Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 109

Petero ajya kwa Koruneliyo

Petero ajya kwa Koruneliyo

UYU ni intumwa Petero uhagaze aha, naho abari inyuma ye ni bamwe mu ncuti ze. Ariko se, kuki uyu muntu amupfukamiye? Ese birakwiriye ko abigenza atyo? Mbese uzi uwo ari we?

Uwo muntu ni Koruneliyo. Ni umukuru w’ingabo w’Umuroma. Koruneliyo ntiyari azi Petero, ariko yari yasabwe kumutumira ngo aze iwe. Reka turebe uko byagenze.

Abigishwa ba mbere ba Yesu bari Abayahudi, ariko Koruneliyo we ntiyari Umuyahudi. Icyakora, yakundaga Imana, akayisenga, kandi agakorera rubanda ibikorwa byiza byinshi. Nuko umunsi umwe, ari ku gicamunsi, marayika aramubonekera maze aramubwira ati ‘Imana irakwishimira, none igiye gusubiza amasengesho yawe. Ohereza abantu kujya gushaka umuntu witwa Petero. Ari i Yopa kwa Simoni, utuye ku nkengero y’inyanja.’

Ako kanya Koruneliyo yahise yohereza abantu kujya gushaka Petero. Bukeye, igihe ba bantu bari bageze bugufi bw’i Yopa, Petero yari hejuru y’igisenge cy’inzu ya Simoni. Nuko Imana ituma Petero atekereza ko abonye umwenda munini umanuka uva mu ijuru. Muri uwo mwenda harimo inyamaswa z’amoko yose. Dukurikije amategeko y’Imana, izo nyamaswa ntizagombaga kuribwa kuko zari zihumanye. Nyamara ijwi ryaravuze riti ‘haguruka Petero, ubage urye.’

Petero arasubiza ati ‘oya! Sinigeze na rimwe ndya ikintu gihumanya.’ Ariko iryo jwi riramubwira riti ‘ibyo Imana ihumanuye wibyita ibihumanya.’ Biba bityo incuro eshatu. Igihe Petero yarimo yibaza icyo ibyo byasobanuraga, ba bantu bari boherejwe na Koruneliyo bahise bagera kuri iyo nzu maze bavuga ko bashaka Petero.

Nuko Petero aramanuka, arababwira ati ‘ni jyewe uwo mushaka. Mwazanywe n’iki?’ Igihe abo bantu basobanuriraga Petero ko marayika yari yategetse Koruneliyo kumutumira iwe, yemeye kujyana na bo. Nuko bukeye, Petero hamwe n’incuti ze, bajya kwa Koruneliyo i Kayisariya.

Koruneliyo yari yakoranyije bene wabo n’incuti ze z’inkoramutima. Petero ageze yo, Koruneliyo yaje kumusanganira. Nuko apfukama imbere y’ibirenge bye nk’uko ubibona hano. Ariko Petero aramubwira ati ‘haguruka; ndi umuntu nkawe.’ Bibiliya igaragaza ko gupfukamira umuntu ukamusenga bidakwiriye. Tugomba gusenga Yehova wenyine.

Nuko Petero abwiriza abari bateraniye aho. Yaravuze ati ‘menye ko Imana yemera abantu bose bashaka kuyikorera.’ Akivuga, Imana yohereje umwuka wayo wera, maze ba bantu batangira kuvuga izindi ndimi. Ibyo byatangaje abigishwa b’Abayahudi bari bazanye na Petero, kuko batekerezaga ko Imana yemera Abayahudi bonyine. Ibyo byaberetse ko Imana itabona ko hari abantu b’ubwoko ubwo ari bwo bwose baba ari beza cyangwa b’ingenzi kuri yo kuruta abandi. Ese icyo si ikintu dukwiriye kuzirikana twese?