Gutegeka kwa Kabiri 6:1-25
6 “Aya ni yo mabwiriza n’amategeko Yehova Imana yanyu yampaye ngo nyabigishe, kugira ngo muzayakurikize nimugera mu gihugu mugiye kujyamo mukacyigarurira.
2 Ibyo bizatuma mutinya Yehova Imana yanyu, kandi mu minsi yose yo kubaho kwanyu, mwe n’abana banyu n’abuzukuru banyu,+ muzakurikize amabwiriza n’amategeko yose mbategeka bityo muzabeho imyaka myinshi.+
3 Isirayeli we, tega amatwi kandi wubahirize ayo mategeko ubyitondeye kugira ngo uzabeho neza kandi uzabyare ugire abana benshi mu gihugu gitemba amata n’ubuki, nk’uko Yehova Imana ya ba sogokuruza banyu yabigusezeranyije.
4 “Isirayeli we, tega amatwi: Yehova ni we Mana yacu, kandi hariho Yehova umwe gusa.+
5 Ukunde Yehova Imana yawe n’umutima wawe wose n’ubugingo* bwawe bwose+ n’imbaraga zawe zose.+
6 Aya mategeko ngutegeka uyu munsi, ajye ahora ku mutima wawe.
7 Ujye uhora uyigisha abana bawe*+ kandi ujye uyababwira igihe mwicaye mu nzu, igihe mugenda mu nzira, igihe muryamye n’igihe mubyutse.+
8 Uzayahambire ku kuboko kugira ngo utayibagirwa, kandi azakubere nk’ikimenyetso* kiri mu gahanga.+
9 Uzayandike ku mpande zombi z’umuryango* w’inzu yawe no ku marembo y’umujyi wawe.
10 “Yehova Imana yawe nakujyana mu gihugu yarahiye ko azaha+ ba sogokuruza banyu Aburahamu, Isaka na Yakobo, igihugu gifite imijyi minini kandi myiza utubatse,+
11 gifite amazu yuzuye ibintu by’ubwoko bwose kandi byiza utashyizemo, ibyobo by’amazi* utacukuye, imizabibu n’ibiti by’imyelayo utateye, maze ukarya ugahaga,+
12 uzirinde kugira ngo utibagirwa Yehova+ wagukuye mu gihugu cya Egiputa aho wakoreshwaga imirimo ivunanye cyane.
13 Ujye utinya Yehova Imana yawe,+ umukorere+ kandi ujye urahira mu izina rye.+
14 Ntimugakorere izindi mana izo ari zo zose zo mu bihugu bibakikije,+
15 (kuko Yehova Imana yanyu uri hagati muri mwe ari Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira akayikorera yonyine,)+ nimusenga izindi mana Yehova Imana yanyu azabarakarira cyane,+ abarimbure abakure ku isi.+
16 “Ntimukagerageze Yehova Imana yanyu,+ nk’uko mwamugerageje muri i Masa.+
17 Mujye mukurikiza mwitonze amategeko ya Yehova Imana yanyu, ibyo abibutsa n’amabwiriza yabahaye.
18 Mujye mukora ibyiza Yehova yemera, kugira ngo muzabeho neza kandi mujye mu gihugu cyiza Yehova yarahiye ko azaha ba sogokuruza banyu, maze mucyigarurire,+
19 mwirukane abanzi banyu bose nk’uko Yehova yabisezeranyije.+
20 “Mu gihe kizaza, abana banyu nibababaza bati: ‘kuki Yehova Imana yacu yatanze aya mategeko n’aya mabwiriza?’
21 Muzababwire muti: ‘twabaye abagaragu ba Farawo muri Egiputa, ariko Yehova adukurayo akoresheje imbaraga ze nyinshi.
22 Nuko twibonera ibimenyetso n’ibitangaza bikomeye kandi biteye ubwoba Yehova yakoreye muri Egiputa,+ akabikorera Farawo n’abo mu rugo rwe bose.+
23 Yadukuyeyo kugira ngo atuzane aha, aduhe igihugu yari yararahiye ko azaha ba sogokuruza.+
24 Nuko Yehova adutegeka kubahiriza ayo mabwiriza yose no gutinya Yehova Imana yacu, kugira ngo duhore tumerewe neza+ kandi dukomeze kubaho+ nk’uko bimeze uyu munsi.
25 Nitwitondera amategeko yose Yehova Imana yacu yaduhaye, tukayakurikiza nk’uko yabidutegetse,+ Imana yacu izabona ko turi abakiranutsi.’
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “ujye uhora uyasubiriramo abana bawe; uyabacengezamo.”
^ Cyangwa “umushumi wambarwa mu gahanga.”
^ Cyangwa “ku nkomanizo.”
^ Cyangwa “ibitega by’amazi.”