Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igitabo cya Zaburi

Ibice

Ibivugwamo

  • 1

    • Imyitwarire y’uburyo bubiri

      • Umuntu usoma amategeko y’Imana agira ibyishimo (2)

      • Abakiranutsi bameze nk’igiti cyera cyane (3)

      • Abantu babi bameze nk’umurama utumurwa n’umuyaga (4)

  • 2

    • Yehova n’uwo yatoranyije

      • Yehova azaseka abategetsi b’ibihugu (4)

      • Yehova ashyiraho umwami (6)

      • Nimwubahe uwo mwana (12)

  • 3

    • Kwiringira Imana no mu gihe turi mu ngorane

      • “Kuki abanzi banjye babaye benshi cyane?” (1)

      • “Agakiza gaturuka kuri Yehova” (8)

  • 4

    • Isengesho ry’umuntu wiringira Imana

      • “Nimurakara, ntimugakore icyaha” (4)

      • ‘Nzasinzira mu mahoro’ (8)

  • 5

    • Yehova ni we abakiranutsi bahungiraho

      • Imana yanga ibibi (4, 5)

      • ‘Nyobora nkore ibikwiriye’ (8)

  • 6

    • Isengesho ry’umuntu usaba ko Imana imugirira neza

      • Abapfuye ntibasingiza Imana (5)

      • Imana izumva ibyo nyisaba (9)

  • 7

    • Yehova ni Umucamanza ukiranuka

      • “Yehova, nshira urubanza” (8)

  • 8

    • Icyubahiro cy’Imana n’icyubahiro cy’abantu

      • “Mbega ukuntu izina ryawe rikomeye!” (1, 9)

      • “Umuntu ni iki?” (4)

      • Wamwambitse icyubahiro (5)

  • 9

    • Reka mvuge imirimo itangaje y’Imana

      • Yehova ni ubuhungiro (9)

      • Kumenya izina ry’Imana ni ukuyiringira (10)

  • 10

    • Yehova ni we ufasha abatagira kirengera

      • Umuntu mubi aba yibwira ati: “Nta Mana ibaho” (4)

      • Umuntu utagira kirengera ahungira kuri Yehova (14)

      • “Yehova ni Umwami kugeza iteka ryose” (16)

  • 11

    • Mpungira kuri Yehova

      • “Yehova ari mu rusengero rwe rwera” (4)

      • Imana yanga umuntu wese ukunda urugomo (5)

  • 12

    • Yehova arahaguruka akagira icyo akora

      • Ibyo Yehova avuga biratunganye (6)

  • 13

    • Nifuza cyane ko Yehova antabara

      • “Yehova, uzanyibagirwa ugeze ryari?” (1, 2)

      • Yehova ahemba umuntu bitewe n’ibyo yakoze (6)

  • 14

    • Ibiranga umuntu utagira ubwenge

      • Baravuga ngo: “Yehova ntabaho” (1)

      • “Nta n’umwe ukora ibyiza” (3)

  • 15

    • Ni nde uzaba mu ihema rya Yehova?

      • Avuga ukuri nk’uko kuri mu mutima we (2)

      • Ntajya asebanya (3)

      • Ntahindura icyo yasezeranyije, nubwo kugikora byamuteza ibibazo (4)

  • 16

    • Yehova ni we Soko y’ibyiza byose

      • ‘Yehova ni we nkesha ibyo mfite byose’ (5)

      • “Nijoro umutima wanjye urankosora” (7)

      • ‘Yehova ari iburyo bwanjye’ (8)

      • ‘Ntuzandekera mu Mva’ (10)

  • 17

    • Isengesho ryo gusaba kurindwa

      • “Wasuzumye umutima wanjye” (3)

      • “Mu mababa yawe” (8)

  • 18

    • Nsingiza Imana kuko yankijije

      • “Yehova ni wowe gitare cyanjye” (2)

      • Yehova abera indahemuka abantu b’indahemuka (25)

      • Ibyo Imana ikora byose biratunganye (30)

      • ‘Kuba wicisha bugufi ni byo bingira umuntu ukomeye’ (35)

  • 19

    • Ibyo Imana yaremye n’amategeko yayo bitanga ubuhamya

      • “Ijuru rigaragaza icyubahiro cy’Imana” (1)

      • Amategeko atunganye ya Yehova atuma umuntu yongera kugira imbaraga (7)

      • “Ibyaha nkora ntabizi” (12)

  • 20

    • Imana ikiza umwami yatoranyije

      • Bamwe biringira amagare, abandi amafarashi, “ariko twe tuzatabaza Yehova tuvuga izina rye” (7)

  • 21

    • Umwami wiringira Yehova azabona imigisha

      • Wahaye umwami kubaho igihe kirekire (4)

      • Abanzi b’Imana bazatsindwa (8-12)

  • 22

    • Ndeka kwiheba ngasingiza Imana

      • “Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?” (1)

      • ‘Bakoresha ubufindo kugira ngo bagabane imyenda yanjye’ (18)

      • Nzagusingiza ndi aho abagusenga bateraniye (22, 25)

      • Abatuye ku isi bose bazasenga Imana (27)

  • 23

    • “Yehova ni Umwungeri wanjye”

      • “Nta cyo nzabura” (1)

      • “Atuma nongera kugira imbaraga” (3)

      • ‘Igikombe cyanjye kiruzuye’ (5)

  • 24

    • Umwami ufite icyubahiro yinjira mu marembo

      • ‘Isi ni iya Yehova’ (1)

  • 25

    • Isengesho ryo gusaba ubuyobozi n’imbabazi

      • “Nyigisha menye uko nkwiriye kubaho” (4)

      • ‘Incuti magara za Yehova’ (14)

      • ‘Mbabarira ibyaha byanjye byose’ (18)

  • 26

    • Nzakomeza kuba indahemuka

      • “Yehova, nsuzuma” (2)

      • Nzirinda incuti mbi (4, 5)

      • ‘Nzazenguruka igicaniro cy’Imana’ (6)

  • 27

    • Yehova ni we undinda

      • Nishimira urusengero rw’Imana (4)

      • Niyo ababyeyi banta, Yehova we yanyitaho (10)

      • “Iringire Yehova” (14)

  • 28

    • Imana yumvise isengesho ry’umwanditsi wa zaburi

      • “Yehova ni imbaraga zanjye n’ingabo inkingira” (7)

  • 29

    • Ijwi rya Yehova rifite imbaraga

      • Musenge mwambaye imyenda yera (2)

      • “Imana ifite icyubahiro yahindishije ijwi nk’iry’inkuba” (3)

      • Yehova aha imbaraga abantu be (11)

  • 30

    • Agahinda gaterwa no gupfusha kazahinduka ibyishimo

      • Kwemerwa n’Imana bihoraho iteka ryose (5)

  • 31

    • Yehova, ni wowe mpungiraho

      • “Ubuzima bwanjye mbushyize mu maboko yawe” (5)

      • ‘Yehova, Mana y’ukuri’ (5)

      • Imana igira ineza nyinshi (19)

  • 32

    • Umuntu ugira ibyishimo ni uwababariwe

      • “Nakubwiye icyaha cyanjye” (5)

      • Imana ituma ugira ubushishozi (8)

  • 33

    • Musingize Umuremyi

      • “Mumuririmbire indirimbo nshya” (3)

      • Yehova yaremye ibintu binyuze ku ijambo rye no ku mwuka we (6)

      • Abantu ba Yehova bagira ibyishimo (12)

      • Amaso ya Yehova yitegereza abantu (18)

  • 34

    • Yehova akiza abagaragu be

      • “Nimuze dufatanye maze dusingize izina rye” (3)

      • Umumarayika wa Yehova arinda abamutinya (7)

      • “Nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza” (8)

      • ‘Nta gufwa rye na rimwe ryavunitse’ (20)

  • 35

    • Isengesho ry’umuntu usaba kurindwa abanzi

      • Abanzi banjye batatane (5)

      • Nzagusingiza ndi kumwe n’abantu benshi (18)

      • Abantu banyanga nta mpamvu (19)

  • 36

    • Urukundo rudahemuka rw’Imana rurahebuje

      • Umuntu mubi ntatinya Imana (1)

      • Imana ni yo soko y’ubuzima (9)

      • “Urumuri rwawe ni rwo rutuma tubona umucyo” (9)

  • 37

    • Abiringira Yehova bazamererwa neza

      • Ntukarakazwe n’abakora ibibi (1)

      • “Ujye ukorera Yehova wishimye cyane” (4)

      • “Jya ureka Yehova akuyobore mu byo uteganya gukora byose” (5)

      • ‘Abicisha bugufi bazaragwa isi’ (11)

      • Umukiranutsi ntazabura ibyokurya (25)

      • Abakiranutsi bazatura ku isi iteka ryose (29)

  • 38

    • Isengesho ry’umuntu ubabaye ushaka kwihana

      • “Ndababaye cyane kandi nacitse intege birengeje urugero” (6)

      • Yehova yumva abamutegereza (15)

      • ‘Nahangayikishijwe n’icyaha cyanjye’ (18)

  • 39

    • Ubuzima ni bugufi

      • Umuntu ni umwuka gusa (5, 11)

      • “Ntiwirengagize amarira yanjye” (12)

  • 40

    • Mushimire Imana ihebuje

      • Ibyo Imana ikora ni byinshi cyane, ntibibarika (5)

      • Imana ntibona ko ibitambo ari byo by’ingenzi (6)

      • “Nishimira gukora ibyo ushaka” (8)

  • 41

    • Isengesho ry’umuntu urwaye uri mu buriri

      • Imana yiyegamiza umuntu urwaye (3)

      • Nagambaniwe n’umuntu wari incuti yanjye (9)

  • 42

    • Musingize Imana kuko ari Umukiza uhebuje

      • Nifuza cyane kugukorera Mana nk’uko imparakazi yifuza cyane amazi (1, 2)

      • “Ni iki gitumye niheba?” (5, 11)

      • “Nzategereza Imana” (5, 11)

  • 43

    • Imana ni Umucamanza ukiza

      • “Ohereza urumuri rwawe n’ukuri” (3)

      • “Ni iki gitumye niheba?” (5)

      • “Nzategereza Imana” (5)

  • 44

    • Isengesho ryo gusaba gutabarwa

      • ‘Waradukijije’ (7)

      • ‘Tumeze nk’intama zigenewe kubagwa’ (22)

      • “Haguruka udutabare” (26)

  • 45

    • Ubukwe bw’umwami watoranyijwe

      • Uvuga amagambo meza cyane (2)

      • “Imana ni yo iguhaye ubwami kugeza iteka” (6)

      • Umwami yifuza ubwiza bw’umugeni (11)

      • Abahungu bawe bazaba abatware mu isi yose (16)

  • 46

    • “Imana ni yo buhungiro bwacu”

      • Imana ikora ibintu bitangaje (8)

      • Imana ikuraho intambara kugeza ku mpera z’isi (9)

  • 47

    • Imana ni Umwami w’isi yose

      • ‘Yehova ateye ubwoba’ (2)

      • Nimusingize Imana (6, 7)

  • 48

    • Siyoni ni umujyi w’Umwami Ukomeye

      • Ibyishimo by’isi yose (2)

      • Mugenzure umujyi n’iminara yawo (11-13)

  • 49

    • Kwiringira ubutunzi ni ukubura ubwenge

      • Nta muntu ushobora gucungura mugenzi we (7, 8)

      • Imana izanshungura inkure mu Mva (15)

      • Ubutunzi ntibushobora gukiza umuntu urupfu (16, 17)

  • 50

    • Imana icira urubanza indahemuka n’umuntu mubi

      • Isezerano ry’Imana rishingiye ku bitambo (5)

      • ‘Imana ni yo Mucamanza’ (6)

      • Inyamaswa zose ni iz’Imana (10, 11)

      • Imana ishyira ahagaragara umuntu mubi (16-21)

  • 51

    • Isengesho ry’umuntu wihana

      • Mama yantwise ari umunyabyaha (5)

      • “Unyezeho icyaha cyanjye” (7)

      • “Umfashe kugira ibyifuzo bitanduye” (10)

      • Umuntu wihana kandi akicisha bugufi ashimisha Imana (17)

  • 52

    • Niringira urukundo rudahemuka rw’Imana

      • Umuburo ku bantu birata ibibi (1-5)

      • Abantu babi biringira ubutunzi (7)

  • 53

    • Ibiranga umuntu utagira ubwenge

      • “Yehova ntabaho” (1)

      • “Nta n’umwe ukora ibyiza” (3)

  • 54

    • Isengesho ry’umuntu ukikijwe n’abanzi usenga asaba gutabarwa

      • ‘Imana ni yo imfasha’ (4)

  • 55

    • Isengesho ry’umuntu wagambaniwe n’incuti ye

      • Incuti yanjye magara ni yo yantutse (12-14)

      • “Ikoreze Yehova ibiguhangayikisha byose” (22)

  • 56

    • Isengesho ry’umuntu utotezwa

      • “Imana ni yo niringiye” (4)

      • “Ushyire amarira yanjye mu gafuka kawe k’uruhu” (8)

      • “Umuntu yantwara iki?” (4, 11)

  • 57

    • Isengesho ry’umuntu usaba ko Imana imugirira neza

      • Nahungiye mu mababa y’Imana (1)

      • Abanzi bagwa mu mitego batega (6)

  • 58

    • Hariho Imana icira isi urubanza

      • Isengesho ry’umuntu usaba ko ababi bahanwa (6-8)

  • 59

    • Imana ni ingabo inkingira n’ubuhungiro bwanjye

      • “Ntugirire imbabazi abagambanyi” (5)

      • “Nzaririmba mvuga iby’imbaraga zawe” (16)

  • 60

    • Imana itsinda abanzi

      • Gutabarwa n’umuntu nta cyo bimaze (11)

      • “Imana ni yo izaduha imbaraga” (12)

  • 61

    • Imana ni nk’umunara ukomeye undinda iyo mpanganye n’abanzi

      • “Nzaba umushyitsi mu ihema ryawe” (4)

  • 62

    • Imana ni yo Mukiza nyakuri

      • “Ntegereje Imana nihanganye” (1, 5)

      • ‘Mujye mubwira Imana ibintu byose biri mu mitima yanyu’ (8)

      • Abantu ni umwuka gusa (9)

      • Ntukiringire ubutunzi (10)

  • 63

    • Nifuza Imana cyane

      • ‘Urukundo rwawe rudahemuka ni rwiza cyane kuruta ubuzima’ (3)

      • ‘Wampaye ibyiza kurusha ibindi’ (5)

      • Nijoro mu gicuku ntekereza ibyerekeye Imana (6)

      • ‘Mana, nkwizirikaho’ (8)

  • 64

    • Imana indinda ibitero bangabaho mu ibanga

      • “Imana izabarashisha umwambi” (7)

  • 65

    • Imana yita ku isi

      • “Ni wowe wumva amasengesho” (2)

      • “Umuntu ugira ibyishimo ni uwo utoranya” (4)

      • Imana itanga imigisha myinshi (11)

  • 66

    • Imirimo y’Imana iteye ubwoba

      • “Nimuze murebe ibyo Imana yakoze” (5)

      • “Nzakora ibyo nagusezeranyije” (13)

      • Imana yumva amasengesho (18-20)

  • 67

    • Abo ku mpera z’isi bazatinya Imana

      • Ibyo Imana ikora bigomba kumenyekana (2)

      • ‘Abantu bose nibasingize Imana’ (3, 5)

      • “Imana izaduha imigisha” (6, 7)

  • 68

    • ‘Abanzi b’Imana nibatatane’

      • “Papa w’imfubyi” (5)

      • Imana ituma abari mu bwigunge babona aho kuba (6)

      • Abagore bamamaza ubutumwa bwiza (11)

      • Impano zigizwe n’abantu (18)

      • ‘Yehova yikorera imitwaro yacu buri munsi’ (19)

  • 69

    • Isengesho ry’umuntu usaba gutabarwa

      • “Ishyaka mfitiye inzu yawe ni ryinshi cyane” (9)

      • “Gira vuba unsubize” (17)

      • ‘Bampaye divayi isharira’ (21)

  • 70

    • Isengesho ryo gusaba gutabarwa vuba

      • “Banguka untabare” (5)

  • 71

    • Ibyiringiro by’abageze mu zabukuru

      • Niringiye Imana kuva nkiri muto (5)

      • ‘Imbaraga zanjye niziba nke’ (9)

      • ‘Imana yanyigishije kuva nkiri muto’ (17)

  • 72

    • Ubutegetsi bw’amahoro bw’umwami washyizweho n’Imana

      • “Abakiranutsi bazaba bamerewe neza” (7)

      • Azagira abayoboke kuva ku nyanja kugeza ku yindi (8)

      • Azabakiza urugomo (14)

      • Hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi (16)

      • Izina ry’Imana risingizwe iteka (19)

  • 73

    • Umuntu w’indahemuka yongera kubona ibintu nk’uko Imana ibibona

      • “Intambwe zanjye zari hafi kuyoba” (2)

      • “Nahoraga mpangayitse umunsi wose” (14)

      • “Kugeza ubwo nagiye mu rusengero rukomeye rw’Imana” (17)

      • Ababi bari ahantu hanyerera (18)

      • Kwegera Imana ni byo bimfitiye akamaro (28)

  • 74

    • Isengesho ryo gusaba ko Imana yibuka abantu bayo

      • Nibuka ibyo Imana yakoze ngo ikize abantu (12-17)

      • “Ibuka ibitutsi umwanzi agutuka” (18)

  • 75

    • Imana ica imanza zitabera

      • Ababi bagomba kunywera ku gikombe cya Yehova (8)

  • 76

    • Imana izatsinda abanzi ba Siyoni

      • Imana ikiza aboroheje (9)

      • Icisha bugufi abanzi bafite ubwibone (12)

  • 77

    • Isengesho ry’umuntu ugeze mu bibazo bikomeye

      • Nzibuka ibyo Imana yakoze (11, 12)

      • ‘Mana, ese hari indi mana ikomeye nkawe?’ (13)

  • 78

    • Uko Imana yitaye ku Bisirayeli n’uko babuze ukwizera

      • Tuzabibwira ab’igihe kizaza (2-8)

      • ‘Ntibizeye Imana’ (22)

      • “Ibyokurya biturutse mu ijuru” (24)

      • ‘Bababaje Uwera wa Isirayeli’ (41)

      • Kuva muri Egiputa kugera mu Gihugu cy’Isezerano (43-55)

      • “Bakomeje kugerageza Imana” (56)

  • 79

    • Isengesho ryavuzwe igihe abantu bagabaga ibitero ku bagaragu b’Imana

      • “Abadukikije baraduseka” (4)

      • “Dutabare ubigiriye izina ryawe” (9)

      • “Uhane abaturanyi bacu inshuro zirindwi” (12)

  • 80

    • Isengesho ryo gusaba ko umwungeri wa Isirayeli yongera kubemera

      • “Mana, ongera utwemere” (3)

      • Isirayeli ni nk’umuzabibu w’Imana (8-15)

  • 81

    • Baterwa inkunga yo kumvira

      • Ntimugasenge izindi mana (9)

      • ‘Iyaba gusa mwanyumviraga!’ (13)

  • 82

    • Isengesho ryo gusaba ubutabera

      • Imana ica urubanza hagati y’abameze nk’imana (1)

      • “Muburanire uworoheje” (3)

      • “Mumeze nk’imana” (6)

  • 83

    • Isengesho ry’umuntu usaba gutabarwa, ahanganye n’abanzi

      • “Mana, ntuceceke!” (1)

      • Abanzi bameze nk’ibyatsi bitwarwa n’umuyaga (13)

      • Izina ry’Imana ni Yehova (18)

  • 84

    • Umulewi wifuza cyane kureba urusengero rwiza cyane rw’Imana

      • Yifuza kwibera nk’inyoni (3)

      • “Umunsi umwe mu bikari byawe” (10)

      • ‘Imana ni nk’izuba kandi ni nk’ingabo’ (11)

  • 85

    • Isengesho ryo gusaba ko Imana yongera kubemera

      • Imana izabwira indahemuka zayo iby’amahoro (8)

      • Abantu bazagaragarizanya urukundo kandi ntibazahemukirana (10)

  • 86

    • Nta mana imeze nka Yehova

      • Yehova yiteguye kubabarira (5)

      • Abantu bose bo ku isi bazasenga Yehova (9)

      • ‘Unyigishe amategeko yawe’ (11)

      • ‘Mfasha ntinye izina ryawe n’umutima wanjye wose’ (11)

  • 87

    • Siyoni ni umujyi w’Imana y’ukuri

      • Abavukiye i Siyoni (4-6)

  • 88

    • Isengesho ry’umuntu usaba kurindwa urupfu

      • “Ndi hafi gupfa” (3)

      • “Ngusenga buri gitondo” (13)

  • 89

    • Ndaririmba urukundo rudahemuka rwa Yehova

      • Isezerano yagiranye na Dawidi (3)

      • Abakomoka kuri Dawidi bazahoraho iteka (4)

      • Uwo Imana yatoranyije ayita “Papa” (26)

      • Isezerano yagiranye na Dawidi rizasohora (34-37)

      • Nta muntu ushobora kwikiza urupfu (48)

  • 90

    • Imana ihoraho iteka, umuntu akabaho igihe gito

      • Imyaka igihumbi ni nk’ejo hashize (4)

      • Umuntu abaho imyaka 70 cyangwa 80 (10)

      • “Twigishe uko twakwitwara neza mu myaka dushigaje kubaho” (12)

  • 91

    • Imana iturindira ahantu hari umutekano

      • Izakurinda umuntu utega inyoni (3)

      • Hungira munsi y’amababa y’Imana (4)

      • Abantu ibihumbi bazagwa ariko wowe nta cyo uzaba (7)

      • Abamarayika bazategekwa kukurinda (11)

  • 92

    • Yehova azahora afite icyubahiro iteka ryose

      • Imirimo ye irakomeye n’ibyo atekereza birahambaye cyane (5)

      • ‘Abakiranutsi bazashisha nk’ibiti’ (12)

      • Abageze mu zabukuru bazakomeza kumererwa neza (14)

  • 93

    • Ubutegetsi bwa Yehova bufite imbaraga

      • “Yehova yabaye Umwami!” (1)

      • ‘Ibyo utwibutsa biriringirwa’ (5)

  • 94

    • Isengesho ry’umuntu usaba ko Imana ihana ababi

      • “Ababi bazageza ryari?” (3)

      • Uwo Yah akosora agira ibyishimo (12)

      • Imana ntizareka abantu bayo (14)

      • ‘Bapanga imigambi yo guteza ibibazo bitwaje amategeko’ (20)

  • 95

    • Gusenga Imana by’ukuri bijyana no kumvira

      • “Uyu munsi nimwumva ijwi rye” (7)

      • “Ntimwange kumva” (8)

      • “Sinzemera ko baruhuka nk’uko nanjye naruhutse” (11)

  • 96

    • “Muririmbire Yehova indirimbo nshya”

      • Yehova akwiriye gusingizwa cyane (4)

      • Izindi mana abantu basenga nta cyo zimaze (5)

      • Musenge Imana mwambaye imyenda yera (9)

  • 97

    • Yehova asumba izindi mana zose

      • “Yehova yabaye Umwami!” (1)

      • Kunda Yehova, wange ibibi (10)

      • Urumuri rwamurikiye abakiranutsi (11)

  • 98

    • Yehova ni Umukiza n’Umucamanza ukiranuka

      • Yehova yamenyekanishije ibikorwa bye byo gukiza (2, 3)

  • 99

    • Yehova ni Umwami wera

      • Yicaye ku ntebe y’Ubwami hejuru y’abakerubi (1)

      • Imana irababarira kandi igahana (8)

  • 100

    • Nimushimire Umuremyi

      • ‘Mukorere Yehova mwishimye’ (2)

      • ‘Imana ni yo yaturemye’ (3)

  • 101

    • Umuyobozi w’inyangamugayo

      • ‘Sinzihanganira umwibone’ (5)

      • “Abo mpa agaciro ni abantu bakubera indahemuka” (6)

  • 102

    • Isengesho ry’umuntu ukandamizwa kandi wihebye

      • ‘Meze nk’inyoni yigunze’ (7)

      • “Iminsi y’ubuzima bwanjye imeze nk’igicucu kigenda gishira” (11)

      • ‘Yehova azongera yubake Siyoni’ (16)

      • Yehova ahoraho iteka (26, 27)

  • 103

    • “Reka nsingize Yehova”

      • Imana ishyira kure ibyaha byacu (12)

      • Imana ni nk’umubyeyi ugirira imbabazi abana be (13)

      • Imana yibuka ko turi umukungugu (14)

      • Intebe y’Ubwami ya Yehova n’Ubwami bwe (19)

      • Abamarayika bumvira ibyo Imana ibabwira (20)

  • 104

    • Musingize Imana yaremye ibintu bihambaye

      • Isi izahoraho iteka (5)

      • Divayi n’umugati (15)

      • “Mbega ukuntu imirimo yawe ari myinshi!” (24)

      • “Ubyimye umwuka byapfa” (29)

  • 105

    • Ibyo Yehova akorera abantu be bigaragaza ko ari indahemuka

      • Imana yibuka isezerano ryayo (8-10)

      • “Ntimukore ku bantu banjye natoranyije” (15)

      • Imana yakoresheje Yozefu wari umucakara (17-22)

      • Ibitangaza Imana yakoreye muri Egiputa (23-36)

      • Abisirayeli bava muri Egiputa (37-39)

      • Imana yibuka isezerano yasezeranyije Aburahamu (42)

  • 106

    • Abisirayeli ntibishimiye ibyo Imana yabakoreye

      • Bahise bibagirwa ibyo Imana yakoze (13)

      • Icyubahiro cy’Imana bakiguranye igishushanyo cy’ikimasa (19, 20)

      • Ntibizeye amasezerano y’Imana (24)

      • Batangiye gusenga Bayali (28)

      • Batambiye abana babo abadayimoni (37)

  • 107

    • Nimushimire Imana yakoze imirimo itangaje

      • Yabanyujije mu nzira ikwiriye (7)

      • Yabahaye amazi yo kunywa n’ibyokurya (9)

      • Yabakuye mu mwijima mwinshi (14)

      • Yatanze itegeko irabakiza (20)

      • Irinda abakene gukandamizwa (41)

  • 108

    • Isengesho ryo gusaba gutsinda abanzi

      • Gutabarwa n’umuntu nta cyo bimaze (12)

      • “Imana ni yo izaduha imbaraga” (13)

  • 109

    • Isengesho ry’umuntu wihebye

      • ‘Inshingano ye ifatwe n’undi’ (8)

      • Imana ivuganira umukene (31)

  • 110

    • Umwami n’umutambyi umeze nka Melikisedeki

      • “Tegeka uri hagati y’abanzi bawe” (2)

      • Abakiri bato bitanga bameze nk’ikime (3)

  • 111

    • Nimusingize Yehova kubera imirimo ikomeye yakoze

      • Izina ry’Imana ni iryera kandi riteye ubwoba (9)

      • Gutinya Yehova ni bwo bwenge (10)

  • 112

    • Umukiranutsi atinya Yehova

      • Umuntu ugira ubuntu akaguriza abandi azabona imigisha (5)

      • “Umukiranutsi azibukwa kugeza iteka ryose” (6)

      • Umuntu ugira ubuntu aha abakene (9)

  • 113

    • Imana iri hejuru ariko izamura uworoheje

      • Izina rya Yehova nirisingizwe iteka (2)

      • Imana irunama ikareba hasi (6)

  • 114

    • Abisirayeli bavanwa muri Egiputa

      • Inyanja yarahunze (5)

      • Imisozi yasimbaguritse nk’amasekurume y’intama (6)

      • Ihindura urutare rukaba ikidendezi (8)

  • 115

    • Icyubahiro ni icy’Imana yonyine

      • Ibigirwamana ntibigira ubuzima (4-8)

      • Isi yahawe abantu (16)

      • “Abapfuye ntibasingiza Yah” (17)

  • 116

    • Indirimbo yo gushimira

      • ‘Yehova nzamwitura iki?’ (12)

      • “Nzanywera ku gikombe yampaye kugira ngo mushimire ko yankijije” (13)

      • “Ibyo nasezeranyije Yehova nzabikora” (14, 18)

      • Iyo indahemuka zipfuye, biba ari igihombo (15)

  • 117

    • Abantu bose bo ku isi nibasingize Yehova

      • Urukundo rudahemuka rw’Imana ni rwinshi cyane (2)

  • 118

    • Mushimire Yehova kuko yatsinze

      • ‘Natakambiye Yah, maze aransubiza’ (5)

      • “Yehova ari mu ruhande rwanjye” (6, 7)

      • Ibuye banze ryabaye irikomeza inguni (22)

      • “Uje mu izina rya Yehova” (26)

  • 119

    • Nimwishimire ijambo ry’Imana ry’agaciro kenshi

      • “Umuntu ukiri muto yakora ate ibikwiriye?” (9)

      • “Nkunda cyane ibyo utwibutsa” (24)

      • “Niringira ijambo ryawe” (74, 81, 114)

      • “Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe!” (97)

      • “Mfite ubwenge kurusha abigisha banjye bose” (99)

      • “Ijambo ryawe ni itara rimurikira ibirenge byanjye” (105)

      • “Ijambo ryawe ryose ni ukuri” (160)

      • Abakunda amategeko y’Imana bagira amahoro (165)

  • 120

    • Umunyamahanga wifuza cyane amahoro

      • “Nkiza abamvugaho ibinyoma” (2)

      • “Mba nshaka amahoro” (7)

  • 121

    • Yehova arinda abantu be

      • ‘Yehova ni we untabara’ (2)

      • Yehova ntazasinzira (3, 4)

  • 122

    • Isengesho ryo gusabira amahoro Yerusalemu

      • Kujya mu nzu ya Yehova bitera ibyishimo (1)

      • Umujyi ufite amazu yegeranye cyane (3)

  • 123

    • Duhanze amaso Yehova kugira ngo atugirire neza

      • ‘Kimwe n’abagaragu, natwe duhanze amaso Yehova’ (2)

      • ‘Twarasuzuguwe bikabije’ (3)

  • 124

    • “Iyo Yehova ataba mu ruhande rwacu”

      • Twarokotse umutego (7)

      • ‘Yehova ni we udutabara’ (8)

  • 125

    • Yehova arinda abantu be

      • “Nk’uko imisozi ikikije Yerusalemu” (2)

      • “Isirayeli nigire amahoro” (5)

  • 126

    • Bagize ibyishimo bongeye kubona Siyoni

      • “Yehova yadukoreye ibintu bitangaje” (3)

      • Abarira bazagira ibyishimo (5, 6)

  • 127

    • Nta Mana, ibindi byose biba ari ubusa

      • “Iyo Yehova atari we wubatse inzu” (1)

      • Abana ni impano ituruka ku Mana (3)

  • 128

    • Gutinya Yehova bitera ibyishimo

      • Umugore wawe azaba nk’umuzabibu wera imbuto nyinshi (3)

      • ‘Uzirebera ibyiza bigera kuri Yerusalemu’ (5)

  • 129

    • Bangabaho ibitero ariko ntibantsinda

      • Abanga Siyoni bazakorwa n’isoni (5)

  • 130

    • “Ntabara kuko nihebye cyane”

      • “Uramutse ugenzuye amakosa” (3)

      • Yehova ni we ubabarira by’ukuri (4)

      • “Ntegereje cyane Yehova” (6)

  • 131

    • Ndanyuzwe nk’umwana w’incuke

      • Sinifuza ibintu bikomeye cyane (1)

  • 132

    • Dawidi yaratoranyijwe na Siyoni iratoranywa

      • “Ntiwirengagize uwo wasutseho amavuta” (10)

      • Abatambyi b’i Siyoni nzabakiza (16)

  • 133

    • Tubana twunze ubumwe

      • Kimwe n’amavuta asukwa ku mutwe wa Aroni (2)

      • Kimwe n’ikime cyo kuri Herumoni (3)

  • 134

    • Musingize Imana nijoro

      • ‘Muzamure amaboko yanyu musenga Yehova’ (2)

  • 135

    • Musingize Yehova kuko akomeye

      • Ibimenyetso n’ibitangaza byo muri Egiputa (8, 9)

      • “Izina ryawe rizahoraho iteka ryose” (13)

      • Ibigirwamana nta buzima bigira (15-18)

  • 136

    • Urukundo rudahemuka rwa Yehova ruhoraho iteka

      • Ijuru n’isi byaremanywe ubuhanga (5, 6)

      • Farawo yapfiriye mu Nyanja Itukura (15)

      • Imana izirikana abantu bihebye (23)

      • Iha ibyokurya ibifite ubuzima byose (25)

  • 137

    • Ku migezi y’i Babuloni

      • Ntitwaririmba indirimbo z’i Siyoni (3, 4)

      • Babuloni izarimbuka (8)

  • 138

    • Imana irakomeye ariko itwitaho

      • ‘Naragusenze, uransubiza’ (3)

      • ‘Niyo ngeze mu byago, urankiza’ (7)

  • 139

    • Imana izi neza abagaragu bayo

      • Nta ho wacikira umwuka w’Imana (7)

      • “Naremwe mu buryo butangaje” (14)

      • “Wambonye nkiri urusoro” (16)

      • ‘Nyobora mu nzira y’iteka’ (24)

  • 140

    • Yehova ni Umukiza ufite imbaraga

      • Abantu babi bameze nk’inzoka (3)

      • Abanyarugomo bazarimbuka (11)

  • 141

    • Isengesho ry’umuntu usaba kurindwa

      • “Isengesho ryanjye rimere nk’umubavu” (2)

      • Umukiranutsi nancyaha biraba ari nk’amavuta ansutseho (5)

      • Ababi bose bagwa mu mitego batega (10)

  • 142

    • Isengesho ry’umuntu usaba kurindwa abamutoteza

      • “Nta hantu nahungira” (4)

      • “Ni wowe wenyine mfite” (5)

  • 143

    • Ntegereje Imana nk’uko ubutaka bwumagaye buba butegereje imvura

      • ‘Ntekereza ku byo wakoze byose’ (5)

      • “Unyigishe gukora ibyo ushaka” (10)

      • “Unyobore ukoresheje umwuka wawe” (10)

  • 144

    • Isengesho ry’umuntu usaba gutsinda

      • “Umuntu ni iki?” (3)

      • ‘Utume abanzi batatana’ (6)

      • Abagira ibyishimo ni abagaragu ba Yehova (15)

  • 145

    • Musingize Imana yo Mwami ukomeye

      • ‘Nzamamaza gukomera kw’Imana’ (6)

      • “Yehova agirira bose neza” (9)

      • ‘Indahemuka zawe zizagusingiza’ (10)

      • Ubwami bw’Imana buzahoraho iteka (13)

      • Imana ihaza ibyifuzo by’ibifite ubuzima byose (16)

  • 146

    • Mujye mwiringira Imana aho kwiringira abantu

      • Iyo umuntu apfuye, ibitekerezo bye birashira (4)

      • Imana iha imbaraga abafite intege nke (8)

  • 147

    • Musingize Imana kubera urukundo rwayo rudahemuka n’ibikorwa byayo bikomeye

      • Ikiza abafite imitima iremerewe (3)

      • Ihamagara inyenyeri mu mazina (4)

      • Yohereza urubura rumeze nk’ubwoya bw’intama (16)

  • 148

    • Ibyaremwe byose nibisingize Yehova

      • “Nimumusingize mwebwe mwese bamarayika be” (2)

      • “Wa zuba we, nawe wa kwezi we, nimumusingize” (3)

      • Mwebwe abakiri bato n’abakuze nimusingize Imana (12, 13)

  • 149

    • Indirimbo yo gusingiza Imana kuko yatsinze

      • Imana yishimira abantu bayo (4)

      • Indahemuka z’Imana zihabwa icyubahiro (9)

  • 150

    • Ibihumeka byose nibisingize Yah

      • Haleluya! (1, 6)