A7-A
Ibintu by’ingenzi byaranze imibereho ya Yesu ku isi (Ibyabaye kugeza igihe Yesu yatangiriye umurimo)
Uko ibivugwa mu Mavanjiri ane bikurikirana hakurikijwe igihe byabereye
Imbonerahamwe zikurikira, zifite amakarita bijyanye agaragaza ingendo Yesu yakoze n’aho yagiye abwiriza. Utwambi turi ku makarita ntitugaragaza inzira nyayo Yesu yaciyemo, ahubwo ahanini tugaragaza icyerekezo. Akamenyetso “ah.” gasobanura “ahagana.”
Ibyabaye kugeza igihe Yesu yatangiriye umurimo
IGIHE |
AHANTU |
IBYABAYE |
MATAYO |
MARIKO |
LUKA |
YOHANA |
---|---|---|---|---|---|---|
Mu mwaka wa 3 M.Y. |
Yerusalemu, mu rusengero |
Marayika Gaburiyeli ahanurira Zekariya ivuka rya Yohana Umubatizo |
||||
ah. mu wa 2 M.Y. |
Nazareti; Yudaya |
Marayika Gaburiyeli ahanurira Mariya ko azabyara Yesu; ajya gusura Elizabeti |
||||
Mu mwaka wa 2 M.Y. |
Mu misozi y’i Yudaya |
Yohana Umubatiza avuka, akitwa izina; Zekariya ahanura; Yohana mu butayu |
||||
Mu mwaka wa 2 M.Y., ah. ku ya 1 z’ukwa 10 |
Betelehemu |
Yesu avuka; “Jambo aba umuntu” |
||||
Hafi y’i Betelehemu; Betelehemu |
Umumarayika atangariza abashumba ubutumwa bwiza; abamarayika basingiza Imana; abashumba basura uruhinja |
|||||
Betelehemu; Yerusalemu |
Yesu akebwa (ku munsi wa 8); ababyeyi be bamujyana mu rusengero (nyuma y’iminsi 40) |
|||||
Mu mwaka wa 1 M.Y. cg mu wa 1 N.Y. |
Yerusalemu; Betelehemu; Egiputa; Nazareti |
Asurwa n’abaragurisha inyenyeri; umuryango we uhungira muri Egiputa; Herode yica abana b’abahungu; umuryango we uva muri Egiputa ugatura i Nazareti |
||||
Mu mwaka wa 12, Pasika |
Yerusalemu |
Yesu afite imyaka 12 akajya mu rusengero maze akabaza ibibazo abigisha |
||||
Nazareti |
Asubira i Nazareti, agakomeza kumvira ababyeyi; yiga ububaji; Mariya arera abandi bahungu bane hamwe n’abakobwa (Mt 13:55, 56; Mr 6:3) |
|||||
Mu mwaka wa 29, ah. mu kwa 3 no mu kwa 4 |
Ubutayu, Uruzi rwa Yorodani |
Yohana Umubatiza atangira umurimo we |