Zaburi 9:1-20

  • Reka mvuge imirimo itangaje y’Imana

    • Yehova ni ubuhungiro (9)

    • Kumenya izina ry’Imana ni ukuyiringira (10)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Mutilabeni.* Ni indirimbo ya Dawidi. א [Alefu] 9  Yehova, nzagusingiza n’umutima wanjye wose. Nzavuga imirimo yawe yose itangaje.+   Uzatuma nishima kandi nezerwe. Wowe Usumbabyose, nzakuririmbira* nsingiza izina ryawe.+ ב [Beti]   Abanzi banjye nibasubira inyuma,+Bazasitara barimbukire imbere yawe,   Kuko wabonye ko ndi mu kuri maze ukamvuganira. Wicaye ku ntebe yawe y’ubwami, uca imanza zikiranuka.+ ג [Gimeli]   Wacyashye abantu bo mu bihugu byinshi,+ urimbura ababi. Wasibye amazina yabo kugeza iteka ryose.   Abanzi banjye bararimbutse burundu. Imijyi yabo na yo warayirimbuye. Nta muntu uzongera kubibuka.+ ה [He]   Ariko Yehova we yabaye Umwami iteka ryose.+ Akomeje gutegeka kandi buri gihe aca imanza zitabera.+   Azacira isi yose urubanza rukiranuka.+ Azacira abantu bo mu bihugu byose imanza zitabera.+ ו [Wawu]   Yehova ni we abakandamizwa bahungiraho.+ Abera abantu ubuhungiro* mu bihe by’amakuba.+ 10  Yehova, abazi izina ryawe bazakwiringira.+ Ntuzigera utererana abagushaka.+ ז [Zayini] 11  Muririmbire Yehova uba i Siyoni. Mubwire abantu ibyo yakoze,+ 12  Kuko azahana abicanyi, abahora amaraso y’abo bishe. Ahora yibuka abantu bishwe.+ Ntazigera yibagirwa abababaye bamutakira.+ ח [Heti] 13  Yehova, ungirire neza urebe umubabaro nterwa n’abanyanga. Ni wowe unkiza urupfu,+ 14  Kugira ngo namamaze ibikorwa byawe byose biguhesha ikuzo mu marembo y’umujyi wa Siyoni,+Kandi nishimire agakiza kawe.+ ט [Teti] 15  Abantu baguye mu mwobo bicukuriye. Ibirenge byabo byafashwe mu mutego bateze.+ 16  Yehova yimenyekanishirije ku manza yaciye.+ Umunyabyaha yagushijwe mu mutego n’ibikorwa bye.+ Higayoni.* (Sela) י [Yodi] 17  Ababi bazajya mu Mva,*Kimwe n’abantu bose bibagirwa Imana. 18  Imana ntizibagirwa umukene,+Kandi ibyiringiro by’abicisha bugufi ntibizashira.+ כ [Kafu] 19  Yehova, haguruka! Ntiwemere ko umuntu wakuwe mu mukungugu akurusha imbaraga. Reka abantu bacirwe urubanza imbere yawe.+ 20  Yehova, batere ubwoba,+Kugira ngo bamenye ko nta cyo bari cyo. (Sela)

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “nzagucurangira.”
Cyangwa “igihome kirekire.”
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”