Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Thai Liang Lim/E+ via Getty Images

KOMEZA KUBA MASO

Imbuga nkoranyambaga zishobora kwangiza umwana wawe—Uko Bibiliya yafasha ababyeyi

Imbuga nkoranyambaga zishobora kwangiza umwana wawe—Uko Bibiliya yafasha ababyeyi

 “Muri iki gihe, abakiri bato benshi bugarijwe n’indwara yo kwiheba, kandi byaragaragaye ko imbuga nkoranyambaga ari kimwe mu bintu biza ku mwanya wa mbere mu guteza icyo kibazo.”—Byavuzwe na Dr. Vivek Murthy, wo muri Amerika mu kinyamakuru New York Times, ku itariki ya 17 Kamena 2024.

 Ababyeyi barinda bate abana babo guhura n’akaga gaterwa n’imbuga nkoranyambaga? Bibiliya itanga inama zifatika zabafasha.

Icyo ababyeyi bakora

 Suzuma amahame yo muri Bibiliya akurikira:

 “Umunyamakenga arashishoza agatekereza ku byo agiye gukora.”—Imigani 14:15.

 Nubwo gukoresha imbuga nkoranyambaga byogeye muri iki gihe, ntugapfe kwemerera umwana wawe gukoresha imbuga nkoranyambaga kuko kuzikoresha bishobora kumugiraho ingaruka. Mbere y’uko wemerera umwana wawe gukoresha imbuga nkoranyambaga, ujye ubanza umenye neza ko ashobora kubahiriza amategeko wamuhaye y’igihe azimaraho, ko ashobora guhitamo incuti nziza kandi ko adashobora kureba no gusoma ibintu bidakwiriye.

 “Mujye mukoresha neza igihe cyanyu.”—Abefeso 5:16.

 Niba uhisemo kwemerera umwana wawe gukoresha imbuga nkoranyambaga, mushyirireho amategeko kandi umusobanurire uko azamurinda. Jya uba maso utahure niba hari icyatangiye guhinduka ku myifatire ye, kigaragaza ko byaba byiza ugize imipaka ushyiraho ku birebana n’uko azikoresha.

  •   Koresha videwo ishushanyije ifite umutwe uvuga ngo: “Jya ukoresha neza imbuga nkoranyambaga” kugira ngo ufashe umwana wawe gusobanukirwa impamvu ari ngombwa ko umushyiriraho imipaka.

Ibindi wamenya

 Bibiliya ivuga ko turi mu ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira’ (2 Timoteyo 3:1-5). Ariko nanone, iduha inama zihuje n’igihe zidufasha guhangana n’iyi minsi. Mu ngingo ivuga ibirebana n’uko ibibazo by’indwara zo mu mutwe byiyongera cyane mu bakiri bato harimo urutonde rw’izindi ngingo zirenga 20 zishingiye kuri Bibiliya, zafasha ababyeyi n’abana babo.