Ijambo ry’ibanze
Imana yandikishije Bibiliya kugira ngo ishyikirane natwe. Tugomba kuyiga kugira ngo tumenye Imana kuko ari yo Mwanditsi wa Bibiliya (Yohana 17:3; 2 Timoteyo 3:16). Yehova Imana yakoresheje Bibiliya maze agaragaza ibyo azakorera abantu ndetse n’isi batuyeho.—Intangiriro 3:15; Ibyahishuwe 21:3, 4.
Nta kindi gitabo gishobora guhindura ubuzima bw’abantu nk’uko Bibiliya ibigenza. Bibiliya idufasha kwigana imico ya Yehova, urugero nk’urukundo, imbabazi n’impuhwe. Itanga ibyiringiro bifasha abantu kwihangana ndetse n’iyo baba bahanganye n’imibabaro ikaze cyane. Nanone ishyira ahabona ibikorwa byo muri iyi si bidahuje n’ibyo Imana ishaka.—Zaburi 119:105; Abaheburayo 4:12; 1 Yohana 2:15-17.
Bibiliya yabanje kwandikwa mu Giheburayo, mu Cyarameyi no mu Kigiriki kandi imaze guhindurwa mu ndimi zirenga 3.000, yaba yuzuye cyangwa ibitabo bimwe na bimwe byayo. Ni cyo gitabo kimaze guhindurwa mu ndimi nyinshi kandi kigakwirakwizwa cyane, kurusha ibindi bitabo byose. Ibyo si igitangaza, kuko hari ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bugira buti: “Ubu butumwa bwiza bw’ubwami [ari na bwo butumwa bw’ingenzi bukubiye muri Bibiliya] buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere abantu bose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza.”—Matayo 24:14.
Kuvugurura iyi Bibiliya twarabyitondeye kubera ko tuyubaha cyane kandi tukaba tuzi agaciro k’ubutumwa burimo. Nanone dusobanukiwe inshingano ikomeye cyane dufite yo kugeza ku bantu ubutumwa bwo muri Bibiliya buhuje n’ukuri. Iyi Bibiliya yavuguruwe ihereye kuri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya y’Icyongereza yasohotse bwa mbere mu myaka 60 ishize. Icyakora, kuva icyo gihe ururimi rw’Icyongereza rwagiye ruhinduka cyane. Ibyo byatumye abagize Komite ya Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya babona ko ari ngombwa kuvugurura Bibiliya. Intego yacu, ni iyo guhindura Bibiliya ihuje n’umwandiko w’umwimerere, irimo amagambo yumvikana kandi isomeka mu buryo bworoshye. Imigereka ivuga ngo: “Ibintu byashingiweho ngo iyi Bibiliya ishyirwe mu zindi ndimi,” “Ibigize iyi Bibiliya,” n’uvuga ngo: “Uko twabonye Bibiliya,” igaragaza ibintu bimwe na bimwe byagiye bivugururwa ku mwandiko wo muri iyi Bibiliya.
Abantu bakunda Yehova kandi bamusenga, baba bifuza Bibiliya ihuje n’ukuri, ibafasha gusobanukirwa Ijambo ry’Imana (1 Timoteyo 2:4). Ni yo mpamvu twavuguruye iyi Bibiliya mu Cyongereza kandi twifuza ko yahindurwa mu ndimi nyinshi zishoboka. Musomyi dukunda, twiringiye ko iyi Bibiliya izagufasha ‘gushaka Imana kandi ukayibona.’ Ibyo ni na byo dusenga dusaba.—Ibyakozwe 17:27.
Komite ya Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Kanama 2013