Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUTWE WA 3

Uburyo bwo gukemura ibibazo

Uburyo bwo gukemura ibibazo

“Mukundane urukundo rwinshi, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi.” ​—1 Petero 4:8

Iyo wowe n’uwo mwashakanye mutangiye kubana, muhura n’ibibazo bitandukanye. Ibyo bibazo bishobora guterwa n’uko buri wese muri mwe atekereza, ibyiyumvo bye n’uko abona ubuzima. Cyangwa bishobora guturuka hanze cyangwa bigaterwa n’ibintu bibabayeho mutari mwiteze.

Dushobora kugwa mu mutego wo kwihunza ibibazo, ariko Bibiliya idutera inkunga yo guhangana na byo (Matayo 5:23, 24). Nimushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya, ibibazo byanyu muzabibonera umuti ushimishije.

MUGANIRE KU KIBAZO MUFITE

ICYO BIBILIYA IVUGA: “Hariho igihe cyo . . . kuvuga” (Umubwiriza 3:1, 7). Mushake igihe gihagije cyo kuganira ku kibazo mufite. Menyesha uwo mwashakanye uko wumva umerewe nta cyo umukinze kandi umubwire icyo ubitekerezaho. Buri gihe mujye ‘mubwizanya ukuri’ (Abefeso 4:25). Ndetse niyo mwaba muganira ku kibazo gishobora gutuma murakara, mujye mwirinda kurwana. Igisubizo gituje gishobora gutuma ikiganiro cyoroheje kitabyara intambara.​—Imigani 15:4; 26:20.

Nubwo haba hari icyo mutemeranyaho, jya ukomeza kugaragaza ubugwaneza, kandi ntukibagirwe kugaragariza uwo mwashakanye ko umukunda kandi ko umwubaha (Abakolosayi 4:6). Mugerageze gukemura ikibazo vuba uko bishoboka kose, kandi ntimureke gushyikirana. ​—Abefeso 4:26.

ICYO WAKORA:

  • Teganya igihe gikwiriye cyo kuganira ku kibazo mufite

  • Niba ugeze igihe cyo gutega amatwi, irinde guca mu ijambo uwo mwashakanye. Tegereza ko igihe cyawe cyo kuvuga kigera

2 TEGA AMATWI KANDI USOBANUKIRWE

ICYO BIBILIYA IVUGA: “Buri wese akunde mugenzi we urukundo rurangwa n’ubwuzu. Ku birebana no kubahana, mufate iya mbere” (Abaroma 12:10). Uko utega amatwi ni iby’ingenzi cyane. Gerageza gusobanukirwa uko uwo mwashakanye abona ibintu ‘wishyira mu mwanya we kandi wicishije bugufi’ (1 Petero 3:8; Yakobo 1:19). Ntukigire nk’uteze amatwi. Niba bishoboka, shyira ku ruhande ibyo wakoraga, maze utege amatwi uwo mwashakanye, cyangwa se umusabe ko mwabiganiraho ikindi gihe. Niba ufata uwo mwashakanye nka mugenzi wawe mufatanyije aho kumubona nk’uwo muhanganye, ‘ntuzihutira kurakara.’​—Umubwiriza 7:9.

ICYO WAKORA:

  • Komeza gutega amatwi nubwo ibivugwa byaba bitagushimishije

  • Gerageza kumva ubutumwa bukubiye mu magambo yakoreshejwe. Itegereze ibimenyetso by’umubiri uwo mwashakanye akora n’ijwi akoresha

3 MUGIRE ICYO MUKORA

ICYO BIBILIYA IVUGA: “Umurimo wose ukoranywe umwete uzana inyungu, ariko amagambo gusa arakenesha” (Imigani 14:23). Kwemeranya ku mwanzuro mwiza ntibihagije. Mugomba kugira icyo mukora mugashyira mu bikorwa uwo mwanzuro mwembi mwafashe. Ibyo bishobora kubasaba gukorana umwete, mugashyiraho imihati myinshi, ariko ntibizaba imfabusa (Imigani 10:4). Nimukorera hamwe, ‘muzabona ingororano nziza’ y’imirimo mukorana umwete.​—Umubwiriza 4:9.

ICYO WAKORA:

  • Murebe intambwe buri wese yatera kugira ngo mukemure ikibazo mufite

  • Mujye munyuzamo musuzume aho mugeze mugikemura