Mbese wifuza kumenya ukuri?
UKURI ku byerekeye iki? Ukuri kuri bimwe mu bibazo by’ingenzi abantu bakunda kwibaza. Ushobora kuba waribajije ibi bibazo bikurikira:
-
Mbese Imana itwitaho koko?
-
Mbese intambara n’imibabaro bizashira?
-
Bitugendekera bite iyo dupfuye?
-
Hari ibihe byiringiro ku bantu bapfuye?
-
Nakora iki kugira ngo Imana yumve amasengesho yanjye?
-
Ni gute nagira imibereho irangwa n’ibyishimo?
Ni hehe washakira ibisubizo by’ibyo bibazo? Niba waragiye mu mazu asomerwamo ibitabo cyangwa ayo bicururizwamo, ushobora kuba warahasanze ibitabo byinshi cyane byihandagaza bivuga ko bitanga ibisubizo by’ibyo bibazo. Ariko kandi, akenshi usanga ibyo bitabo bivuguruzanya. Nubwo bishobora gusa n’aho bivuga ukuri, nyuma y’igihe gito bihita bita agaciro maze bikavugururwa cyangwa bigasimbuzwa ibindi.
Nubwo bimeze bityo ariko, hari igitabo kimwe rukumbi gikubiyemo ibisubizo byiringirwa. Icyo gitabo kivuga ukuri. Yesu Kristo yasenze Imana agira ati “ijambo ryawe ni ukuri” (Yohana 17:17). Muri iki gihe, tuzi ko iryo Jambo ari Bibiliya. Ku mapaji akurikira, uri buhasange ibisubizo bigufi by’ibibazo byavuzwe haruguru. Ibyo bisubizo bishingiye kuri Bibiliya, birasobanutse neza kandi bihuje n’ukuri.
Mbese Imana itwitaho koko?
IMPAMVU ABANTU BIBAZA BATYO: Turi mu isi yuzuye ubugome n’akarengane. Amadini menshi yigisha ko tugerwaho n’imibabaro kubera ko ari ko Imana iba yabishatse.
ICYO BIBILIYA YIGISHA: Nta na rimwe Imana iteza ibibi. Muri Yobu 34:10 hagira hati “ntibikabeho ko Imana y’ukuri ikora ibibi, n’Ishoborabyose ngo igire uwo irenganya.” Imana ifitiye abantu umugambi wuje urukundo. Ni yo mpamvu Yesu yatwigishije gusenga agira ati “Data uri mu ijuru . . . Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru” (Matayo 6:9, 10). Kubera ko Imana itwitaho cyane, byatumye ikora ibishoboka byose kugira ngo umugambi ifitiye abantu uzasohozwe.—Yohana 3:16.
Reba nanone Intangiriro 1:26-28; Yakobo 1:13 na 1 Petero 5:6, 7.
Mbese intambara n’imibabaro bizashira?
IMPAMVU ABANTU BIBAZA BATYO: Intambara zikomeje guhitana abantu benshi cyane. Twese tugerwaho n’imibabaro.
ICYO BIBILIYA YIGISHA: Imana yavuze ko izazana amahoro ku isi hose. Igihe Ubwami bwayo bwo mu ijuru buzaba butegeka isi, abantu “ntibazongera kwiga kurwana.” Ahubwo, “inkota zabo bazazicuramo amasuka” (Yesaya 2:4). Imana izakuraho akarengane kose n’imibabaro yose. Bibiliya itanga isezerano rigira riti ‘Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera [hakubiyemo akarengane n’imibabaro biriho muri iki gihe, bizaba] byavuyeho.’—Ibyahishuwe 21:3, 4.
Reba nanone Zaburi 37:10, 11; 46:9 na Mika 4:1-4.
Bitugendekera bite iyo dupfuye?
IMPAMVU ABANTU BIBAZA BATYO: Amenshi mu madini yo muri iyi si yigisha ko hari ikintu kiba mu muntu gikomeza kubaho iyo apfuye. Hari bamwe batekereza ko abapfuye bashobora kugirira nabi abazima cyangwa bagatekereza ko Imana ihanira ababi mu muriro w’iteka.
ICYO BIBILIYA YIGISHA: Iyo umuntu apfuye ntakomeza kubaho. Mu Mubwiriza 9:5 hagira hati “abapfuye . . . nta cyo bakizi.” Kubera ko abapfuye nta cyo bashobora kumenya cyangwa kumva, ntibashobora kugira icyo batwara abazima kandi nta nubwo bashobora kugira icyo babamarira.—Zaburi 146:3, 4.
Reba nanone mu Intangiriro 3:19 no mu Mubwiriza 9:6, 10.
Hari ibihe byiringiro ku bantu bapfuye?
IMPAMVU ABANTU BIBAZA BATYO: Twifuza kubaho kandi tukishimira ubuzima turi kumwe n’abo dukunda. Ntibitangaje rero kuba twifuza kuzongera kubona abacu twakundaga bapfuye.
ICYO BIBILIYA YIGISHA: Abenshi mu bantu bapfuye bazazuka. Yesu yatanze isezerano rigira riti ‘abari mu mva bazavamo’ (Yohana 5:28, 29). Abantu bazaba bazutse bazahabwa uburyo bwo kuba ku isi izahinduka paradizo. Ibyo bizaba bihuje n’umugambi wa mbere w’Imana (Luka 23:43). Imana yasezeranyije ko muri icyo gihe abantu bumvira bazagira ubuzima butunganye kandi bakabaho iteka. Bibiliya igira iti “abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”—Zab 37:29.
Reba nanone Yobu 14:14, 15; Luka 7:11-17 n’Ibyakozwe 24:15.
Nakora iki kugira ngo Imana yumve amasengesho yanjye?
IMPAMVU ABANTU BIBAZA BATYO: Abantu bo mu madini hafi ya yose barasenga. Ariko kandi, hari benshi bumva ko Imana idasubiza amasengesho yabo.
ICYO BIBILIYA YIGISHA: Yesu yatwigishije ko tugomba kwirinda gusenga dusubiramo amagambo amwe. Yagize ati “mu gihe usenga, ntukavuge ibintu bimwe ugenda ubisubiramo” (Matayo 6:7). Niba dushaka ko Imana yumva amasengesho yacu, tugomba gusenga mu buryo yemera. Kugira ngo tubigereho tugomba kumenya ibyo Imana ishaka kandi tukayisenga nk’uko ishaka. Muri 1 Yohana 5:14 hasobanura ko Imana “itwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka.”
Reba nanone Zaburi 65:2; Yohana 14:6, 14 na 1 Yohana 3:22.
Ni gute nagira imibereho irangwa n’ibyishimo?
IMPAMVU ABANTU BIBAZA BATYO: Abantu benshi batekereza ko amafaranga, ubwiza cyangwa kuba ikirangirire bishobora kubahesha ibyishimo. Nubwo bashakisha ibyo bintu, nta byishimo babona.
ICYO BIBILIYA YIGISHA: Yesu yagaragaje ibanga ryo kubona ibyishimo agira ati “hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” (Matayo 5:3). Uburyo bumwe rukumbi bwadufasha kugira ibyishimo nyakuri ni ugushakisha uko twabona ikintu dukeneye cyane. Icyo kintu ni ukumenya ukuri ku byerekeye Imana n’umugambi idufitiye. Uko kuri kuboneka muri Bibiliya. Kumenya uko kuri byadufasha gutandukanya ibintu by’ingenzi n’ibitari iby’ingenzi. Nitwemera kuyoborwa n’ukuri ko muri Bibiliya mu bikorwa byacu no mu gihe dufata imyanzuro, tuzarushaho kugira ubuzima bufite intego.—Luka 11:28.
Reba nanone Imigani 3:5, 6, 13-18 na 1 Timoteyo 6:9, 10.
kuki yaretse ububi n’imibabaro bikagera ku bantu bene aka kageni? Nakora iki kugira ngo umuryango wanjye urusheho kumererwa neza?” Bibiliya itanga ibisubizo birambuye kandi bishimishije by’ibyo bibazo hamwe n’ibindi bibazo byinshi.
Ibyo byari ibisubizo bigufi Bibiliya itanga kuri ibyo bibazo bitandatu. Mbese wifuza kumenya byinshi kurushaho? Niba uri umwe mu ‘bazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka,’ nta gushidikanya ko wifuza kumenya byinshi kurushaho. Ushobora kuba wibaza ibindi bibazo, urugero nk’ibi bikurikira: “niba se Imana itwitaho,Ariko kandi, muri iki gihe hari abantu benshi batinya gusoma Bibiliya. Bibwira ko ari igitabo kinini kandi ko hari igihe kuyisobanukirwa biba bigoye. Mbese wifuza kubona ubufasha kugira ngo ushobore gutahura ibisubizo biboneka muri Bibiliya? Hari uburyo bubiri Abahamya ba Yehova babigufashamo.
Uburyo bwa mbere ni igitabo Ni iki Bibiliya itwigisha? Icyo gitabo cyagenewe gufasha abantu badakunze kubona umwanya, kugira ngo bashobore gusuzuma ibisubizo bisobanutse neza Bibiliya itanga ku bibazo by’ingenzi. Uburyo bwa kabiri ni gahunda yo kuyoborera abantu icyigisho cya Bibiliya ku buntu. Umuhamya wa Yehova ukwegereye kandi ubishoboye, ashobora kugusanga iwawe cyangwa ahandi hantu hakunogeye, maze buri cyumweru mukajya mumarana igihe gito musuzumira hamwe Bibiliya. Ibyo yabigukorera ku buntu. Iyo gahunda yagiriye akamaro abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi. Abenshi muri bo bageze ubwo bemeza ko babonye ukuri.
Nta butunzi bwaruta ukuri ko muri Bibiliya. Uko kuri kutubatura mu bubata bw’imiziririzo, urujijo n’ubwoba budafite ishingiro. Nanone kudufasha kugira ibyiringiro, ubuzima bufite intego n’ibyishimo. Yesu yagize ati “muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura.”—Yohana 8:32.