Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umubumbe uriho ubuzima

Umubumbe uriho ubuzima

Ubuzima ku isi ntibwari gushoboka iyo hatabaho “uruhurirane” rw’ibintu bitandukanye. Kugeza mu kinyejana cya 20, bimwe muri ibyo bintu ntibyari bizwi, ibindi na byo ntibyari bisobanutse neza. Muri ibyo bintu harimo:

  • Umwanya isi irimo mu itsinda ry’inyenyeri ry’Inzira Nyamata n’umwanya irimo ugereranyije n’aho izuba n’imibumbe irigaragiye biri, inzira isi ikurikira izenguruka izuba, kuba iberamye, umuvuduko igenderaho yizenguruka hamwe n’ukwezi kwihariye

  • Imbaraga rukuruzi isi ifite n’imiterere y’ikirere cyayo, byombi biyibera nk’ingabo iyikingira

  • Ibintu kamere bigenda byisubiramo bituma haboneka umwuka n’amazi kandi bikabisukura

Mu gihe usuzuma izi ngingo, wibaze uti ‘ese imiterere y’isi ni ibintu byapfuye kwizana gutya gusa cyangwa ni ibintu byakoranywe ubuhanga?’

Umwanya wihariye isi irimo

Ese hari ahandi hantu heza kurushaho isi yashoboraga kuba bigatuma ibaho ubuzima?

Iyo wanditse aderesi yawe, iba ikubiyemo iki? Ushobora kwandika igihugu ubamo, umugi ubamo n’umuhanda utuyeho. Reka tugereranye itsinda ry’inyenyeri ry’Inzira Nyamata n’“igihugu” isi ituyemo, izuba n’imibumbe irigaragiye bikaba “umugi” ituyemo, naho inzira isi ikurikira izenguruka izuba ikaba “umuhanda” isi ituyeho. Iterambere mu birebana n’ubumenyi bw’ikirere na fiziki, ryatumye abahanga mu bya siyansi barushaho gusobanukirwa ko agace k’isanzure isi yacu irimo kihariye.

Mbere na mbere, “umugi” wacu, ni ukuvuga izuba n’imibumbe irigaragiye, uri ahantu hakwiriye rwose mu itsinda ry’inyenyeri ry’Inzira Nyamata. Ntiwegereye izingiro ryaryo kandi ntabwo uri kure yaryo. Aho hantu abahanga mu bya siyansi bita “ahantu hashobora kuba ubuzima,” hafite ibipimo bikwiriye by’ibintu byo mu rwego rwa shimi bikenewe kugira ngo ubuzima bukomeze kubaho. Uwo mugi uramutse witaruye iryo zingiro, ibyo bipimo byaba bike cyane; uramutse wegereye cyane iryo zingiro na byo byateza akaga, kuko huzuye imirase yica ndetse n’ibindi bintu byateza akaga. Hari ikinyamakuru kivuga ibya siyansi cyagize kiti “aho tuba ni ho hantu heza hashobora kubaho.”—Scientific American.1

“Umuhanda” wihariye: “Umuhanda” isi ituyeho, ari yo nzira igenda ikurikiye iyo izenguruka izuba, na wo urihariye. Iyo nzira iri ku birometero miriyoni 150 uturutse ku zuba, iri ahantu hihariye hashobora kuba ubuzima, kuko hatari ubukonje cyangwa ubushyuhe bikabije ku buryo byabuza ubuzima kuhaba. Iyo nzira isi igenda ikurikiye ijya kumera nk’uruziga, ibyo bigatuma intera iri hagati y’isi n’izuba idahindagurika cyane mu gihe cy’umwaka wose.

Izuba ni isoko yihariye y’ingufu, yagereranywa n’“uruganda rw’amashanyarazi.” Ntirihindagurika, rifite ubunini bukwiriye kandi ritanga ingufu zihuje n’izikenewe. Ni na yo mpamvu ryitwa “inyenyeri idasanzwe.”2

“Umuturanyi” ukwiriye: Uramutse ugiye gushakira isi umuturanyi, nta we wabona uruta ukwezi. Umurambararo wako uruta gato kimwe cya kane cy’umurambararo w’isi. Urebye ingano y’indi mibumbe igaragiye izuba n’amezi yayo, ukabigereranya n’ingano y’isi n’ukwezi kwayo, ubona ko isi ifite ukwezi kunini cyane. Ibyo ntibyapfuye kubaho gutya gusa.

Ukwezi ni ko gutuma amazi y’inyanja yitarura inkombe cyangwa akayegera, ibyo bikaba bigira uruhare rw’ingenzi mu mikoranire y’ibinyabuzima ku isi. Nanone ukwezi kugira uruhare mu gutuma dogere urwikaragiro rw’isi ruberamiyeho zidahindagurika. Hatariho uko kwezi gufite ibipimo bikwiriye, isi yajya igenda yizunguza nk’akamarimari, wenda ikazagera n’ubwo yicurika! Ibyo byatera ingaruka mbi cyane ku mihindagurikire y’ibihe, ku miraba yo mu nyanja ndetse no ku bindi bintu.

Urwikaragiro rw’isi n’uburyo iberamye birahambaye: Kuba isi iberamiye kuri dogere 23,4 bituma habaho ibihe bisimburana by’umwaka, hakabaho ibipimo by’ubushyuhe n’ubukonje biringaniye, bigatuma mu duce dutandukanye tw’isi habaho ibihe bitandukanye. Hari igitabo cyavuze kiti “dogere urwikaragiro rw’isi ruberamiyeho ‘zirakwiriye rwose.’”—Rare Earth—Why Complex Life Is Uncommon in the Universe.3

Kubera ko isi iberamiye ku rwikaragiro rwayo, uburebure bw’amanywa n’ubw’ijoro birakwiriye rwose. Isi iramutse igabanyije umuvuduko igenderaho yizenguruka, amasaha y’umunsi yaba maremare bigatuma urwo ruhande rw’isi rwerekeye izuba rushya rugakongoka, mu gihe urundi ruhande rwo rwahinduka barafu. Ibinyuranye n’ibyo, isi iramutse igendeye ku muvuduko mwinshi, amanywa yamara igihe gito, wenda nk’amasaha make, kandi uwo muvuduko ukabije w’isi watuma havuka inkubi z’imiyaga idatuza, bikangiza n’ibindi bintu.

Ingabo zikingira isi

Mu kirere ni ahantu hateje akaga, huzuyemo imirase yica hamwe n’ibibuye bizerera mu kirere (météoroïdes) bishobora guteza akaga igihe icyo ari cyo cyose. Icyakora, nubwo umubumbe wacu w’ubururu umeze nk’uwogoga mu kirere kirimo ibintu bisa n’ibiwurasaho, ugereranyije nta cyo biwutwara. Kubera iki? Ni ukubera ko iyi isi ikingiwe n’ingabo itangaje. Iyo ngabo igizwe n’imbaraga rukuruzi hamwe n’ikirere giteye mu buryo bwihariye.

Imbaraga rukuruzi z’isi ni ingabo itagaragara iyikingira

Imbaraga rukuruzi z’isi: Mu nda y’isi hameze nk’umupira wizenguruka cyane w’umushongi ugurumana w’ubutare, bigatuma isi yacu igira imbaraga rukuruzi nyinshi kandi zihambaye, zizamuka zikagera no mu kirere hejuru cyane. Iyo ngabo iradukingira igatuma tutagerwaho n’ubukana bwose bw’imirase ituruka mu kirere ndetse n’izindi ngufu zituruka ku zuba zashoboraga kutwica. Muri izo ngufu harimo imiyaga yo ku zuba, igizwe n’inkubi ihoraho y’ingufu z’amashanyarazi. Harimo n’ingufu zituruka ku birunga byo ku zuba, mu minota mike gusa bishobora kohereza mu kirere imbaraga nk’iz’ibitwaro bya kirimbuzi bibarirwa muri za miriyari. Nanone harimo ibintu bituragurika biri ku gice cy’inyuma cy’izuba kimeze nk’urugori, byohereza mu kirere toni amamiriyari n’amamiriyari y’ibice byabyo. Hari ibintu ushobora kubona n’amaso yawe bikwibutsa ukuntu imbaraga rukuruzi z’isi zikurinda. Ingufu zituruka ku birunga byo ku zuba ndetse no ku bintu bituragurika biri ku gice cy’inyuma cy’izuba kimeze nk’urugori, bituma tubona hejuru mu kirere urumuri rw’amabara menshi rusa n’urugenda rugana ku mpera z’isi, rukuruwe n’imbaraga rukuruzi ziri kuri izo mpera z’isi.

Urumuri rw’amabara menshi rukunze kugaragara ku mpera z’isi

Igice cy’ikirere kiri hafi y’isi: Icyo gice cy’ikirere kigizwe n’imyuka imeze nk’ikiringiti, kirimo umwuka duhumeka kandi na cyo kiraturinda. Igice cy’inyuma cy’ikirere gikikije isi (stratosphère) kirimo ubwoko bw’umwuka wa ogisijeni witwa ozone, uzitira 99 ku ijana by’imirase yica ituruka ku zuba. Uwo mwuka wa ozone urinda ibinyabuzima bitandukanye, kuva ku muntu kugeza ku twatsi duto tutabonwa n’amaso tuba mu nyanja dutuma tubona umwinshi mu mwuka wa ogisijeni duhumeka. Utuma bitagerwaho n’imirase yica. Uko umwuka wa ozone uba mu gice cy’inyuma cy’ikirere gikikije isi ungana, bigenda bihindagurika. Iyo imirase yica ituruka ku zuba ibaye myinshi, uwo mwuka na wo uriyongera. Ako gakingirizo ka ozone ni ingabo y’umutamenwa ihinduka ikurikije ibihe.

Igice cy’ikirere kiri hafi y’isi kiturinda ibibuye bizerera mu kirere

Nanone ikirere cyacu kiturinda ibintu bitandukanye biva mu kirere bishobora kutwituraho buri munsi. Ibyo bintu bibarirwa muri za miriyoni bifite ubunini butandukanye, kuva ku duto cyane kugera ku bingana n’ibibuye binini cyane. Ibyinshi muri byo bigurumanira mu kirere, bigahinduka nk’imuri zishashagirana zitwa kibonumwe. Icyakora izo ngabo zikingira isi ntizizitira imirase y’izuba ya ngombwa ku buzima, urugero nk’ubushyuhe n’urumuri. Ikirere gifasha mu gukwirakwiza ubushyuhe mu bice binyuranye by’isi, kandi nijoro ikirere kimera nk’ikiringiti gituma ubushyuhe budahita bugenda.

Igice cy’ikirere kiri hafi y’isi n’imbaraga rukuruzi zayo ni ibintu bikoranywe ubuhanga n’ubu abantu batari basobanukirwa neza. Ibyo ni na ko bimeze ku bintu kamere bigenda byisubiramo, bituma ubuzima bukomeza kubaho kuri uyu mubumbe.

Ese kuba umubumbe wacu urinzwe n’ingabo ebyiri zihuza n’igihe ni ibintu byapfuye kubaho gutya gusa?

Ibintu kamere bigenda byisubiramo bigatuma ubuzima bukomeza kubaho

Umugi uramutse ufungiwe inzira zizana umwuka mwiza n’amazi, imiyoboro isohora imyanda na yo igafungwa, uwo mugi ntiwatinda kwibasirwa n’indwara n’urupfu. Ariko zirikana ibi: umubumbe wacu ntumeze nka resitora, aho bazana ibiribwa n’ibindi bintu bahashye hanyuma imyanda bakayijugunya. Umwuka mwiza n’amazi ntibitugeraho biturutse mu isanzure ry’ikirere kandi imyanda ntikurwa ku isi ngo ijye kujugunywa ahandi hantu. Ni iki gituma isi ikomeza kuba nziza kandi igakomeza kuba ahantu hashobora guturwa? Igisubizo ni iki: biterwa n’ibintu kamere bigenda byisubiramo, urugero nk’umwikubo w’amazi, uwa karuboni, uwa ogisijeni n’uwa azote, byasobanuwe kandi bikagaragazwa mu buryo bworoshye kumva.

Umwikubo w’amazi: Amazi ni ikintu cya ngombwa ku buzima. Nta n’umwe muri twe wayabura ngo amare kabiri. Umwikubo w’amazi utuma ku mubumbe wacu haba amazi afutse kandi meza. Uwo mwikubo urimo ibyiciro bitatu. (1) Ingufu z’izuba zituma amazi ahinduka umwuka akazamuka mu kirere. (2) Iyo ayo mazi yasukuwe amaze kwirundanyiriza hamwe ahinduka ibicu. (3) Ibicu na byo bibyara imvura, urubura cyangwa amasimbi, bikagwa ku isi, bikazongera bigahinduka umwuka, umwikubo w’amazi ukaba uruzuye. None se, amazi anyura muri uwo mwikubo mu mwaka wose, angana iki? Dukurikije ibigereranyo byatanzwe, ayo mazi ashobora gutwikira ubuso bwose bw’isi akagera kuri santimetero 80.4

Umwikubo wa karuboni na ogisijeni: Nk’uko ubizi, kugira ngo tubeho tugomba guhumeka, tukinjiza ogisijeni tugasohora umwuka wa karuboni. None se ko za miriyari zitabarika z’abantu n’inyamaswa biba bihumeka, kuki ikirere kitajya kibura ogisijeni cyangwa ngo cyuzure umwuka wa karuboni? Igisubizo tugisanga mu mwikubo wa ogisijeni. (1) Binyuze ku buryo buhambaye bita fotosenteze, ibimera byinjiza umwuka wa karuboni dusohora, bikawukoresha, bikawuhinduramo ibinyasukari hamwe na ogisijeni, byifashishije imirase y’izuba. (2) Iyo duhumetse ogisijeni, uwo mwikubo uba wuzuye. Ibyo bintu byose bituma habaho ibimera hakaboneka n’umwuka dushobora guhumeka, bikoranwa isuku, bigakorwa neza kandi nta rusaku rwumvikanye.

Umwikubo wa azote: Kugira ngo ubuzima bubeho ku isi ni uko hagomba kubaho uduce duto cyane tugize ingirabuzima fatizo, urugero nka poroteyine. (A) Kugira ngo utwo duce duto cyane tugize ingirabuzima fatizo tuboneke, hagomba kubaho umwuka wa azote. Igishimishije ni uko uwo mwuka ugize 78 ku ijana by’umwuka uri mu kirere cyacu. Umurabyo utuma azote ihinduka imyunyu ibimera bishobora gukurura. (B) Ibimera bihindura iyo myunyu mo uduce duto cyane tugize ingirabuzima fatizo. Amatungo n’inyamaswa birishije ibyo byatsi bikuramo azote. (C) Amaherezo iyo ibimera n’inyamaswa bipfuye, za bagiteri zicagagura ya myunyu ya azote yari ibirimo. Uko kubora ni ko gutuma azote isubira mu butaka no mu kirere, umwikubo wayo ukaba uruzuye.

Ubushobozi isi ifite bwo guhindura imyanda mo ibintu byiza!

Buri mwaka, bitewe n’ikoranabuhanga ryateye imbere, abantu bajugunya amatoni n’amatoni y’ibishingwe bihumanya, bidashobora kugira ikindi kintu bivamo. Nyamara isi yo, imyanda yayo yose iyihinduramo ibindi bintu byiza mu buryo bw’ubuhanga, ikoresheje ibintu byo mu rwego rwa shimi.

None se utekereza ko iyo gahunda isi ifite yo guhindura imyanda mo ibindi bintu byiza yaturutse he? M. A. Corey, umwanditsi w’inzobere mu birebana n’iyobokamana na siyansi, yaravuze ati “iyaba ibinyabuzima bitandukanye biri ku isi n’ibindi bintu kamere byarabayeho mu buryo bw’impanuka, ntihari kubaho ubwuzuzanye bwuzuye hagati yabyo.”5 Ese wemeranya n’uwo mwanzuro?