Zaburi 14:1-7

  • Ibiranga umuntu utagira ubwenge

    • Baravuga ngo: “Yehova ntabaho” (1)

    • “Nta n’umwe ukora ibyiza” (3)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Zaburi ya Dawidi. 14  Abantu batagira ubwenge baribwira bati: “Yehova ntabaho.”+ Ibikorwa byabo ni bibi kandi Imana irabyanga. Nta n’umwe ukora ibyiza.+   Nyamara Yehova areba ku isi ari mu ijuru, akitegereza abantuKugira ngo arebe niba hari ufite ubushishozi, ushaka Yehova.+   Abantu bose barayobye,+Bose barangiritse. Nta n’umwe ukora ibyiza. Habe n’umwe!   Ese mu bakora ibibi habuze n’umwe ufite ubwenge? Bishimira kurwanya abagaragu b’Imana, nk’uko umuntu yishimira kurya. Ntibasenga Yehova.   Ariko bazicwa n’ubwoba bwinshi,+Kuko Yehova aba hafi y’abakiranutsi.   Mwa nkozi z’ibibi mwe,Dore mutuma aboroheje nta cyo bageraho, ariko Yehova ni we buhungiro bwabo.+   Iyaba i Siyoni haturukaga agakiza ka Isirayeli!+ Yehova nagarura abantu be bajyanywe mu bindi bihugu ku ngufu,Yakobo azishima, Isirayeli anezerwe.

Ibisobanuro ahagana hasi