Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igitabo cya Yeremiya

Ibice

Ibivugwamo

  • 1

    • Yeremiya ashyirwaho ngo abe umuhanuzi (1-10)

    • Yerekwa igiti cy’umuluzi (11, 12)

    • Yerekwa inkono irimo kubira (13-16)

    • Yeremiya akomezwa ngo akore inshingano ye (17-19)

  • 2

    • Abisirayeli bata Yehova bagasenga izindi mana (1-37)

      • Isirayeli imeze nk’umuzabibu utazwi (21)

      • Amakanzu ye ariho ibizinga by’amaraso (34)

  • 3

    • Ubuhakanyi bukomeye bwa Isirayeli (1-5)

    • Isirayeli n’u Buyuda bishinjwa ubusambanyi (6-11)

    • Basabwa kwihana (12-25)

  • 4

    • Kwihana bizana imigisha (1-4)

    • Ibyago bizaza biturutse mu majyaruguru (5-18)

    • Yeremiya ababazwa n’ibyago bizaba (19-31)

  • 5

    • Abantu banga igihano cya Yehova (1-13)

    • Azabarimbura ariko ntabarimbure burundu (14-19)

    • Yehova abaza abantu ibyo bakoze (20-31)

  • 6

    • Yerusalemu iri hafi kugotwa (1-9)

    • Yehova arakarira Yerusalemu (10-21)

      • Bavuga ko “hari Amahoro!” kandi nta mahoro ariho (14)

    • Abagome batera baturutse mu majyaruguru (22-26)

    • Yeremiya aba uwo gusuzuma ibyuma (27-30)

  • 7

    • Biringira ko urusengero rwa Yehova ruzabakiza kandi rutazabakiza (1-11)

    • Urusengero ruzamera nk’i Shilo (12-15)

    • Babuzwa gusenga izindi mana (16-34)

      • Basenga “Umwamikazi wo mu Ijuru” (18)

      • Batambira abana mu Kibaya cya Hinomu (31)

  • 8

    • Abantu bakora nk’ibyo abandi bakora (1-7)

    • Mwagira ubwenge mute mudafite ijambo rya Yehova? (8-17)

    • Yeremiya aririra u Buyuda kuko burwaye (18-22)

      • “Ese nta muti uvura ibikomere uba i Gileyadi?” (22)

  • 9

    • Yeremiya agira agahinda kenshi (1-3a)

    • Yehova abaza u Buyuda ibyo bwakoze (3b-16)

    • Baririra u Buyuda (17-22)

    • Mwirate ko muzi Yehova (23-26)

  • 10

    • Imana ihoraho itandukanye n’ibigirwamana byo mu mahanga (1-16)

    • Kurimburwa no kujyanwa mu kindi gihugu ku ngufu biri hafi (17, 18)

    • Yeremiya agira agahinda (19-22)

    • Isengesho ry’umuhanuzi (23-25)

      • Umuntu ntashobora kuyobora intambwe ze (23)

  • 11

    • U Buyuda bwica isezerano bwagiranye n’Imana (1-17)

      • Imana nyinshi nk’uko imijyi ari myinshi (13)

    • Yeremiya agereranywa n’intama igiye kubagwa (18-20)

    • Yeremiya arwanywa n’abantu bo mu mujyi we (21-23)

  • 12

    • Yeremiya yitotomba (1-4)

    • Yehova amusubiza (5-17)

  • 13

    • Umukandara uboshye mu budodo wangiritse (1-11)

    • Ibibindi bya divayi bizamenwa (12-14)

    • U Buyuda bwanze kwihana buzajyanwa mu kindi gihugu ku ngufu (15-27)

      • “Ese Umukushi yahindura ibara ry’uruhu rwe?” (23)

  • 14

    • Amapfa, inzara n’intambara (1-12)

    • Urubanza rwaciriwe abahanuzi b’ibinyoma (13-18)

    • Yeremiya yemera ibyaha abantu bakoze (19-22)

  • 15

    • Yehova ntazahindura urubanza yaciye (1-9)

    • Yeremiya avuga ibibazo bye (10)

    • Yehova amusubiza (11-14)

    • Isengesho rya Yeremiya (15-18)

      • Yishimira kurya amagambo y’Imana (16)

    • Yeremiya akomezwa na Yehova (19-21)

  • 16

    • Yeremiya asabwa kutazashaka, kutaririra abapfuye no kutajya mu birori (1-9)

    • Bahanwa nyuma bakagaruka mu gihugu (10-21)

  • 17

    • Icyaha cy’u Buyuda ntigishobora gukira (1-4)

    • Imigisha izanwa no kwiringira Yehova (5-8)

    • Umutima urashukana (9-11)

    • Yehova ni we byiringiro bya Isirayeli (12, 13)

    • Isengesho rya Yeremiya (14-18)

    • Kweza Isabato (19-27)

  • 18

    • Ibumba mu biganza by’umubumbyi (1-12)

    • Yehova atera umugongo Abisirayeli (13-17)

    • Abantu bagambanira Yeremiya; atakira Imana (18-23)

  • 19

    • Yeremiya asabwa kumena ikibindi (1-15)

      • Gutambira abana Bayali (5)

  • 20

    • Pashuri akubita Yeremiya (1-6)

    • Yeremiya ntiyareka kubwiriza (7-13)

      • Ubutumwa bw’Imana bumeze nk’umuriro waka (9)

      • Yehova ameze nk’umurwanyi uteye ubwoba (11)

    • Yeremiya avuga agahinda ke (14-18)

  • 21

    • Yehova yanga kumva ibyo Sedekiya amusabye (1-7)

    • Abantu basabwa guhitamo ubuzima cyangwa urupfu (8-14)

  • 22

    • Urubanza rwaciriwe abami babi (1-30)

      • Urubanza rwaciriwe Shalumu (10-12)

      • Urubanza rwaciriwe Yehoyakimu (13-23)

      • Urubanza rwaciriwe Koniya (24-30)

  • 23

    • Abungeri beza n’ababi (1-4)

    • Umutekano mu gihe cy’ubutegetsi bw’“umuntu ukiranuka” (5-8)

    • Abahanuzi b’ibinyoma bacirwa urubanza (9-32)

    • “Umutwaro” wa Yehova (33-40)

  • 24

    • Imbuto z’umutini mwiza n’iz’umubi (1-10)

  • 25

    • Yehova aburana n’amahanga (1-38)

      • Ibihugu bizakorera Babuloni imyaka 70 (11)

      • Igikombe cya divayi y’umujinya w’Imana (15)

      • Ibyago bizava mu gihugu kimwe bijya mu kindi (32)

      • Abishwe na Yehova (33)

  • 26

    • Yeremiya akangishwa kwicwa (1-15)

    • Yeremiya arokoka (16-19)

      • Amagambo y’umuhanuzi Mika asubirwamo (18)

    • Umuhanuzi Uriya (20-24)

  • 27

    • Umugogo wa Babuloni (1-11)

    • Sedekiya asabwa kwemera ko Babuloni imutsinze (12-22)

  • 28

    • Yeremiya atumvikana na Hananiya umuhanuzi w’ikinyoma (1-17)

  • 29

    • Ibaruwa Yeremiya yandikiye abari barajyanywe i Babuloni (1-23)

      • Abisirayeli bari kugaruka nyuma y’imyaka 70 (10)

    • Ubutumwa bwahawe Shemaya (24-32)

  • 30

    • Basezeranywa kugaruka no gukira (1-24)

  • 31

    • Abisirayeli basigaye bari kongera gutura mu gihugu (1-30)

      • Rasheli aririra abana be (15)

    • Isezerano rishya (31-40)

  • 32

    • Yeremiya agura umurima (1-15)

    • Isengesho rya Yeremiya (16-25)

    • Yehova amusubiza (26-44)

  • 33

    • Basezeranywa kugaruka (1-13)

    • Umutekano mu gihe cy’ubutegetsi bw’“umuntu ukiranuka” (14-16)

    • Isezerano ryahawe Dawidi n’abatambyi (17-26)

      • Isezerano ry’amanywa n’ijoro (20)

  • 34

    • Ubutumwa bw’urubanza bwabwiwe Sedekiya (1-7)

    • Bica isezerano ryo gusezerera abagaragu (8-22)

  • 35

    • Abarekabu babaye intangarugero mu kumvira (1-19)

  • 36

    • Yeremiya yandika umuzingo (1-7)

    • Baruki asoma mu ijwi ryumvikana ibyanditse mu muzingo (8-19)

    • Yehoyakimu atwika umuzingo (20-26)

    • Ubutumwa bwongera kwandikwa mu muzingo mushya (27-32)

  • 37

    • Abakaludaya bareka kugota Yerusalemu igihe gito (1-10)

    • Yeremiya afungwa (11-16)

    • Sedekiya ahura na Yeremiya (17-21)

      • Yeremiya ahabwa umugati (21)

  • 38

    • Yeremiya ajugunywa mu rwobo rw’amazi (1-6)

    • Ebedi-meleki atabara Yeremiya (7-13)

    • Yeremiya asaba Sedekiya kwemera ko atsinzwe (14-28)

  • 39

    • Yerusalemu ifatwa (1-10)

      • Sedekiya ahunga maze agafatwa (4-7)

    • Hatangwa itegeko ryo kurinda Yeremiya (11-14)

    • Ebedi-meleki yari kurokoka (15-18)

  • 40

    • Nebuzaradani arekura Yeremiya (1-6)

    • Gedaliya ahabwa kuyobora igihugu (7-12)

    • Gedaliya agambanirwa (13-16)

  • 41

    • Gedaliya yicwa na Ishimayeli (1-10)

    • Ishimayeli ahunga Yohanani (11-18)

  • 42

    • Abaturage basaba Yeremiya kubasabira (1-6)

    • Yehova ababuza kujya muri Egiputa (7-22)

  • 43

    • Abantu basuzugura maze bakajya muri Egiputa (1-7)

    • Yehova avugana na Yeremiya muri Egiputa (8-13)

  • 44

    • Yeremiya ahanura ibyago byari kugera ku Bayahudi bo muri Egiputa (1-14)

    • Abantu banga umuburo uturutse ku Mana (15-30)

      • Basenga “Umwamikazi wo mu Ijuru” (17-19)

  • 45

    • Ubutumwa Yehova yahaye Baruki (1-5)

  • 46

    • Ibyahanuriwe Egiputa (1-26)

      • Egiputa yari gutsindwa na Nebukadinezari (13, 26)

    • Ibyo Isirayeli yasezeranyijwe (27, 28)

  • 47

    • Ibyahanuriwe Abafilisitiya (1-7)

  • 48

    • Ibyahanuriwe Mowabu (1-47)

  • 49

    • Ibyahanuriwe Abamoni (1-6)

    • Ibyahanuriwe Edomu (7-22)

      • Edomu ntiyari gukomeza kuba igihugu (17, 18)

    • Ibyahanuriwe Damasiko (23-27)

    • Ibyahanuriwe Kedari na Hasori (28-33)

    • Ibyahanuriwe Elamu (34-39)

  • 50

    • Ibyahanuriwe Babuloni (1-46)

      • Bava muri Babuloni (8)

      • Abisirayeli bari gusubira mu gihugu cyabo (17-19)

      • Amazi ya Babuloni yari gukama (38)

      • Babuloni ntiyari kongera guturwa (39, 40)

  • 51

    • Ibyahanuriwe Babuloni (1-64)

      • Babuloni yari gufatwa n’Abamedi mu buryo butunguranye (8-12)

      • Igitabo kijugunywa mu Ruzi rwa Ufurate (59-64)

  • 52

    • Sedekiya yigomeka kuri Babuloni (1-3)

    • Nebukadinezari agota Yerusalemu (4-11)

    • Umujyi n’urusengero bisenyuka (12-23)

    • Abaturage bajyanwa i Babuloni (24-30)

    • Yehoyakimu afungurwa (31-34)