Ubutumwa bwiza bwanditswe na Mariko 9:1-50

  • Yesu ahindura isura (1-13)

  • Yesu akiza umwana wari watewe n’umudayimoni (14-29)

    • Ibintu byose birashoboka ku muntu ufite ukwizera (23)

  • Yesu yongera kuvuga iby’urupfu rwe (30-32)

  • Abigishwa be bajya impaka bibaza umukuru muri bo (33-37)

  • Umuntu wese utaturwanya, aba ari hamwe na twe (38-41)

  • Ibituma abantu bakora ibyaha (42-48)

  • “Mujye muba nk’umunyu” (49, 50)

9  Arongera arababwira ati: “Ndababwira ukuri ko hari bamwe mu bahagaze aha batazapfa batabanje kubona Ubwami bw’Imana buje bufite ububasha.”+  Hashize iminsi itandatu, Yesu afata Petero, Yakobo na Yohana abajyana ku musozi muremure ari bonyine. Nuko ahindura isura ari imbere yabo.+  Imyenda ye irarabagirana, iba umweru iracya cyane kurusha uko umuntu uwo ari we wese wo ku isi yayimesa akayikesha.  Nanone babona mu iyerekwa Eliya na Mose baganira na Yesu.  Nuko Petero abwira Yesu ati: “Mwigisha, kuba turi hano ni byiza rwose. None rero, reka tuhashinge amahema atatu: Iryawe, irya Mose n’irya Eliya.”  Mu by’ukuri, ntiyari azi icyo yakora, kuko bari bagize ubwoba bwinshi.  Nuko haza igicu kirabakingiriza, maze muri icyo gicu humvikana ijwi+ rivuga riti: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda.+ Mumwumvire!”+  Ariko ako kanya barebye iruhande rwabo, ntibongera kugira undi babona, uretse Yesu wenyine.  Bakimanuka uwo musozi, Yesu arabategeka ngo ntibazagire umuntu uwo ari we wese babwira ibyo babonye,+ kugeza igihe Umwana w’umuntu azaba amaze kuzuka.+ 10  Nuko bumvira iryo tegeko,* ariko bajya impaka hagati yabo kuko batari basobanukiwe ibyo yari amaze kuvuga birebana no kuzurwa. 11  Hanyuma baramubaza bati: “Kuki abanditsi bavuga ko Eliya+ agomba kuza mbere ya Kristo?”+ 12  Arabasubiza ati: “Eliya yagombaga kubanza kuza, agasubiza ibintu byose kuri gahunda.+ Ariko se kuki ibyanditswe bivuga ko Umwana w’umuntu agomba kugerwaho n’imibabaro myinshi+ kandi agasuzugurwa?+ 13  Nyamara ndababwira ko mu by’ukuri Eliya yaje,+ kandi bamukoreye ibyo bashaka nk’uko byari byaranditswe.”+ 14  Bageze aho abandi bigishwa bari, babona abantu benshi babakikije, kandi n’abanditsi babagishaga impaka.+ 15  Ariko abo bantu bose bakimara kumubona baratangara cyane, nuko biruka bamusanga, baramusuhuza. 16  Hanyuma arababaza ati: “Kuki muri kujya impaka?” 17  Umwe muri abo bantu aramusubiza ati: “Mwigisha, nakuzaniye umwana wanjye kubera ko yatewe n’umudayimoni umubuza kuvuga.+ 18  Igihe cyose uwo mudayimoni amufashe, amutura hasi, akazana ifuro, agahekenya amenyo kandi imbaraga zikamushiramo. Nabwiye abigishwa bawe ngo bamwirukane ariko byabananiye.” 19  Yesu abwira abo bantu ati: “Bantu b’iki gihe mutizera,+ nzagumana namwe ngeze ryari? Nzabihanganira ngeze ryari? Nimumunzanire.”+ 20  Hanyuma bamuzanira uwo mwana. Ariko uwo mudayimoni akibona Yesu, ahita atigisa uwo mwana, amutura hasi maze uwo mwana akomeza kwigaragura azana ifuro. 21  Hanyuma Yesu abaza papa w’uwo mwana ati: “Ibi abimaranye igihe kingana iki?” Aramubwira ati: “Byatangiye akiri umwana. 22  Inshuro nyinshi uwo mudayimoni yamuturaga mu muriro no mu mazi kugira ngo amwice. None rero, niba hari icyo ushobora gukora, rwose tugirire impuhwe udufashe.” 23  Yesu aramubwira ati: “Urumva ayo magambo uvuze ngo: ‘niba hari icyo ushobora gukora!’ Ibintu byose birashoboka ku muntu ufite ukwizera.”+ 24  Papa w’uwo mwana ahita avuga cyane ati: “Ndizeye! Mfasha ndusheho kugira ukwizera gukomeye!”+ 25  Yesu abonye ko abantu bari kuza biruka babasanga, acyaha uwo mudayimoni aramubwira ati: “Wa mudayimoni we utuma abantu batavuga kandi ntibumve, ngutegetse ko umuvamo, kandi ntuzongere kumugarukamo.”+ 26  Amaze kuvuza induru no kumutigisa cyane, amuvamo. Uwo mwana asigara ameze nk’uwapfuye, ku buryo abenshi muri bo bavuze bati: “Arapfuye!” 27  Ariko Yesu amufata ukuboko aramuhagurutsa, maze arahagarara. 28  Nuko amaze kwinjira mu nzu, abigishwa be bamubaza biherereye bati: “Kubera iki twe tutashoboye kumwirukana?”+ 29  Arabasubiza ati: “Nta kindi gishobora kwirukana umudayimoni nk’uriya, uretse isengesho.” 30  Bava aho baragenda, banyura muri Galilaya, ariko ntiyashakaga ko hagira umuntu ubimenya, 31  kubera ko yashakaga kwigisha abigishwa be. Yarababwiye ati: “Umwana w’umuntu azagambanirwa, ahabwe abanzi be kandi bazamwica.+ Ariko nubwo bazamwica, azazuka nyuma y’iminsi itatu.”+ 32  Icyakora ntibasobanukiwe ibyo ababwiye, ariko batinya kugira icyo bamubaza. 33  Nuko bagera i Kaperinawumu, maze bari mu nzu arababaza ati: “Ni iki mwajyagaho impaka muri mu nzira?”+ 34  Baraceceka, kuko bakiri mu nzira, barimo bajya impaka bashaka kumenya umukuru muri bo. 35  Nuko aricara maze ahamagara za ntumwa 12 arazibwira ati: “Umuntu wese ushaka kuba umuntu ukomeye, ajye yicisha bugufi kandi akorere abandi.”+ 36  Hanyuma afata umwana muto, amuhagarika hagati yabo aramwiyegereza, maze arababwira ati: 37  “Umuntu wese wakira umwe mu bantu bameze nk’uyu mwana muto+ abigiriye izina ryanjye, nanjye aba anyakiriye kandi unyakiriye si njye aba yakiriye gusa, ahubwo aba yakiriye n’Uwantumye.”+ 38  Yohana aramubwira ati: “Mwigisha, twabonye umuntu wirukana abadayimoni mu izina ryawe maze turamubuza, kubera ko atagendana natwe.”+ 39  Ariko Yesu aravuga ati: “Ntimukamubuze, kuko nta muntu ukora ibitangaza mu izina ryanjye ushobora kumvuga nabi. 40  Kandi umuntu wese utaturwanya aba ari ku ruhande rwacu.+ 41  Umuntu wese ubaha igikombe cy’amazi kubera ko muri aba Kristo,+ ndababwira ukuri ko azabihemberwa rwose.+ 42  Ariko umuntu wese usitaza umwe muri aba bameze nk’abana bato bizera, icyamubera cyiza ni uko yahambirwa ibuye rinini* ku ijosi maze akajugunywa mu nyanja.+ 43  “Niba ikiganza cyawe kigutera gukora icyaha,* ugice. Icyarushaho kukubera cyiza ni uko wamugara ariko ukabona ubuzima, kuruta ko wajugunywa mu muriro udashobora kuzima w’i Gehinomu,* ufite ibiganza byombi.+ 44 *⁠ —— 45  Niba ikirenge cyawe kigutera gukora icyaha, ugice. Icyarushaho kukubera cyiza ni uko wamugara ariko ukabona ubuzima, aho kujugunywa muri Gehinomu ufite ibirenge byombi.+ 46 *⁠ —— 47  Nanone niba ijisho ryawe rigutera gukora icyaha, urikuremo urite kure yawe.+ Icyarushaho kukubera cyiza ni uko wagira ijisho rimwe ariko ukazabona Ubwami bw’Imana, aho kujugunywa muri Gehinomu ufite amaso yombi.+ 48  Aho muri Gehinomu inyo zaho ntizipfa kandi n’umuriro waho ntuzima.+ 49  “Imana izasuka umuriro ku bantu bameze batyo nk’uko umuntu aminjagira umunyu mu biryo.+ 50  Umunyu ni mwiza. Ariko se umunyu uramutse utakaje uburyohe bwawo, mwawugarurira ubwo buryohe mute?+ Mujye muba nk’umunyu+ kandi mukomeze kubana mu mahoro.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ntibagira uwo babibwira.”
Cyangwa “urusyo.” Ryabaga ari ibuye rinini rikaragwa n’indogobe kugira ngo risye ibinyampeke.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kikubera igisitaza.”
Ni ahantu batwikiraga imyanda inyuma ya Yerusalemu. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Uyu murongo uboneka muri Bibiliya zimwe na zimwe, ariko ntuboneka mu nyandiko za kera z’ingenzi z’Ikigiriki zandikishijwe intoki. Reba Umugereka wa A3.
Uyu murongo uboneka muri Bibiliya zimwe na zimwe, ariko ntuboneka mu nyandiko za kera z’ingenzi z’Ikigiriki zandikishijwe intoki. Reba Umugereka wa A3.