UMUTWE WA 9
Mujye musenga Yehova mu rwego rw’umuryango
“Muramye iyaremye ijuru n’isi.”—Ibyahishuwe 14:7
Nk’uko wabyize muri aka gatabo, Bibiliya irimo amahame menshi azagufasha wowe n’umuryango wawe. Yehova yifuza ko wishima. Agusezeranya ko nushyira mu mwanya wa mbere gahunda yo kumusenga, ‘ibyo bintu bindi byose uzabihabwa’ (Matayo 6:33). Yifuza rwose ko waba incuti ye. Jya ukoresha uburyo bwose ubonye kugira ngo unonosore imishyikirano ufitanye n’Imana. Nta kindi kintu cyarutira umuntu kugirana imishyikirano myiza n’Imana. —Matayo 22:37, 38.
1 KOMEZA IMISHYIKIRANO UFITANYE NA YEHOVA
ICYO BIBILIYA IVUGA: “ ‘Nzababera so, namwe muzambera abahungu n’abakobwa,’ ni ko Yehova Ushoborabyose avuga” (2 Abakorinto 6:18). Imana yifuza ko waba incuti yayo ya bugufi. Uburyo bumwe bwo kubigeraho ni isengesho. Yehova agusaba ‘gusenga ubudacogora’ (1 Abatesalonike 5:17). Yifuza cyane kumva ibitekerezo byimbitse byo mu mutima wawe n’ibiguhangayikishije (Abafilipi 4:6). Nusenga uri kumwe n’abagize umuryango wawe, bazabona ko nawe ubona ko Imana iriho koko.
Nanone uretse kubwira Imana, nawe ugomba gutega amatwi ibyo ikubwira. Ibyo wabigeraho wiga Ijambo ryayo n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya (Zaburi 1:1, 2). Tekereza ku byo wiga (Zaburi 77:11, 12). Nanone gutega Imana amatwi bisaba ko ujya mu materaniro ya gikristo buri gihe.—Zaburi 122:1-4.
Ubundi buryo bwo gukomeza imishyikirano ufitanye n’Imana ni ukubwira abandi ibyerekeye Yehova. Uko urushaho kubikora ni ko uzarushaho kumva umwegereye.—Matayo 28:19, 20.
ICYO WAKORA:
-
Teganya igihe cyo gusoma Bibiliya no gusenga buri munsi
-
Mu muryango wanyu mujye mushyira imbere ibikorwa byo mu buryo bw’umwuka, aho kwibanda ku myidagaduro no kwirangaza
2 ISHIMIRE GAHUNDA Y’IBY’UMWUKA MU MURYANGO
ICYO BIBILIYA IVUGA: “Mwegere Imana na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Ugomba gushyiraho gahunda ihoraho y’iby’umwuka mu muryango kandi ukihatira kuyikurikiza (Intangiriro 18:19). Ariko ibyo ntibihagije. Imana igomba kugira uruhare mu mibereho yanyu ya buri munsi. Komeza imishyikirano umuryango wawe ufitanye n’Imana uvuga ibiyerekeye “igihe mwicaye mu nzu, igihe mugenda mu nzira, igihe muryamye n’igihe mubyutse” (Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7). Ishyirireho intego yo kuba nka Yosuwa, wavuze ati “jye n’abo mu rugo rwanjye tuzakorera Yehova.”—Yosuwa 24:15.
ICYO WAKORA:
-
Ujye ugira gahunda ihoraho yo kwigisha abagize umuryango wawe uzirikana ibyo buri wese akeneye