Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ubusumbane mu by’ubukungu buzashira?

Ese ubusumbane mu by’ubukungu buzashira?

 Mu bihugu byinshi abantu bajya mu muhanda bakigaragambya kubera ibibazo by’ubukungu. Ibyo bibazo byarushijeho kuzamba kubera icyorezo cya COVID-19. Icyo cyorezo cyatumye abantu barushaho kumva batishimiye imimerere barimo, urugero nka gahunda ya guma mu rugo, inzara no kuba badashobora kwivuza. Ibyo byose byagaragaje ko hari ubusumbane bukabije hagati y’abakire n’abakene.

 Ese ibibazo by’ubukungu byugarije isi bizarangira? Yego. Bibiliya isobanura icyo Imana izakora ngo ikemure ibibazo duhanganye na byo.

Ibibazo by’ubukungu Imana izakemura

 Ikibazo: Abantu ntibabasha gushyiraho gahunda y’iby’ubukungu ifasha abantu bose kubona ibyo bakeneye.

 Uko kizakemuka: Ubutegetsi bw’abantu Imana izabusimbuza ubutegetsi bwayo, nanone bwitwa Ubwami bw’Imana. Ubwo bwami buzategeka isi yose buri mu ijuru.—Daniyeli 2:44; Matayo 6:10.

 Akamaro bizagira: Kubera ko Ubwami bw’Imana buzategeka isi yose, buzakemura ibibazo by’abantu mu buryo butunganye. Nta bantu bazongera gukena cyangwa ngo bagire ubwoba bwo kubura ibibatunga (Zaburi 9:7-9, 18). Ahubwo bazishimira imirimo bakora, babone umusaruro uhagije wo kubatunga bo n’imiryango yabo. Hari isezerano Bibiliya itanga rigira riti: “Bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, kandi ntibazahinga ngo biribwe n’abandi.”—Yesaya 65:21, 22.

 Ikibazo: Abantu bo ubwabo ntibashobora kwirinda ibituma bagerwaho n’imibabaro cyangwa ibituma babura ibyo bakeneye.

 Uko kizakemuka: Imana izakoresha Ubwami bwayo, ivaneho ibintu byose bituma abantu bagira ubwoba kandi bakumva badatekanye.

 Akamaro bizagira: Igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, abantu ntibazongera kugerwaho n’ibintu bituma bo n’imiryango yabo babura iby’ibanze bakeneye. Urugero, intambara, inzara n’ibyorezo ntibizongera kubaho (Zaburi 46:9; 72:16; Yesaya 33:24). Imana iravuga iti: “Abantu banjye bazatura ahantu h’amahoro, bature ahantu hari umutekano usesuye kandi baruhukire ahantu hari umutuzo.”—Yesaya 32:18.

 Ikibazo: Akenshi abantu bikunda kandi bakagira umururumba bashakira inyungu ku bandi kandi bakabafata nabi.

 Uko kizakemuka: Abayoboke b’Ubwami bw’Imana baziga uko bagaragaza urukundo nyakuri, bashyira inyungu za bagenzi babo mu mwanya wa mbere.—Matayo 22:37-39.

 Akamaro bizagira: Igihe Ubwami bw’Imana buzategeka isi, buri wese azigana urukundo rw’Imana kandi urwo rukundo “ntirushaka inyungu zarwo” (1 Abakorinto 13:4, 5). Bibiliya igira iti: “Ntibizangiza kandi ntibizarimbura ku musozi wanjye wera wose, kuko isi izuzura ubumenyi ku byerekeye Yehova a nk’uko amazi atwikira inyanja.”—Yesaya 11:9.

 Bibiliya ivuga ko turi mu minsi ya nyuma y’iyi si mbi kandi ko vuba aha Imana izagira icyo ikora ngo ikemure ibibazo by’ubusumbane mu by’ubukungu b (Zaburi 12:5). Mu gihe tugitegereje ko ibyo biba, hari amahame yo muri Bibiliya yadufasha guhangana n’ibibazo by’ubukungu. Urugero, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Uko wahangana n’ubukene” n’indi ivuga ngo: “Uko dukwiriye kubona amafaranga.”

a Yehova ni izina ry’Imana rigaragara muri Bibiliya.—Yeremiya 16:21.

b Niba wifuza kumenya impamvu ukwiriye kwemera ibyo Bibiliya ivuga, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Bibiliya ni igitabo kivuga ukuri.”