Zaburi 127:1-5

  • Nta Mana, ibindi byose biba ari ubusa

    • “Iyo Yehova atari we wubatse inzu” (1)

    • Abana ni impano ituruka ku Mana (3)

Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu. Ni indirimbo ya Salomo. 127  Iyo Yehova atari we wubatse inzu,Abubatsi bayo baba bararuhiye ubusa bayubaka.+ Iyo Yehova atari we urinze umujyi,+Umurinzi nubwo yaba maso, aba aruhira ubusa.   Muba muruhira ubusa iyo mubyuka kare,Mukaryama bwije mushaka ibyokurya,Kuko aha abamukunda ibyo bakeneye,Agatuma baryama bagasinzira.+   Abana ni umurage uturuka kuri Yehova,+Kandi kubyara ni impano ituruka ku Mana.+   Kimwe n’uko imyambi iba imeze mu maboko y’umunyambaraga,Ni ko n’abana umuntu abyaye akiri muto bamera.+   Ugira imigisha, ni umuntu ubafite ari benshi.+ Ntibazakorwa n’isoni,Kuko bazavugana n’abanzi bari mu marembo y’umujyi.

Ibisobanuro ahagana hasi