 Kandi abana banyu bato muvuga muti: “bazabatwara, babajyane mu gihugu kitari icyabo,”*+ n’abana banyu bataramenya gutandukanya icyiza n’ikibi, ni bo bazajyayo kandi nzakibaha kibe umurage* wabo.+
40 Naho mwe nimuhindukire musubire mu butayu, muce mu nzira yerekeza ku Nyanja Itukura.’+
41 “Mwaranshubije muti: ‘twahemukiye Yehova. None tugiye kuzamuka turwane, dukurikije ibyo Yehova Imana yacu yadutegetse byose.’ Nuko buri wese muri mwe, afata intwaro ze z’intambara, kuko mwibwiraga ko kuzamuka mukajya ku musozi ari ibintu byoroshye.+
42 Ariko Yehova yarambwiye ati: ‘babwire uti: “ntimuzamuke ngo mujye kurwana kuko ntabashyigikiye.+ Nimubikora abanzi banyu barabatsinda.”’
43 Narabibabwiye ariko ntimwanyumvira, ahubwo mwanga gukurikiza itegeko rya Yehova, mugaragaza ubwibone, muhitamo kuzamuka uwo musozi.
44 Nuko Abamori bari batuye kuri uwo musozi baje kubasanganira, barabirukana, mumera nk’abirukanywe n’inzuki, babatatanyiriza mu misozi ya Seyiri babageza i Horuma.
45 Hanyuma muragaruka muririra imbere ya Yehova, ariko Yehova ntiyabumva kandi ntiyabitaho.
46 Ibyo byatumye mumara iminsi myinshi i Kadeshi.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ubutayu ni ahantu hataba amazi n’ibimera.
^ Ikibaya ni ahantu harambuye, hakunze kuba ari hagati y’imisozi.
^ Uko bigaragara, aha berekeza ku ruhererekane rw’imisozi yo muri Libani.
^ Cyangwa “batata.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “batumye imitima yacu ishonga.”
^ Cyangwa “mu buryo bwuzuye; muri byose.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Imana yamuhaye imbaraga.”
^ Cyangwa “bazajyanwaho iminyago.”
^ Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.