Zaburi 108:1-13
Indirimbo ya Dawidi.
108 Mana, niyemeje kukubera indahemuka.
Rwose nzakubera indahemuka. Nzakuririmbira kandi ngucurangire.+
2 Reka mbyuke. Reka mbyuke izuba ritararasa,Kuko nshaka gucuranga inanga+ n’ibindi bikoresho by’umuziki.
3 Yehova, nzagusingiza ndi mu bantu benshi,Nzakuririmbira ndi mu bantu bo mu bindi bihugu.
4 Urukundo rwawe rudahemuka ni rwinshi, rugera ku ijuru,+Kandi uhora uri uwo kwizerwa.
5 Mana, garagariza mu ijuru ko ukomeye,Kandi abantu bose bo ku isi ubereke icyubahiro cyawe.+
6 Mana, koresha imbaraga zawe udukize,Kandi udusubize kugira ngo abo ukunda barokoke.+
7 Imana yera yaravuze* iti:
“Nzishima ntange i Shekemu+ habe umurage w’abantu banjye,Kandi nzapima Ikibaya cya Sukoti ngihe uwo nshaka.+
8 Akarere ka Gileyadi+ ni akanjye, akarere k’Abamanase na ko ni akanjye.
Akarere ka Efurayimu ni ingofero* yanjye.+
Yuda ni inkoni yanjye y’ubutware.+
9 Mowabu ni nk’ibase nkarabiramo.+
Kuri Edomu ni ho nzashyira inkweto zanjye.+
Nzarangurura ijwi nishimira ko natsinze u Bufilisitiya.”+
10 Ni nde uzanjyana mu mujyi ukikijwe n’inkuta?
Ni nde uzanjyana akangeza muri Edomu?+
11 Ese hari undi utari wowe Mana wadutaye?
Mana yacu, dore ntukijyana n’ingabo zacu ku rugamba!+
12 Dutabare udukize amakuba,+Kuko gutabarwa n’umuntu nta cyo byamara.+
13 Imana ni yo izaduha imbaraga.+
Yo ubwayo izakandagira abanzi bacu.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Imana yavuze iri ahantu hayo hera.”
^ Cyangwa “igihome.”