Inyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana
Bibiliya irimo ubutumwa buturuka ku Mana kandi yifuza ko tubumenya. Itwereka uko twagira imibereho myiza n’ibyo twakora kugira ngo twemerwe n’Imana. Nanone isubiza ibibazo bikurikira:
UKO WASHAKA IMIRONGO MURI BIBILIYA
Bibiliya igizwe n’ibitabo bito 66. Igizwe n’ibice bibiri: Ibyanditswe by’Igiheburayo n’Icyarameyi (ari na byo byitwa “Isezerano rya Kera”) n’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo (ari na byo byitwa “Isezerano Rishya”). Buri gitabo cya Bibiliya na cyo kigabanyijemo ibice n’imirongo. Iyo hatanzwe umurongo w’Ibyanditswe, umubare wa mbere ukurikira izina ry’igitabo uba ari igice, naho umubare ukurikiraho ukaba ari umurongo. Urugero, Intangiriro 1:1, bisobanura ko ari igitabo cy’Intangiriro igice cya 1, umurongo wa 1.