Imigani 29:1-27

  • Umwana udahanwa akoza isoni (15)

  • Iyo hatariho ubuyobozi buturutse ku Mana abantu barirekura (18)

  • Umuntu ukunda kurakara akurura amakimbirane (22)

  • Umuntu wicisha bugufi ahabwa icyubahiro (23)

  • Gutinya abantu bigusha mu mutego (25)

29  Umuntu uhora acyahwaAriko akanga kumva+ azarimbuka.+   Iyo abakiranutsi babaye benshi abantu barishima,Ariko iyo umuntu mubi ategetse, abantu bahura n’imibabaro.+   Umuntu ukunda ubwenge ashimisha papa we,+Ariko umuntu uba incuti y’indaya, asesagura ubutunzi bwe.+   Umwami utegekesha ubutabera atuma igihugu cye gikomera,+Ariko urya ruswa aragisenya.   Umuntu ubwira mugenzi we amagambo meza ariko amubeshya,Aba yiteze umutego.+   Icyaha cy’umuntu mubi kimubera umutego,+Ariko umukiranutsi arangurura ijwi ry’ibyishimo akanezerwa.+   Umukiranutsi aba yifuza ko umukene abona ubutabera,+Ariko umuntu mubi nta cyo biba bimubwiye.+   Abantu biyemera bateza akavuyo mu mujyi,+Ariko abanyabwenge batuma uburakari bushira.+   Iyo umuntu w’umunyabwenge aburana n’umuntu utagira ubwenge,Intonganya ziba nyinshi kandi nta cyo bageraho.+ 10  Abicanyi banga umuntu wese w’inyangamugayo,+Kandi baba bashaka kwica abakiranutsi. 11  Umuntu utagira ubwenge arahubuka akavuga ibiri mu mutima we byose,+Ariko umunyabwenge akomeza gutuza.+ 12  Iyo umuyobozi yumva amabwire,*Abakozi be bose bahinduka babi.+ 13  Dore icyo umukene n’umuntu utwaza igitugu bahuriyeho: Bombi Yehova ni we ubaha ubuzima. 14  Iyo umwami acira aboroheje urubanza rw’ukuri,+Ubwami bwe burakomera kugeza iteka ryose.+ 15  Guhanwa no gukosorwa ni byo bitanga ubwenge,+Ariko umwana udahanwa azakoza mama we isoni. 16  Iyo ababi babaye benshi, ibyaha biba byinshi,Ariko abakiranutsi bazababona barimbuka.+ 17  Guhana umwana wawe bizakurinda guhangayika,Kandi azatuma wishima cyane.+ 18  Iyo hatariho ubuyobozi buturutse ku Mana abantu barirekura,+Ariko iyo abantu bakurikije amategeko ni bwo bagira ibyishimo.+ 19  Umugaragu ntakosorwa n’amagambo,Kuko ayumva nyamara ntayiteho.+ 20  Ese wigeze ubona umuntu uhubuka mu byo avuga?+ Umuntu utagira ubwenge yagira ibyiringiro kumurusha.+ 21  Iyo umuntu atetesheje umugaragu we kuva akiri muto,Amaherezo aba indashima. 22  Umuntu ukunda kurakara akurura amakimbirane,+Kandi umuntu ukunda kugira umujinya agira ibyaha byinshi.+ 23  Umuntu wishyira hejuru azacishwa bugufi,+Ariko uwicisha bugufi azahabwa icyubahiro.+ 24  Uwifatanya n’umujura aba yiyanga. Ashobora gusabwa gutanga ubuhamya ariko ntabutange.+ 25  Gutinya abantu bigusha mu mutego,+Ariko uwiringira Yehova azarindwa.+ 26  Ababa bashaka kubonana n’umuyobozi ni benshi,Ariko Yehova ni we urenganura umuntu.+ 27  Abakiranutsi banga umuntu urenganya abandi,+Ariko ababi banga umuntu wese ukora ibyo gukiranuka.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “amazimwe.”