Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igitabo cy’Ibyahishuwe

Ibice

Ibivugwamo

  • 1

    • Ibyahishuwe na Yesu, ibyo Imana yamweretse (1-3)

    • Yesu asuhuza amatorero arindwi (4-8)

      • “Ndi Intangiriro nkaba n’Iherezo” (8)

    • Binyuze ku mbaraga z’umwuka wera, Yohana yagiye kubona abona ari ku munsi w’Umwami (9-11)

    • Yohana abona Yesu wahawe icyubahiro (12-20)

  • 2

    • Ubutumwa bugenewe itorero ryo muri Efeso (1-7), iry’i Simuruna (8-11), iry’i Perugamo (12-17) n’iry’i Tuwatira (18-29)

  • 3

    • Ubutumwa bugenewe itorero ry’i Sarudi (1-6), iry’i Filadelifiya (7-13) n’iry’i Lawodikiya (14-22)

  • 4

    • Yohana abona Yehova ari mu ijuru, binyuze mu iyerekwa (1-11)

      • Yehova yicaye ku ntebe y’Ubwami (2)

      • Abakuru 24 bicaye ku ntebe z’ubwami (4)

      • Ibiremwa bine (6)

  • 5

    • Umuzingo uteyeho kashe zirindwi (1-5)

    • Umwana w’Intama afata umuzingo (6-8)

    • Umwana w’Intama ni we ukwiriye gukuraho kashe ziri ku muzingo (9-14)

  • 6

    • Umwana w’Intama avanaho kashe esheshatu (1-17)

      • Umwana w’Intama watsinze ari ku ifarashi y’umweru (1, 2)

      • Uwicaye ku ifarashi itukura nk’umuriro agomba gukura amahoro mu isi (3, 4)

      • Uwicaye ku ifarashi y’umukara asabwa guteza inzara (5, 6)

      • Uwicaye ku ifarashi y’ikijuju yitwa Rupfu (7, 8)

      • Amaraso y’abishwe ari munsi y’igicaniro (9-11)

      • Umutingito ukomeye (12-17)

  • 7

    • Abamarayika bane bafashe imiyaga y’isi (1-3)

    • Abantu 144.000 bashyirwaho ikimenyetso (4-8)

    • Imbaga y’abantu benshi bambaye amakanzu y’umweru (9-17)

  • 8

    • Kashe zirindwi zivanwaho (1-6)

    • Abamarayika bavuza impanda enye zibanza (7-12)

    • Hatangazwa ibyago bitatu (13)

  • 9

    • Impanda ya gatanu (1-11)

    • Icyago cya mbere kirangira, hagakurikiraho ibindi byago bibiri (12)

    • Impanda ya gatandatu (13-21)

  • 10

    • Umumarayika ukomeye ufite umuzingo muto (1-7)

      • “Igihe cyo gutegereza kirarangiye” (6)

      • Ibanga ryera rigomba gusohora (7)

    • Yohana arya umuzingo muto (8-11)

  • 11

    • Abahamya babiri (1-13)

      • Bamara iminsi 1.260 bahanura bambaye imyenda y’akababaro (3)

      • Bicwa, imirambo yabo ntishyingurwe (7-10)

      • Bongera kubaho nyuma y’iminsi itatu n’igice (11, 12)

    • Icyago cya kabiri kirangira, icyago cya gatatu kigakurikiraho (14)

    • Impanda ya karindwi (15-19)

      • Ubwami bw’Umwami wacu n’ubwa Kristo (15)

      • Abantu barimbura isi na bo bazarimburwa (18)

  • 12

    • Umugore, umwana w’umuhungu n’ikiyoka (1-6)

    • Mikayeli arwana n’ikiyoka kinini (7-12)

      • Ikiyoka kinini kijugunywa ku isi (9)

      • Satani azi ko asigaranye igihe gito (12)

    • Ikiyoka gitoteza umugore (13-17)

  • 13

    • Inyamaswa y’inkazi ifite imitwe irindwi iva mu nyanja (1-10)

    • Inyamaswa y’inkazi ifite amahembe abiri izamuka iva mu isi (11-13)

    • Igishushanyo cy’inyamaswa y’inkazi ifite imitwe irindwi (14, 15)

    • Ikimenyetso n’umubare w’inyamaswa y’inkazi (16-18)

  • 14

    • Umwana w’Intama n’abantu 144.000 (1-5)

    • Ubutumwa bw’abamarayika batatu (6-12)

      • Umumarayika uri hagati mu kirere, ari gutangaza ubutumwa bwiza (6, 7)

    • Abagira ibyishimo ni abapfa bunze ubumwe na Kristo (13)

    • Ibisarurwa byo ku isi bisarurwa inshuro ebyiri (14-20)

  • 15

    • Abamarayika barindwi bari bafite ibyago birindwi (1-8)

      • Indirimbo ya Mose n’iy’Umwana w’Intama (3, 4)

  • 16

    • Amasorori arindwi arimo uburakari bw’Imana (1-21)

      • Uburakari bw’Imana busukwa ku isi (2), mu nyanja (3), mu nzuzi no mu masoko y’amazi (4-7), ku zuba (8, 9), ku ntebe y’ubwami y’inyamaswa y’inkazi (10, 11), ku Ruzi rwa Ufurate (12-16), no mu kirere (17-21)

      • Intambara y’Imana yo kuri Harimagedoni (14, 16)

  • 17

    • Urubanza Imana yaciriye “Babuloni Ikomeye” (1-18)

      • Indaya y’icyamamare yicaye ku nyamaswa y’inkazi itukura (1-3)

      • Inyamaswa ‘yariho, kandi ikaba itakiriho,’ ariko ikaba igomba kongera ‘kuzamuka ikava ikuzimu’ (8)

      • Amahembe 10 azarwanya Umwana w’Intama (12-14)

      • Amahembe 10 yanga indaya (16, 17)

  • 18

    • “Babuloni Ikomeye” igwa (1-8)

      • ‘Nimuyisohokemo bantu banjye’ (4)

    • Barira cyane bitewe n’uko Babuloni yaguye (9-19)

    • Mu ijuru haba ibyishimo kubera ko Babuloni yaguye (20)

    • Babuloni izajugunywa nk’uko bajugunya ibuye mu nyanja (21-24)

  • 19

    • Abamarayika basingiza Yah kubera imanza yaciye (1-10)

      • Ubukwe bw’Umwana w’Intama (7-9)

    • Uwicaye ku ifarashi y’umweru (11-16)

    • Ifunguro ry’umunsi mukuru Imana yateguye (17, 18)

    • Inyamaswa y’inkazi itsindwa (19-21)

  • 20

    • Satani azamara imyaka 1.000 aboshye (1-3)

    • Abazategekana na Kristo mu gihe cy’imyaka 1.000 (4-6)

    • Satani azarekurwa, nyuma yaho arimburwe (7-10)

    • Abapfuye bacirwa urubanza bari imbere y’intebe y’ubwami (11-15)

  • 21

    • Ijuru rishya n’isi nshya (1-8)

      • Urupfu ntiruzongera kubaho (4)

      • Ibintu byose bihindurwa bishya (5)

    • Uko Yerusalemu Nshya imeze (9-27)

  • 22

    • Uruzi rw’amazi y’ubuzima (1-5)

    • Umusozo (6-21)

      • ‘Ngwino, ufate amazi y’ubuzima ku buntu’ (17)

      • “Ngwino Mwami Yesu” (20)