Zaburi 119:1-176

  • Nimwishimire ijambo ry’Imana ry’agaciro kenshi

    • “Umuntu ukiri muto yakora ate ibikwiriye?” (9)

    • “Nkunda cyane ibyo utwibutsa” (24)

    • “Niringira ijambo ryawe” (74, 81, 114)

    • “Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe!” (97)

    • “Mfite ubwenge kurusha abigisha banjye bose” (99)

    • “Ijambo ryawe ni itara rimurikira ibirenge byanjye” (105)

    • “Ijambo ryawe ryose ni ukuri” (160)

    • Abakunda amategeko y’Imana bagira amahoro (165)

א [Alefu] 119  Abagira ibyishimo ni abakomeza kuba inyangamugayo mu byo bakora byose,Kandi bagakurikiza amategeko ya Yehova.+   Abagira ibyishimo ni abubahiriza ibyo atwibutsa,+Bakamushaka n’umutima wabo wose.+   Ntibakora ibibi,Ahubwo bakora ibyo ashaka.+   Ni wowe wategetse ko amategeko yawe,Tuyakurikiza tubyitondeye.+   Icyampa ngakomeza kuba indahemuka,+Kugira ngo numvire amabwiriza yawe!   Ni bwo ntakorwa n’isoni,+Mu gihe nsuzuma amategeko yawe yose.   Nimenya imanza zikiranuka waciye,Nzagusingiza mfite umutima utancira urubanza.   Nzubahiriza amabwiriza yawe. Rwose ntuntererane. ב [Beti]   Umuntu ukiri muto yakora ate ibikwiriye? Yabikora akurikiza ibyo ijambo ryawe rivuga.+ 10  Nagushatse mbigiranye umutima wanjye wose,Ntiwemera ko ndenga ku mategeko yawe.+ 11  Mbika ijambo ryawe mu mutima wanjye,+Nk’uko umuntu abika ikintu cy’agaciro kugira ngo ntagucumuraho.+ 12  Yehova, ukwiriye gusingizwa. Unyigishe amategeko yawe. 13  Mfungura umunwa wanjye,Nkavuga ibirebana n’imanza zose waciye. 14  Nishimira ibyo utwibutsa,+Kuruta uko nishimira ibindi bintu byose by’agaciro.+ 15  Nzatekereza ku mategeko yawe,+Kandi menye uko nakora ibyo ushaka.+ 16  Nkunda cyane amategeko yawe,Kandi sinzibagirwa ijambo ryawe.+ ג [Gimeli] 17  Ngirira neza kugira ngo mbeho,Kandi numvire ijambo ryawe.+ 18  Fungura amaso yanjye kugira ngo ndebe neza,Menye ibintu bitangaje biri mu mategeko yawe. 19  Ndi umunyamahanga muri iki gihugu,+Ntumpishe amategeko yawe. 20  Nifuza cyaneKumenya ibirebana n’imanza zawe. 21  Ucyaha abibone,Kandi bagerwaho n’ibintu bibi kuko batumvira amategeko yawe.+ 22  Unkureho ikimwaro no gusuzugurwa,Kuko nitondeye ibyo utwibutsa. 23  Ndetse n’iyo abatware bateraniye hamwe bakamvuga nabi,Njyewe umugaragu wawe nkomeza gutekereza ku mabwiriza yawe. 24  Nkunda cyane ibyo utwibutsa.+ Ni byo bingira inama.+ ד [Daleti] 25  Ibibazo byandenze, ndumva nenda gupfa.*+ Undinde nk’uko wabivuze.+ 26  Nakubwiye ibyanjye byose kandi waransubije. Unyigishe amategeko yawe.+ 27  Unyigishe icyo amategeko yawe asobanura,Kugira ngo ntekereze ku mirimo yawe itangaje.+ 28  Sinkibona ibitotsi bitewe n’agahinda. Umpe imbaraga nk’uko wabivuze. 29  Undinde kuba umunyabinyoma,+Kandi ungirire neza, unyigishe amategeko yawe. 30  Nahisemo kuba indahemuka.+ Nzi ko uca imanza zihuje n’ukuri. 31  Mpora nzirikana ibyo utwibutsa.+ Yehova, ntiwemere ko nkorwa n’isoni.+ 32  Nzakurikiza amategeko yawe mbishishikariye,Kuko watumye umutima wanjye ujijuka. ה [He] 33  Yehova, nyigisha+ uko nakurikiza amategeko yawe,Kugira ngo nzayubahirize kugeza ku iherezo.+ 34  Umfashe gusobanukirwa,Kugira ngo nubahirize amategeko yawe,Kandi nkomeze kuyakurikiza n’umutima wanjye wose. 35  Umfashe gukurikiza amategeko yawe,+Kuko nyakunda. 36  Umfashe njye mpora ntekereza ku byo utwibutsa,Aho gutekereza ku nyungu zanjye zishingiye ku bwikunde.+ 37  Urinde amaso yanjye ntarebe ibintu bidafite akamaro.+ Umfashe gukora ibyo ushaka kugira ngo nkomeze kubaho. 38  Usohoze ibyo wansezeranyije kuko ndi umugaragu wawe,Ku buryo bituma abantu bagutinya. 39  Ntinya gukorwa n’isoni. Uzabindinde kuko imanza uca ari nziza.+ 40  Dore nkunda cyane amategeko yawe. Undinde nkomeze kubaho kuko ukiranuka. ו [Wawu] 41  Yehova, ungaragarize urukundo rudahemuka,+Unkize nk’uko wabisezeranyije,+ 42  Kugira ngo mbone icyo nsubiza untuka,Kuko niringiye ijambo ryawe. 43  Umfashe njye nkomeza kuvuga ijambo ryawe ry’ukuri,Kuko niringiye ko uca imanza zitabera. 44  Nzahora nkurikiza amategeko yawe,Kugeza iteka ryose.+ 45  Nzajya ngenda mfite umutekano,+Kuko niyigisha amategeko yawe. 46  Nzavugira imbere y’abami ibyo utwibutsa,Kandi sinzakorwa n’isoni.+ 47  Nkunda amategeko yawe. Rwose ndayakunda cyane.+ 48  Nzasenga nzamuye ibiganza kuko nakunze amategeko yawe,+Kandi nzatekereza ku mabwiriza yawe.+ ז [Zayini] 49  Ibuka ibyo wambwiye,Bigatuma ngira icyizere. 50  Ni byo bimpumuriza mu mibabaro yanjye,+Kandi byarinze ubuzima bwanjye. 51  Abibone baranseka kandi bakansuzugura,Ariko sindeka gukurikiza amategeko yawe.+ 52  Yehova, nibuka imanza waciye kera,+Kandi zirampumuriza.+ 53  Ababi barandakaje cyane,Kuko birengagiza amategeko yawe.+ 54  Aho mba ndi hose,Mpora ndirimba ibijyanye n’amabwiriza yawe. 55  Yehova, nijoro nibuka izina ryawe,+Kugira ngo nkomeze gukurikiza amategeko yawe. 56  Ibyo mpora mbikora,Kubera ko nubahirije amategeko yawe. ח [Heti] 57  Yehova, uri umugabane wanjye.+ Nasezeranyije ko nzumvira ibyo uvuga.+ 58  Ndakwinginze n’umutima wanjye wose,+Ungirire neza+ nk’uko wabisezeranyije. 59  Narisuzumye,Kugira ngo nongere gukurikiza ibyo utwibutsa.+ 60  Sintinda! Ahubwo nihutira gukurikiza amategeko yawe.+ 61  Ababi bantega imitego,Ariko sinibagiwe amategeko yawe.+ 62  Mbyuka mu gicuku kugira ngo ngushimire,+Kubera ko uca imanza zikiranuka. 63  Abagutinya bose,N’abakurikiza amategeko yawe ni bo ncuti zanjye.+ 64  Yehova, urukundo rwawe rudahemuka rwuzuye isi.+ Unyigishe amategeko yawe. ט [Teti] 65  Yehova, wangiriye neza rwose,Nk’uko wabivuze. 66  Unyigishe ubwenge n’ubumenyi,+Kuko nizeye amategeko yawe. 67  Najyaga nkora ibyaha ntabishaka,Bikanteza imibabaro ariko ubu numvira ijambo ryawe.+ 68  Uri mwiza+ kandi ukora ibyiza. Nyigisha amategeko yawe.+ 69  Abibone bamvugaho ibinyoma byinshi,Ariko njyewe numvira amategeko yawe n’umutima wanjye wose. 70  Imitima yabo ntiyumva. Yabaye nk’ibuye,+Ariko njyewe nkunda amategeko yawe.+ 71  Ni byiza ko nagize imibabaro.+ Byatumye menya amategeko yawe. 72  Amategeko watangaje yambereye meza,+Kurusha ibiceri bya zahabu n’ifeza ibihumbi n’ibihumbi.+ י [Yodi] 73  Amaboko yawe ni yo yandemye. Umpe gusobanukirwa,Kugira ngo menye amategeko yawe.+ 74  Abagutinya barambona bakishima,Kuko niringira ijambo ryawe.+ 75  Yehova, nzi neza ko imanza uca zikiranuka,+Kandi warampannye kubera ko uri indahemuka.+ 76  Ndakwinginze, umpumurize ukurikije urukundo rwawe rudahemuka,+Nk’uko wabinsezeranyije. 77  Ngirira imbabazi nkomeze kubaho,+Kuko nkunda cyane amategeko yawe.+ 78  Abibone bakorwe n’isoni,Kuko bampemukiye banziza ubusa. Ariko njye nzakomeza gutekereza amategeko yawe.+ 79  Abagutinya,Ni ukuvuga, abazi ibyo utwibutsa, nibangarukire. 80  Mfasha numvire amategeko yawe mu budahemuka,+Kugira ngo ntakorwa n’isoni.+ כ [Kafu] 81  Nifuza cyane ko unkiza,+Kuko niringira ijambo ryawe. 82  Ntegereje ko isezerano ryawe risohora.+ Mpora nibaza nti: “Uzampumuriza ryari?”+ 83  Meze nk’agafuka k’uruhu kamanitse ahantu hari umwotsi,Ariko sinibagiwe amabwiriza yawe.+ 84  Nzategereza kugeza ryari? Abantoteza uzabacira urubanza ryari?+ 85  Abibone bacukura imyobo kugira ngo nyigwemo,Kandi ntibakurikiza amategeko yawe. 86  Amategeko yawe yose ni ayo kwiringirwa. Ntabara kuko abantu bantoteza bampora ubusa.+ 87  Haburaga gato ngo bandimbure mu isi,Ariko sinigeze ndeka amategeko yawe. 88  Undinde nkomeze kubaho kuko ufite urukundo rudahemuka,Bityo nkomeze kumvira ibyo utwibutsa. ל [Lamedi] 89  Yehova, ijambo ryawe rizahoraho iteka ryose,Nk’uko ijuru rihoraho.+ 90  Ubudahemuka bwawe buzahoraho uko ibihe bizakurikirana.+ Washyizeho isi urayikomeza kugira ngo itazanyeganyega.+ 91  Ibyo waremye byose byakomeje kubaho kugeza n’uyu munsi, bitewe n’amategeko watanze. Ibyaremwe byose biragukorera. 92  Iyo nza kuba ntakunda amategeko yawe,Mba narapfanye agahinda!+ 93  Sinzigera nibagirwa amategeko yawe,Kuko wayakoresheje ukandinda.+ 94  Ndi uwawe! Nkiza,+Kuko niyigishije amategeko yawe.+ 95  Ababi baba bantegereje kugira ngo banyice,Ariko nkomeza kwita ku byo utwibutsa. 96  Nabonye ibintu byinshi cyane bitunganye,Ariko amategeko yawe yo arabiruta byose. מ [Memu] 97  Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe!+ Nyatekerezaho bukarinda bwira.+ 98  Amategeko yawe atuma mba umunyabwenge kurusha abanzi banjye,+Kuko nzayahorana kugeza iteka. 99  Mfite ubwenge kurusha abigisha banjye bose,+Kuko ntekereza ku byo utwibutsa. 100  Ngaragaza ko nzi ubwenge kurusha abakuru,Kuko nkurikiza amategeko yawe. 101  Nanga gukora ibibi,+Kugira ngo nkomeze kumvira ijambo ryawe. 102  Sinaretse gukurikiza amategeko yawe,Kuko ari wowe wanyigishije. 103  Amagambo yawe ni meza cyane! Aryohereye kurusha ubuki.+ 104  Amategeko yawe atuma ngaragaza ubwenge mu byo nkora.+ Ni yo mpamvu nanga ibinyoma byose.+ נ [Nuni] 105  Ijambo ryawe ni itara rimurikira ibirenge byanjye,Kandi ni urumuri rw’inzira yanjye.+ 106  Narahiye ko nzubahiriza amategeko yawe akiranuka,Kandi nzakora ibyo narahiriye. 107  Narababaye cyane.+ Yehova, undinde nk’uko wabisezeranyije.+ 108  Yehova, ndakwinginze wishimire ukuntu ngusingiza mbikuye ku mutima,*+Kandi unyigishe amategeko yawe.+ 109  Ubuzima bwanjye buhora mu kaga,Ariko sinibagiwe amategeko yawe.+ 110  Ababi banteze imitego,Ariko sinanze kumvira amategeko yawe.+ 111  Ibyo utwibutsa nabigize umutungo nzahorana iteka,Kuko ari byo nishimira.+ 112  Niyemeje kumvira amategeko yawe igihe cyose,Ndetse kugeza iteka. ס [Sameki] 113  Nanga abantu batakubera indahemuka mu buryo bwuzuye,*+Ariko nkunda amategeko yawe.+ 114  Ni wowe bwihisho bwanjye n’ingabo indinda,+Kuko niringira ijambo ryawe.+ 115  Mwa nkozi z’ibibi mwe, ntimunyegere!+ Njye niyemeje kumvira amategeko y’Imana yanjye. 116  Unshyigikire nk’uko wabisezeranyije,+Kugira ngo nkomeze kubaho. Ntiwemere ko ibyo niringiye bihinduka ubusa.+ 117  Unshyigikire kugira ngo ndokoke.+ Hanyuma nanjye nzakomeza gutekereza ku mategeko yawe.+ 118  Abadakurikiza amategeko yawe bose urabanga,+Kuko ari abanyabinyoma bakaba n’indyarya. 119  Wavanyeho ababi bose bo mu isi, nk’uko umuntu akuraho imyanda.+ Ni yo mpamvu nkunda ibyo utwibutsa. 120  Ndagutinya ngahinda umushyitsi. Imanza uca zintera ubwoba. ע [Ayini] 121  Nakoze ibyiza kandi bikiranuka. Ntiwemere ko abantu babi bankandamiza! 122  Nsezeranya ko nzamererwa neza. Ntiwemere ko abantu b’abibone bankandamiza. 123  Nategereje ko unkiza, amaso ahera mu kirere.+ Nategereje isezerano ryawe rikiranuka ndaheba.+ 124  Ungaragarize urukundo rudahemuka,+Kandi unyigishe amategeko yawe.+ 125  Ndi umugaragu wawe. Umpe gusobanukirwa,+Kugira ngo menye ibyo utwibutsa. 126  Yehova igihe kirageze kugira ngo ugire icyo ukora,+Kuko bishe amategeko yawe. 127  Ni yo mpamvu nkunda amategeko yaweKurusha zahabu, ndetse zahabu itavangiye.+ 128  Mbona ko amabwiriza utanga yose akwiriye,+Nanga ibinyoma byose.+ פ [Pe] 129  Ibyo utwibutsa birahebuje. Ni yo mpamvu nabyitondeye. 130  Gusobanukirwa ijambo ryawe bituma umuntu agira ubumenyi.+ Bituma utaraba inararibonye agira ubwenge.+ 131  Mfitiye inyota amategeko yawe,Kandi ndayakunda cyane.+ 132  Ngarukira kandi ungirire neza,+Ukurikije imanza ucira abakunda izina ryawe.+ 133  Unyobore ukurikije ibyo wavuze,Kandi ntiwemere ko ikibi kintegeka.+ 134  Unkize abankandamiza,Nanjye nzakomeza kumvira amategeko yawe. 135  Nyereka ko wishimira ibyo nkora,+Kandi unyigishe amategeko yawe. 136  Ndira amarira menshi agatemba nk’imigezi y’amazi,Kuko abantu batumvira amategeko yawe.+ צ [Tsade] 137  Yehova, urakiranuka+Kandi uca imanza z’ukuri.+ 138  Ibyo utwibutsa birakiranuka,Kandi ni ibyo kwiringirwa mu buryo bwuzuye. 139  Nkurwanira ishyaka ryinshi,+Kuko abanzi banjye bibagiwe amagambo yawe. 140  Ijambo ryawe riratunganye rwose,+Kandi ndarikunda.+ 141  Nta cyo ndi cyo kandi ndasuzuguritse,+Ariko sinibagiwe amategeko yawe. 142  Gukiranuka kwawe kuzahoraho iteka ryose,+Kandi amategeko yawe ni ukuri.+ 143  Nubwo ibibazo n’ingorane byandembeje,Nakomeje gukunda amategeko yawe. 144  Ibyo utwibutsa bizahora bikiranuka iteka ryose. Umpe gusobanukirwa+ kugira ngo nkomeze kubaho. ק [Kofu] 145  Yehova, ni wowe nsenga n’umutima wanjye wose. Nsubiza! Nanjye nzubahiriza amabwiriza yawe. 146  Naragutabaje. Nkiza! Nanjye nzakomeza gukurikiza ibyo utwibutsa. 147  Nzinduka mu gitondo cya kare, kugira ngo ngutabaze,+Kuko niringiye ibyo wavuze. 148  Mu gicuku mba ndi maso,Kugira ngo ntekereze ku ijambo ryawe.+ 149  Yehova, ntega amatwi kuko ufite urukundo rudahemuka.+ Undinde nkomeze kubaho kuko urangwa n’ubutabera. 150  Abafite imyifatire iteye isoni bamereye nabi. Banga amategeko yawe. 151  Yehova, undi hafi,+Kandi amategeko yawe yose ni ukuri.+ 152  Kuva kera namenye ibyo utwibutsa,Kuko wabishyizeho kugira ngo bizahoreho iteka ryose.+ ר [Reshi] 153  Reba imibabaro yanjye kandi unkize,+Kuko ntigeze nibagirwa amategeko yawe. 154  Mburanira kandi unkize.+ Undinde nkomeze kubaho nk’uko wabisezeranyije. 155  Ababi ntuzabakiza,Kuko batamenye amategeko yawe.+ 156  Yehova, imbabazi zawe ni nyinshi.+ Undinde nkomeze kubaho kuko urangwa n’ubutabera. 157  Abantoteza n’abanyanga ni benshi,+Ariko sinigeze ndeka ibyo utwibutsa. 158  Mbona abariganya mu byo bakora nkabanga cyane,Kuko batumvira ijambo ryawe.+ 159  Reba ukuntu nkunda cyane amategeko yawe! Yehova, undinde nkomeze kubaho kuko ufite urukundo rudahemuka.+ 160  Ijambo ryawe ryose ni ukuri.+ Imanza uca zose zirakiranuka kandi zizahoraho iteka ryose. ש [Sini] cyangwa [Shini] 161  Abatware bantoteza+ nta mpamvu,Ariko nubaha cyane ibyo wavuze.+ 162  Nishimira ijambo ryawe,+Nk’uko umuntu yishima iyo abonye ubutunzi bwinshi. 163  Nanga ikinyoma. Rwose ndacyanga cyane!+ Amategeko yawe ni yo nkunda.+ 164  Ngusingiza inshuro zirindwi ku munsi,Kubera ko uca imanza zikiranuka. 165  Abakunda amategeko yawe bagira amahoro menshi,+Kandi nta kintu kibasitaza. 166  Yehova, niringiye ko uzankiza,Kandi numvira amategeko yawe. 167  Numvira ibyo utwibutsa,Kandi ndabikunda cyane.+ 168  Nubahiriza amategeko yawe n’ibyo utwibutsa,Kandi uba uzi ibyo nkora byose.+ ת [Tawu] 169  Yehova, umva ijwi ryo gutabaza kwanjye,+Umpe gusobanukirwa ijambo ryawe.+ 170  Ndakwinginze nyumva ungirire neza. Unkize nk’uko wabisezeranyije. 171  Reka ngusingize,+Kuko unyigisha amategeko yawe. 172  Reka ndirimbe mvuga iby’ijambo ryawe,+Kuko amategeko yawe yose akiranuka. 173  Ntabara,+Kuko nahisemo kumvira amategeko yawe.+ 174  Yehova, nifuza ko unkiza,Kandi nkunda cyane amategeko yawe.+ 175  Reka nkomeze kubaho kugira ngo ngusingize,+Kandi amategeko yawe amfashe. 176  Nazerereye hose nk’intama yabuze.+ Shaka umugaragu wawe,Kuko ntigeze nibagirwa amategeko yawe.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ndambaraye mu mukungugu.”
Cyangwa “amaturo atangwa ku bushake aturuka mu kanwa kanjye.”
Cyangwa “bafite imitima ibiri.”